Umwakagara yakamye ikimasa!!!

 

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka muri za magigiri z’Umwakagara,aravuga yuko Umwakagara yababajwe cyane no gutsinda amatora kwa Donald Trump wa leta zunz’ubumwe z’America,aho yarategereje yuko Hillary Clinton ari we uzatsinda amatora,kugirango abone gutangira urugamba rwo guhangana na leta y’Uburundi.

Akaba yaramaze igihe arekereje ngo arebe ko,hari ikizavamo,none yakamye ikimasa!Twibutse abasomyi bacu yuko umugabo wa Clinton ari we wakoranye n’Umwakagara gutegura umugambi wagencide yakorewe abatutsi mu w’1994 ukaza gushyirwa mu bikorwa n’Umwakagara kugirango abone uko yifatira ubutegetsi akoresheje ingufu za gisirikare icyo gihe zitwaga inyeshyamba za APR/RPF.

Nyuma yo gufata ubutegetsi,yakomeje gukingirwa ikibaba nabo batgetsi,arambuka yinjira mu gihugu cya DRCONGO ku buryo butemewe namategeko,haba mu gihugu imbere ntabwo uwari umukuru w’igihugu cy’uRwanda bwana PASTEUR BIZIMUNGU yigeze abimenyeshwa kuko yari perezida wagakingirizo.

Kandi haba mu mategeko agenga ibihugu bihuje imipaka nabwo ntabwo yarabyemerewe,kuko bibanza kumenyeshwa umuryango wabibumbye hakarebwa ibisabwa hagati y’ibihugu byombi kugirango habone kubaho intambara.

Aamaze kugera muri DRCONGO,yishe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu batagira umubare,ariko bikekwa ko,bashobora kubarirwa hagati ya miliyoni 2,cyangwa 3,z’abanyarwanda bishwe kugirango batazatera bagaafata igihugu bagakura FPR kubutegetsi.Undi mugambi watumye abahutu barimburwa,ngo kwari ugutanga ibitambo babiha Satani kugirango ubutegetsi bwabo burusheho gukomera.Za gihamya zemeza yuko abishwe bahambwe mu byobo ibihumi [96] dukurikije amakuru ashyizwe muri mapping report.

Indi ngingo ya [3] kwari ukujya gusahura umutungo wa Congo bitwaje yuko bakurikiye interahamwe zasize zikoze genocide ya korewe abatutsi murwagasabo.Ingingo ya [4] kwari ugukuraho ubutegetsi bwa perezida MOBUTU wayoboye icyo gihugu imyaka [30] icyo gihe icyo gihugu cyitwaga ZAIRE.

Nibigaragara yuko hagati ya bademokarate n’Umwakagara,FPR,bafitanye amabanga akomeye cyane ajyanye nubwicanyi bwakorewe muri Africa yo hagati.Umwakagara rero akaba yari yiteze intsinzi kuri Clinton wabaye Cabinet Secretariat w’ububanyi namahanga,ariko akaba yakubise igihwereye atungurwa no kumva Donald Trump utarumenyerewe muri politike ko,ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya leta zunz’ubumwe z’America.

Amakuru avuga ko,umwakagara yatanze agatubutse agashyigikira abademokarate kugirango arebe yuko basubira kubutegetsi maze akikomereza kwinywera amaraso yabatariho urubanza kugirango yihamire ku ngoma y’Abega itemewe na mategeko,ikomeje kuzengereza gakondo ya bakiranutsi,nabanyagihugu bayo bayobojwe inkoni y’ikicyuma imyaka irenga [22] badahumeka!Gutsinda kwa Donald Trump gusa naho kubangamiye inkozi z’ikibi zitwa ILLUMINATI zagerageje gukresha itangaza makuru ryo ku isi yose zimuharabika,kandi zanahanganaga n’ijambo ry’ubuhanuzi kugirango ridasohoza umurimo waryo.

Ariko byamaze kugaragara yuko,naho isi yose yaguhagurukira,bagakoresha itangaza makuru ryaba iryamashusho cyangwa irya matwi,uurikumwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,ntacyatuma adashyirwa hejuru.

Bamaze kubona yuko batsinzwe,bahise batangiza imyagaragambyo bakoresheje itangaza makuru kuko ryigenga,ariko nabyo bisa naho barimo kuburana urwandanze kuko iki gihe ari igihe cyavuzwe mu buhanuzi yuko ubwoko bw’Imana bugiye guhabwa kwinjira mu masezerano nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze.Inkozi z’ibibi zirimo kurwana urwandanze,ariko nta kundi banabigenza,bagamba kwihagararaho kugirango bateze akavuyo kose gashoboka maze berekane yuko uwatsinze amatora hariho abataramwishimiye bityo bakiyambaza kwigaragambya ariko binyuranijwe namategeko.

Igihugu cy’America harabarirwa miliyoni [4] z’abirabura bahatuye batagira ibyangombwa ku buryo bwemewe n’amategeko.Kandi nibo bakoreshwa muri zagahunda zabasataniste bashinzwe guteza iterabwoba kugirango wa mugambi wabo wa micro cheap ushyirwe mu bikorwa.Iyo rero Uwiteka atadufasha ngo batsidwe amatora,ubuzima bwari bugiye guhagaragara.

Urabona uburyo barimo gutera iterabwoba I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa,ndetse udasize no mu gihugu cy’Ubudage,kandi birazwi neza yuko ibyo bihugu bifite iterambere rihagije nikoranabuhanga rihagije,wasobanura ute,uko abashinzwe iterabwoba binjira mu gihugu ntabimenyekane ngo leta ibashe kubata muri yombi,kandi ibisabwa byose kugirango bafatwe babifite?Muri mace ubanza igihe cy’inkozi z’ibibi cyaba kigeze ngo,zibazwe ibyo zakoze kugirango zimenye yuko mu Ijuru hariho Imana ijya itabara ubwoko bwayo.

Christine: Rujugiro aranyirukanye,Nkurunziza nawe yamenye ibyanjye,reka nishakire ubuhungiro mur’America!

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka ahantu hizewe  aravuga ko,leta ya Nkuzunziza Pierri,yamaze kumenya yuko umugambanyi wo mabahinduro ko akorana n’Umwakagara ndetse akaba ari nawe wagambaniye se wabo Umwami Kigeli V Ndahindurwa.None ngo yaba yagiriwe inama yo gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’America,ariko akaba agifite ideni ry’Umwakagara ryo kuba atarigeze ashyira mu bikorwa byo gucyura umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Amakuru avuga ngo n’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro ngo yaba yamaze kumenya yuko Christine MUKABAYONJO ari we wafatanije na leta y’Umwakagara guca igihanga se wabo Umwami Ndahindurwa.

Amakuru avuga ko,ngo Mukabayonjo nyuma yo kumenya ayo makuru,ngo yaba yafashe icyemezo cyo kudasubira I Rwanda mu bakagara.Akaba arimo gushakisha Chancellor Benzinge Boniface ngo amusabe ko yemeye nawe gusinya kuri petition yahagarika umugogo w’Umwami kutajyanwa iRwanda kugirango abone uko yamusaba kumufasha kumushakira ubuhungiro.

Yafashe intonorano atabanje gutekereza ingsruka zizakurikiraho nyuma yo gufata intonorano ntiyigeze atekereza ko ibyo yiyemeje kuzakora bitazigera bimukundira,ahubwo amaso yayahanze intonorano yiyibagiza ukuri kubijyanye nicyatumye Umwami ajya mu buhungiro.

Amakuru aravuga yuko Chiristine mukabayonjo ngo,ubu yaba arimo gushakisha uko yakwepa abakozi ba ambasade y’Umwakagara,kugirango atangire ashakishe ubuhungiro kuko gusubira mugihugu cy’Uburundi bisa naho bitagishobotse!

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews,aravuga ko,ambasade y’Umwakagara ikimara kumenya yuko,ubwami bw’uRwanda bwashatse (LAWYER) umunyamategeko wunganira ubwami bw’uRwanda mu mategeko guhagarika abashaka gutwara umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwwa muri gakondo kuko banze yuko ataha akirimuzima,bamaze kumuca igihanga basaba umugogo we kugirango bajye kuwukoreraho ubufindo bw’imandwa z’umwakagara kugirango azabone manda ya lll.

Biravugwa yuko abahinduro bamaze kwihinda bahunga kujya kuburana umugogo,ndetse na (LAWYER) wabo akaba yashatswe na Ambasade y’Umwakagara,kugirango abo baturage batazagaragara bakabazwa ibibazo badateze gusubiza.Amakuru akomeza avuga Lawyer wabo ngo yababwiye ko bashaka undi munyamategeko ngo kuko yavuganye na Lawyer w’ubwami agasanga umugogo udashobora gutwarwa murwagasabo ngo kubera ko yari impunzi kandi akaba yagengwaga namategeko y’impunzi.

Ariko ngo igikomeye ngo ni uko yarafite status y’uwabaye umukuru w’igihugu,bityo,akaba arindwa na mategeko ya UN/ONU ku buryo bidashoboka yuko umugogo we watwarwa mu Rwanda kandi bitemewe na mategeko agenga impunzi ku isi hose.Abafite uburenganzira kumugogo w’Umwami,ngo cyeretse habaye hari umugore we,cyangwa abana be,bazwi na mategeko.Kandi dukurikije amakuru dufite biravugwa ko nta mwana cyangwa umugore yarafite kuburyo bwemewe namategeko.

Umunyamategeko akimara kumva uko dossier iteye abibwiwe na mugenzi we uburaniwa ubwami bw’uRwanda,amakuru avuga ko,ngo avoka wa Ambasade yahise yikuriramo ake karenge,ngo birashoboka yuko baba barimo gushaka undi munyamategeko wafasha kubaburanira kuko byanze bikunze bazahamagarwa mu butabera bw’America bagasobanura impamvu bashaka ko bacyura umugogo kandi baranze gucyura umuntu muzima.

Ngo iyo ngingo yaba ibateye ubwabo bwo guhagarara imbere ya mategeko,kandi abahinduro bakaba badafite icyo bazavuga murukiko impamvu bashaka gucyura umugogo w’Umwami.Amakuru aravuga ko,ngo batinya ko bazanabazwa iby’urupfu rw’Umwami w’uRwanda ngo kuko batazi icyo iperereza rya OTOPS ryaba ryarashyize ahagaragara kugirango hamenyekane ukuri ku itanga ry’Umwami w’uRwanda.

Birakwekwa ko bashobora kuzafatirwa murukiko bagiye kuburana umugogo w’Umwami,kuko ukuri kose kuzahita gushirwa ahagaragara bigeze murukiko niyompamvu ubu ngubu za magigiri zose zirimo MBUMBUZA,Christine Mukabayonjo,Gakwaya Jean Marie uba muri Canada barimo gutereta Chancellor w’ubwami bw’uRwanda bamuhamagara buri kanya ngo bumve ko yabitaba kuko bazi neza ko ikibazo kibaze gufata indi ntera batari biteguye.

Amakuru akomeza avuga ko,kurundi ruhande barimo gushakisha aho Chancellor aho yaba aherereye ngo kuko bamaze gushaka abaterroriste bahawe cash kugirango aho babona hose Chancellor bahite bamurasa basigare baburana urwandenze!Amakuru agera ku inyangeNews aturuka muri za magigiri yemeza ko,ikibazo cy’umugogo w’Umwami w’uRwanda gishobora guteza ibibazo byinshi bikomeye hagati ya leta y’america na leta y’Umwakagara kubera yambutse akajya kumugabane w’America kujya kuhakorera ubwicanyi akicwa cyane ko yishe impunzi yahunze igihugu hakaba hari hashize imyaka [56] yibera mu buhungiro.

Abahinduro amaraso yatumye badatekereza,iyo baza kugera muri America,bagahita babwiza ukuri Chancellor uko deal iteye,uko bahawe intonorano,ni uko basabwe kwirenza Umwami umubyeyi w’uRwanda,bakamusaba ko yabafasha kubona ubuhungiro binyujijwe murukiko bamaze kugaragaza ko bafite umutekano mucye,maze bakareba yuko ibyo bifuza bitari kutungana.

Ariko kubera inda nini n’ubugambanyi bwabo,bwatumye badashobora gutekereza ingaruka zizakurikira ho nyuma yo guhitana Umwami w’uRwanda.None bibutse ibitereko byasheshe,ubu rero abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza uko ikibazo cy’Abahinduro na za magigiri ziyobowe na Gakwaya Jean Marie na MBUMBUZA uko zigiye kubyifatamo bakaba ntagisubizo bari babona.

Ariko hariho umwe muri za magigiri utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara wabwiye ikinyamakuru inyangeNews yuko,ngo Abahinduro bagiriwe inama yuko bahita basaba ubuhungiro kuko badashobora kuzagira amahoro nibaramuka basubiye mu rwagasabo.Ariko ubuhanuzi buvuga ko,nibaramuka badasubiye murwagasabo,ngo Umwakagara azabahitana bose uko bagiye mur’America akabamarira ku icumu kubera ikibazo cy’amabanga bafitanye nawe ajyanye nurupfu rw’Umwami w’uRwanda batazapfa bayashyize ahabona.

Bukomeza buvuga ko,nk’uko umuhanuzi yabikubise imbone,yuko bazashyigurwa n’ubwami bw’uRwanda,nyuma yuko leta y’Umwakagara izaba imaze kubaca kubeshya kugirango ukuri kutajya ahabona.Andi makuru tutari twabonera za gihamya,avugako,ngo Ambasade ngo yaba igiye kubaka za PassPort zabo,kugirango ibone uko izajya bakontorola nibaramuka bagiye gusaba ubuhungiro batazabona uko babihabwa kuko bazaba batagaragaza uko bageze mu gihugu cy’America mu buryo bwemewe namategeko.

Ariko nk’uko twabagejejeho inkuru y’ubushize,birakekwa ko,baba baramaze guhabwa twa tuzi twa MUNYUZA,kuko bakekaga ko,nibaramuka bageze mur’America,bazahita bihungira muri America,bityo babatega akagori mbere yuko babimenya mu munsi iri mbere bakaba bashobora kuzisangira se wabo babujije ubugingo Ndahindurwa byumvikane yuko bazamuha ibisobanuro icyatumye bamukubaganira kandi arabavandimwe.

 

Save

Translate »
Skip to toolbar