Imyiteguro ya genocide y’Abatutsi mu gihugu cy’Uburundi!

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aturuka mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu,aravuga yuko leta ya FDD-CNDD iyobowe na Pierri Nkurunziza ngo yaba iri mu myiteguro yo gukora genocide ya batutsi.Iyi raporo ikaba arasohotse muri uku kwezi k’ukwakira 2016.

Mukwezi gsuhize nabwo hari hasohotse raporo mu muryango wabibumbye,yakozwe na kanama kimpunguke yagaragazaga yuko ngo leta ya FDD-NCDD yicisha abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi ikoresheje ACIDE.ibi byaje nyuma yuko Nkurunziza yashatse gutegeka manda ya [3] kandi bitemewe nibwiriza shingiro.

Amakuru avuga ko,urukiko rwa ICC rurimo gukurikirana bya hafi imikorere ya leta y’UBURUNDI ikomeje guhonyora agateka ka muntu.Uburundi buherutse gusaba kwikura mu muryango uhuza ibihugu byasinye amasezerano y’urukiko rwa ICC,ariko icyifuzo cyabo hamwe na leta ya Africa y’Epfo ishinjwa kuba yarishe amategeko ikanga gufata perezida wa SUDAN y’amajyaruguru ALLY BASHIR kandi bari babisabwe nurukiko rw’ I LA HAYE mu gihugu cy’UBUHOLLANDE.

Bahawe igisubizo yuko urukikorugiye kwiga ku kibazo cyabo mu gihe cyingana n’umwaka umwe nk’uko biteganywa nitegeko. Igihugu cya GAMBIA na cyo ngo cyaba cyasabye kwikura muruikiko mpanabyaha rwa ICC,uku kwikura murukiko rwa ICC kurimo guturuka mu bihugu bigize umugabane w’Africa,bigaragaza yuko haba hari ikibyihishe inyuma kuko byasinye amasezerano ya ROMA STATUS yemeza ishyirwaho ry’urukiko rwa ICC rufite icyicaro muBUHOLLANDE.

Ikigaragara ni uko umugabane w’Africa,urimo kugenda urushaho gusubira inyuma kubera gutinya kwimakaza umuco wa demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.Aho abategetsi buwo mugabane basanga kubahiriza uburenganzira bwa muntu,bisa no kunyagwa zigahera!Uku kwigomeka kwazanywe na perezida M7,hamwe na perezida wa ZIMBABWE Robert Mugabe,aho bashinjaga ibihugu by’ibihangage bihurie muri uwo muryango yuko bikoresha amategeko gucinyiza umugabane w’Africa na bayobozi babo.

Amakuru yitegurwa rya genocide igiye gukrerwa abatutsi mu gihugu cy’UBURUNDI,ajyanye namakuru arimo kuvugwa kwitegurwa rya genocide ku nshuro ya kabiri igiye gukorerwa abatutsi mu Rwanda.Ariko noneho iyi genocide ishobora kutazabona izina izitwa,kuko bimaze kugaragara yuko mu Rwanda nta moko ari mubaturage ahubwo akaba ari iturufu rikoreshwa nubutegetsi buba bwishakira gutandukanya abaturage kugirango babone uko b’abategeka.Ibyo bita mururimi rw’icyengerezo “Divide and rule”.Bisonura ngo,tubatandukanye tubone uko tubategeka!

Mu Rwanda harimo gutegurwa intambara ishobora kuzahitana abanyarwanda muri rusange batemera ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR,kandi abatabwemera s’abahutu gusa,ahubwo n’abatutsi ntabwo babwemera cyane ko,ari nabo babushyizeho kandi icyo bari babushyiriyeho kwari ukugirango ubwo butegetsi bwubahirize demokarasi nuburenganzira bwa muntu kuko buri muturage wese aba yishakira amahoro.

Ariko iyo bigiye mu ntambara bituma abategetsi bibonera uburyo bworoshye bwo gusahura umutungo w’igihugu bityo ugasanga bibafashije kwigwizaho imitungo ya rubanda mu buryo bunyuranije n’amategeko.

FPR yiteguye kwica umuntu wese utemera amafuti bakorera abaturage,kandi iyo witegereje usanga umwakagara akangisha abanyarwanda yuko,nibaramuka bakopfoye,azabahitana kuko yivugiye yuko ngo uRwanda azarusiga uko yarusanze.Aha wibaza niba koko azarusiga uko yarusanze,icyo yaba aruhira yubaka iriya miturirwa yose yujuje mu murwa mukuru wa Kigali dore nta wundi wigeze yubaka usibye we na Gen.James Kabarebe bikakuyobera.

Amakuru aravuga ko,umwakagara yaba agiye gutera leta ya Nkurunziza mu gihugu cy’UBURUNDI,nyuma yo kubona yuko ibyiringiro bye yarafite kuri Hillary Clinton bisa nibyayoyotse nyuma yahoo atsindiwe ahareba inzega mu matora y’umukuru w’igihugu.Bitewe ni uko Umwakagara atajya agira kwihangana,kandi akaba atajya abana neza nibindi bihugu byabaturanyi kubera umufuka umaze kumuremera akaba yifuza uwawumutwaza,bituma ashaka gutegekesha ibihugu by’abaturanyi igitugu nk’uko yagize urwanda nk’aho ari urugo rwe.

Kuba rero ashaka gukuraho leta ya Nkurunziza,kandi leta ya FDD-CNDD ikaba nayo izi neza yuko leta y’umwakagara ishyigikiye ingabo z’abatutsi zahungiye mu Rwanda zishaka gukuraho FDD-NCDD,bahita nabo bareba hafi ku izuru bigatuma barushaho gutegura umugambi wa genocide igiye gukorerwa abatutsi.

Poverty is not an accident like “SLAVERY” and apartheid it is man – Made can be removed by the actions of HUMAN BEINGS.

 

Save

Translate »
Skip to toolbar