Uko CPL.Emille Gafilita yashimutiwe mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu iperereza rimaze hafi  imyaka ibiri CPL.Gafirita Emille agiye kurangira aburiwe irengero,amakuru afite za gihamya avuga ko,yagambaniwe na bahutu baba mu murwa mukuru wa Nairobi ahitwa WAITHAKA-Dagoretti.Umugabo witwa MUNYAKAYANZA John Musa  ukomoka IKIBUNGO arashyirwa mu majwi kuba ari we wagize uruhare kugambanira Gafirita Emille washimuswe na za magigiri z’uRwanda zikorera muri ambasade y’uRwanda mu gihugu cya Kenya.Dore numero za telephone z’umwicanyi MUSA JOHN MUNYAKAYANZA Nº +254-721-536-341.

CPL.Gafirita Emille amakuru avuga ko,yakundaga kwicara aho Munyakayanza afite icyokezo na kabari, aho yocyereza inyama z’Ihene nibitoki ndetse nibirayi bya bindi abanyarwanda bikundira byokeje maze Gafirita Emille akahajya kuhicara nibwo MUNYAKAYANZA yamugambaniye nibwo haje imodoka ya ambasade y’uRwanda muri Kenya,baramufata bamwinjizamo bahita baramushimuta.Kuko rero ako gace hiberamo abanyarwanda gusa nta numwe wigeze amutabara bamutwara gutyo!

Iperereza rigaragaza yuko Munyakayanza  JOHN MUSA  yahunze uRwanda muri 1994, akoze genocide yakorewe abatutsi,ahungira mu gihugu cya Tanzania ahitwa BENACCO ,aho yavuye yerekeza mu gihugu cya Kenya.Amaze kugera mu gihugu cya Kenya,nibwo yakomeje umwuga we w’ubwicanyi aho yikorera ubucuruzi bwo kugurisha abanyarwanda bimpunzi bageze muri icyo gihugu cyane ababa bashakishwa na leta ya Kigali.

Ku buryo byatumye nicyaha cye cya genocide, leta y’uRwanda igihanagura, igikuraho burundu.Kugirango babanze bamugire igikoresho.Ariko bumvikana yuko azajya afasha ambasade kuzajya agambanira abanyarwanda bose b’abahutu cyangwa abatutsi baba bashakishwa na leta ya Kigali,cyangwa batavuga rumwe nubutegetsi bwa Kigali .

 Za gihamya zigaragaza yuko MUNYAKAYANZA yahawe akazi muri ambasade mu bijyanye nugutunganya umusururu cyangwa bamwe babyita ikigage ngo nicyo bajya bakoresha mu busabane buba bwatguwe na ambasade y’uRwanda ikorera mu murwa mukuru wa Nairobi ahitwa GIGIRI.Kandi amakuru avuga ko,iyo agurishije umunyarwanda umwe,bamuha miliyoni [2] z’amashillingi ya Kenya.

Munyakayanza aravugwa murundi rupfu rw’umugore wa RUTABOBA warutuye COMAROCK,akaba yararashwe na za magigiri za ambasade zaraje ziyobowe na MUNYAKAYANZA azigeza ku gipangu maze za magigiri zaragenda zikomanga kumuryango,umugore agiye kureba abakomanze bahita bamurasa amasasu yo mu mutwe ahita agwaho ako kanya.

Uyu mudamuambasade y’uRwanda muri Kenya, bari bamusabye kujya kuroga umuryango wa kwa HABIMANA,nawe utuye COMAROCK, warufite ubukwe agiye gushyigira umukobwa we,bityo uwo mudamu wa RUTABOBA ahabwa ikiraka na MUNYAKAYANZA ko, ambasade y’uRwanda yemeye kumuha amashillingi miliyoni [2] akaroga uwo muryango.Ariko uwo mudamu arabyanga.Uko niko leta ya Kigali ikora kugirango imareho abahutu bakize bishoboye,uwo mudamu rero abyanze nibwo bamugiraga igitambo cy’uwo muryango wa HABIMANA bahita baramuarasa yitangira uwo muryango.

Sibyo gusa!Ahubwo MUNYAKAYANZA akorana na leta y’UBURUNDI FDD-CNDD,bakiri mu ishyamba yafashaga FDD-CNDD kugura intwaro bazikuraga mu gihugu cya France ahitwa MAYOTE zikaza zikagera mu ishyamba ryo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

NKURUNZIZA akaba yarahaye ikiraka MUNYAKAYANZA cyo guhiga abarundi batavuga rumwe na leta ye,cyane cyane bakorera imiryango yigenga COMMENUTE INTERNATIONAL batuye mu murwa wa NAIROBI mu gihugu cya Kenya.MUNYAKAYANZA akaba akorera leta ebyeri iy’uRwanda n’iy’UBURUNDI.Akaba ashinzwe guhiga impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda,yirirwa azenguruka musengero z’abanyarwanda n’Abarundi bashinze insengero mu gihugu cya Kenya kugirango abagurishe yibonere intonorano zitubutse.

Za gihamya zigaragaza yuko «MUNYAKAYANZA JOHN MUSA»waje kwihindura «UMUSILAMU» aherutse mu gihugu cy’UBURUNDI na Tanzania,akaba afite agaco kabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bagize ubwicanyi kubabera umwuga ubatunga mu gihugu cya Kenya.Aka gaco kabicanyi kamaze guhitana abantu abantu benshi cyane bashimutwa abandi bakicirwa mu gihugu cya Kenya, abandi bakaburirwa irengero. Kandi bikarangiriraho kuko ubusanzwe igihugu cya Kenya nta mutekano uharagwa n’igihugu uwifite ashobora gukora ibyo yishakiye arica agakiza.

Munyakayanza aravugwa mubugambanyi bundi bw’umugore w’umudiplomate,witwa maman LIONEL ariko ubusanzwe azwi ku izina rya “NDAYISHIMIYE” umutware we akaba akora muri “INTERNATIONAL COMMUNITY”,ntabwo twavuga amazina ye twayagize ibanga kubera impamvu z’umutekano we,MUNYAKAYANZA yahawe miliyoni [30] z’amashillingi kugirango ahitane uwo mudame w’uwo mudiplomate hamwe numugabo we.

Amakuru twamenye ni uko madame “NDAYISHIMIYE” akijijwe umuryango we bakaba bubaha Imana,mu gihe MUNYAKAYANZA yarari muri gahunda zo guhitana uyu muryango w’uyu murundi numugore we,nibwo Imana yahise ihishura imigambi mibisha yose “MUNYAKAYANZA” yari yajemo muri urwo rusengero, aho uwo madame “NDAYISHIMIYE” asengera ubwo nibwo yigize umukiristu arimo gushakisha uburyo ninzira zose zo kumuhitana.

Twagiye aho uwo madame “NDAYISHIMIYE” yaratuye «WAITHAKA»dusanga yaramaze kuhimuka kubera gutotezwa n’umwicanyi «MUNYAKAYANZA» gusa ngo yakoze ibishoboka byose ngo ahitane uwo mudamu kugirango n’umutware we naza mukiriyo bahite bamurasa ariko Uwiteka akinga akaboko ke,abagirira neza arabarida na bugingo nubu.

Ikinyamakuru inyangeNews kiramenyesha abanarwanda n’Abarundi cyane cyane abimpunzi,kwita kubuzima bwabo,no kutiringira bene wabo,cyane yuko mu gihugu cya Kenya hakomeje kurangwa numutekeno mucye,kandi ubucuruzi bw’abantu bukaba bumaze gufata indi ntera muri icyo gihugu cya Kenya.

Ishimutwa rya CPL.Gafirita amakuru avuga ko,umurundi wiyita “KANA ASTERA” waje aturutse IBURUNDI muri gereza yitwa MPIMBA amazina ye azwi neza akaba yitwa “THARCISSE NTIRANYIBANYIRA”.Iperereza ryakozwe nikinyamakuru inyangeNews rigaragaza yuko “CPL.Gafirita” yagambaniwe n’abacamanza b’abafaransa bari bafite dossier y’ihanurwa ry’Indege yaritwaye uwahoze ar’umukuru w’igihugu “YUVENAL HABYARIMANA” na “Cyprian NTARYAMIRA”.Aba bacamanza bazwi kumazina yabo bitwa “MARC TREVIDIC,NATHALIE POUX”.

Iperereza rivuga yuko,”MUNYAKAYANZA” yahamagawe n’umuntu wari mu gihugu cy’”UBUFARANSA” ngo agatumwa kujya gukura “CPL.Gafirita Emille” mu gihugu cya Uganda,kugirango bazabone uko bamuhungisha ajye gutanga ubuhamya mu gihugu cya France.Munyakayanza yaragiye, ahura na Gafirita Emille aramuzana amucumbikira mu kazu yakodesheje imbere yahoo afite restaurant ye,ikorera hitwa «WAITHAKA» akaba ari naho yafataga amafunguro ngo ya mubwiye yuko igihugu cy’UBUFARANSA’ gishaka kumuhungisha kikamujyana muri France kugirango ajye gutanga ubuhamya kw’ihanurwa ry’indege yaritwaye Habyarimana.

Nibwo ambasade y’uRwanda muri Kenya baje basanga  Gafirita Emille kwa MUNYAKAYANZA baramufata bamujyana muri Ambasade y’uRwanda bajya kumufungirayo,bahita bamunyuza Uganda-Kampala bamumanura mu Rwanda ubu ngo akaba ashobora kuba yarishwe ariko ngo babanje kumufungira muri DMI  (KAMI) ahari ibiro bikuru (Headquarters) za DMI aho basanzwe bicira abantu babangamiye leta ya Kigali.

Amakuru twahawe na magigiri w’uRwanda ukorera muri ambasade y’uRwanda mu murwa mukuru wa Nairobi-Kenya,yatubwiye yuko ngo ambasade ishaka guhitana MUNYAKAYANZA ngo kuko bamaze kumukoresha ubwicanyi bw’indenga kamere, ngo kandi akaba ashobora kuzamena amabanga yose bamukoresheje.Ubu rero bakaba barimo kumushakisha ngo barashaka kumuhamagara bamubwira yuko bagiye kumuha ikindi kiraka cyo guhitana abanyamuryango bakorana  RNC, batuye mu gihugu cya Kenya mu murwa wa Nairobi.

Abaziranye nuwo mwicanyi «MUNYAKAYANZA» mwamuburira akareba uburyo wenda yakwihisha agakiza  ubugingo bwe nubwo yahitanye benshi turacyamukeneye kugirango azatange amakuru ya za magigiri bakoranye zikorera muri ambasade y’uRwanda mu gihugu cya Kenya.

Mbere yuko dutangaza iyi nkuru ikinyamakuru inyangeNews cyavuganye na MUNYAKAYANZA kuri telephone ye igendanwa Nº +254-721-536-341,tumubaza amashira kinyoma yibimuvugwaho,yatangarije inyangeNews yuko amakuru yatangajwe na ambasade y’uRwanda muri Kenya-Nairobi abwira inyangeNews yuko ngo ambasade y’uRwanda imaze igihe imuhiga ngo yamusabye guhitana zimwe mu mpunzi z’abahutu arabyanga,ngo noneho bahitamo kumuharabika kugirango bamwangirize izina.Twamubujije impamvu ambasade ari we yahisemo ikaba ntawundi yashyize mu majwi.

MUNYAKAYANZA wavuganaga igihunga cyinshi,yahise abura icyo avuga,gusa akemeza yuko ngo ambasade yamwishyizemo ngo kuko hari ibintu byinshi ambasade yamusabye kuyikorera akanga kubikora bituma bahitamo kumuhabika, ariko ukoze isesengura neza urasanga abyemera mu buryo butaziguye ariko akabura uko yabyemera kuko yamaze gufatwa mu ngoto!!!Ejo tuzabashyiriraho audio yikiganiro twagiranye na Munyakayanza kuri radio inangenews

Save

Translate »
Skip to toolbar