Ikinyobwa cy’umugisha cyahindutse umuvumo!?

Amakuru ikinyamakuru inyangeNews gikesha itangaza makuru ry’amashusho ry’Aljazeera.com.avugako,ikinyobwa cyo mu bwoko bwa SODA,cyane cyane COCALA na SPRIT ngo ibi binyobwa byombi bikorwa na society ya COCALA prodects,ngo bitera indwara ya DIABETES indwara imaze guhitana abantu benshi cyane mu isi kandi yaburiwe umuti ndetse ikaba itizewe gukira igihe cyose abantu bazaba bagikomeje gukoresha ibyo binyobwa.

Amakuru yagaragaje yuko umugabane w’Africa na ASIA mu bihugu by’abarabu ariho Diabetes ikomeje kwiyongera cyane,kurusha indi migabane igize isi.Amakuru avuga yuko ngo ubwo burwayi busigaye bufata abana bakiri bato kubera gukunda kunywa ikinyobwa cya fanta Fantahi ziba zirimo cyangwa zikoreshwa nisukari gusa.

Itangaza makuru ry’amashusho Aljazeera TV,ryasabaga abatuye isi,kwirinda kongera gukoresha ibi binyobwa bya Cocala company,bavugana na baganga muri interview,abaganga bagaragaje yuko abantu bakwiye gukoresha ibinyobwa by’umwimerere biba bitarashyirwamo “Chemical products” zituma ibyo binyobwa bifata undi mwimerere utuma zihinduka Fanta.

Uko isi irushaho gusaza ari byo bamwe bita iterambere,ninako hagenda havumburwa ubushakashatsi bwinshi bujyanye nimibereho ya bantu batuye mu isi ya bazima.Ndetse nibyari bimeze nk’amabanga kubera ubwenge bwari butariyongera,ninako bigenda bishyirwa ahagaragara hagahishurwa amwe mu mabanga ajyanye ningaruka zihishe mu byo kurya cyangwa mu byo kunywa bya buri munsi aho usanga abantu basigaye basazira imyaka [50] kubera indwara zitandukanye zikomoka mu buribwa cyangwa mubinyobwa bya buri munsi.

Ntabwo ari Cocala ivugwa gusa,ahubwo na PEPSI COLA nayo irashyirwa mu majwi kubw’ibinyobwa byayo,cyane cyane PEPSICOLA isa naho ari mukeba wa Cocala bahora bahaganye cyane ku isoko aho baba bagurusha ibyo binyobwa,buri campany ivuga ko ibinyobwa byayo ari byiza kurusha iyindi,ariko noneho ibimaze kugaragazwa nabaganga,ni uko COCALA ariyo ifite imitobe myinshi itera uburwayi bwa diabetes buturuka mu mitobe ifite isukari nyinshi mu mubiri.

Ikinyamakuru inyangeNews kirahamagarira abantu kutongera kunywa iyo mitobe,kuko hasigaye hariho ibinyobwa byinshi cyane bijyanye nimitobe akaba bitakiringombwa ko mwakomeza kwangiza imibiri yanyu kandi muzi neza yuko ar’insengero z’umwuka w’Imana.Ubshakashatsi bugaragaza yuko abantu bakunda kunywa amazi gusa,ko bafite uburambe muri iyi isi ya rurema.

Save

Translate »
Skip to toolbar