Icyahujwe n’Imana,ntihakagire ugitandukanya!Bishatse kuvuga iki?!

Abakiristu benshi bafunzwe ni byanditswe byera kubera kutabisobanukirwa,ibyanditswe  byera biravuga ngo,inyuguti irica ariko umwuka atanga ubugingo 2 Corinthisn 3:6 He has enabled us to be ministers of his new covenant. This is a covenant not of the written laws, but of the spirit. The old written covenant ends in death; but under the new covenant, the spirit gives life abantu benshi batekereza yuko ibyanditswe byera,uko byanditswe ari nako bisobanurwa.Ariko umugaragu w’imana intumwa Paul wanditse ibitabo byinshi mu isezerano rishya.

Intumwa Peter (KEFA) yamuvuzeho,ravuga ngo,mwene data Intumwa Paul yanditse akoresheje ubwenge yahawe n’Imana,ariko bamwe bajya bafata ibyo byanditswe bakabigira uko bishakiye.Nyamara mu byo yanditse yabyanditse abibwirijwe n’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo 2Peter 3:16 speaking of these things in all of the his letters.Some of his comments are hard to understand, and those who are ignorant and unstable have twisted his letters to mean something quite different, just as they do with other parts of scripture. And this will result in their destruction.

Biragoye cyane kuba ushobora kumva inyandiko z’Intumwa Paul yari yarize afite doctorate mu matageko,ndetse akaba yari yarigshijwe n’umunyamategeko mukuru witwaga GAMARIEL,waruhagarariye abanyamategeko.Ukongeraho ko,yari yarigishijwe nabapharisayo,akaba yarazi ibijyanye namategeko y’Imana yose,akaba ariyo mpamvu Imana yamutoranije kuko yakoreraga mu bujiji yibwira yuko akorera Imana nzima.

Kuba ibyo yakoraga bijyanye no gutoteza itorero rya Kristo Umwami wabakiranutsi,ntabwo yabikoranaga ubugome,ahubwo yabikoraga azi neza yuko akorera Imana.Umwami wa bakiranutsi amaze kubona yuko ibyo akora abikorana ishyaka rikomeye cyane,nibwo yaje kumwihishurira aramwiyereka amutuma ku mutambyi wo muri uwo mwaka witwaga ANANIAS nibwo bamutwaye kumutambyi nyuma yo kuba impumyi iminsi [3] atarya atanywa nibwo yamusengeye arahumuka.

Marko 10:5 But Jesus responded, “He wrote this commandment only as a concession to your hard hearts. 6 But God made them male and female”*from the beginning of creation .This explains why a man leaves his father and mother and is joined to his wife,*and the two are united into one.’*since they are no longer two but one, let no one split apart what God has joined together.

Ikibazo rero ni gute wamenya yuko Uwiteka ari we waguhuje nuwo mwashakanye? Akenshi tujya mu bakozi biyitirira gukorera Imana bakavuga ko bahamagawe n’Imana,aho usanga bafite ibyo bita impano zo guhanura,nyamara hariho benshi bavukiye mu miryango yahoze ikorera sekibi,aho usanga imyuka yo guterekera cyangwa kuraguza usanga ibakoreramo bitewe ni uko wenda yitwa amazina yasekuru.

Cyangwa se baramumurikiye abadayimoni ataravuka,bakaba barabikoze mbere yuko abaho,bitewe nicyo babaga bisabira Satani.Bitewe ni uko warutarabaho bakemera kurya ideni ry’umuhigo wa Satani,maze wazavuka ukaba uhuye na kaga gakomeye cyane aho usanga baraguhinduye indiri ya badayimoni.

Hanyuma ukajya mu idini ry’Abapharisayo bakakwatuza ngo uvuge ko Yesu Kristo abaye Umwami w’ubugingo bwabwe.Nyamara icyihitirwaga ni uko bakabaye babanza guhishukirwa ibyakubayeho byose bakabanza kwirukana abadayimoni bakugize imbata,maze bamara ku kubohora bakabona ku kwakiriza Umwami Yesu akinjira mubugingo bwawe.

Kuko ntabwo bishoboka ko,umucyo wabana n’umwijima mu cyumba kimwe,niyompamvu abantu bashakana barangiza nyuma y’igihe gito,bagatandukana kuko bitari mu mugambi w’Imana.Reka wenda nihereho urugero,rwose usibye ko burya abantu banga ukuri kw’Imana,uwahoze ari madame twashakanye taliki ya 27 Nzeri,2008 bwaracyeye saa 10:30 zigitondo ubwo ni ku wa 28 Nzeri,2008 nerekwa kugikuta handitse ijambo ryitwa Rhema word: Divorce mbibwiye madame ati abo nabarozi batashakaga ubukwe bwacu.Icyo gihe nari ntaratahura amayerekwa neza,usibye ko nayandikaga igihe cyazagera umwuka w’Imana akampa ubusobanuro.

Uyu munsi wa none ntabwo turikumwe nyuma y’imyaka [6] twabanye nyamara ntitwatandukanye kuko namwangaga cyangwa namwirukanye,ahubwo yansize mu butayu arigendera yisubirira iwabo muri gakondo.Ikindi basaza be,nibo bampigaga ku buryo ubutayu bwinshi nabutewe nabaramu banjye ngo kuko bavugaga ko,ngo nkorana na FDRL.Kugeza ubwo madame yambwiye ngo tujye gusaba umwakagara imbabazi maze ngo dusubire muri gakondo ngo baduhe akazi.

Urumva yuko byari bitandukanye n’umugambi w’Imana ujyanye n’umurimo nkora uyu munsi wa none wo kubagezaho ijambo ry’ubuhanuzi.Ibyo bimaze kunanirana nibwo bahimbye imitwe yo kunsebya bavuga ngo nd’Umuhutu ukomoka igitarama,ngo ntabwo naturutse muri Tanzania nyamara se abagiye kunsabira bari babazi bose baturutse Tanzania ni Burundi na Congo.Ibi simbivugiye yuko nshaka gushyira hanze uwo twashakanye,ahubwo mbivugiye yuko ar’ukuri kwambaye ubusa kandi nawe arabizi ko arukuri gusa gusa.

Reka dukomeze ubu se wambwira ko,nazamutegereza igihe azapfira nkazamubona gushaka?cyangwa se we yazantegereza kandi Imana yaragaragaje mbere y’igihe yuko bitari muri gahunda yayo?Abashakanye bari muri gahunda y’Imana,nibo badashobora gutandukana kuko icyo Uwiteka yateranije ntawagitandukanya!!!

Arik ibyateranijwe na bana b’abantu,ntakabuza biravangura,kuko nta mbaraga z’Imana zibashoboza kubarinda ibyago,ibizazane akaga na makuba,bituruka kumwanzi satani.reka wenda mvuge ngo,ahari jyewe bishobora kuba ar’umwihariko kubera umuhamagaro w’Imana warindumo bityo abadayimoni ni nkozi z’ibibi bakaba barashakaga kundimbura kugirango ntazakora umurimo wayo.

Nigute wamenya ko uwo muzashakana ari mu bushake bw’Imana?Abantu benshi barimo gupfa ubusa!Umwanzi yamaze kuvanga ibintu abihindura agatogo,ahuza abadakwiye gushakana,kugirango abangamire gahunda y’Imana mu bantu bayo,kubera twabuze abayobozi bayoborwa n’umwuka w’Imana.

Abahanuzi bakabaye badufasha,nabo bakirukanwa mu isinagogi,bagahunduka inzererezi,bamara kuruha kubera kutihanganira ubutayu ngo bategurwe ndetse batunganirizwe umurimo ukomeye ubari imbere,ubwo bagahita bashinga amasinagogi kandi igihe kitari cyagera ubwo bakaba bavuye mu mugambi w’Uwiteka gutyo,bakayoba bagatangira kwishakira intonorano za Satani ubwo akaba arabagushije akabakura mu muhamagaro wabo bari barahamagariwe.

Byakongeraho na babandi bavangiwe numwanzi bakiri munda zababyeyi babo,nabo bagakoresha impano zabadayimoni baterekerejwe bakivuka maze bakitwa abakozi b’Imana maze ibyari umurimo wa data bigahinduka imvange akaduruvayo numuvumo kugeza ubwo amadini agenda yicamo ibice ugasanga bose bakorera Imana ariko bitana bamwana umwe ati akorera satani,undi nawe ngo yaravangiwe ubwoko bw’uwiteka bakabura epfo naruguru.

Imana iyo igiye kugushyingira,ibanza ku kwereka mu nzozi cyangwa mu Iyerekwa,ikakwerekwa uwo muzabana,kandi ubwo yaba umukobwa cyangwa umusore,cyangwa se umugabo cyangwa se umugore mwese kumpande zombi Uwiteka arabasanga akabaganiriza mugasigara mutegereje kuzageza igihe muzahura muhujwe n’Imana ubwayo kandi igira uburyo ijya ibikora kuko igihe iyo kigeze ihita isohoza isezerano.

Amatungo nubutunzi bituruka k’Uwiteka,ariko umugore mwiza aturuka k’Uwiteka.Bivuze ngo,igikorwa cyo gushakana nta mwana w’umuntu ukigiramo uruhare kuko nigikorwa gituruka k’Uwiteka wenyine,bivuze ngo abagabo nabagore mwatandukanye ntimugomba guhinduka abanzi ngo ni uko mwatandukanye ahubwo mukwiye gushima Imana mukemeranya ko ibyo mwakoze bitari mu bushake bw’Imana maze mukihana ahubwo mugafashanya gusengeranira no kwigira hamwe uko mwarera uwo mwabyaye ubundi ubuzima bugakomeza mukaba inshuti aho guhinduka abanzi kandi bidakwiriye.

Ariko hajya habaho ikibazo cyo gushaka ukuze kumpande zombi bitewe ni uko inkozi zibibi ziba zarakuburabuje,bityo ugasanga gushaka mugabo cyangwa umugore bisa naho uhunga ikikwirukankana usanga mu mutima wifuza ko ubukwe bwarangira vuba ubundi ukitwa umugore cyangwa umugabo.Ariko mwamara kugera murugo nubundi ubuzima bugakomeza kubabera bubi.

Ibi byose biterwa nuko nt’abahanuzi b’Uwiteka badahari,aho usanga abahanuzi bahindutse abashumba,sicyaha ariko Imana ariyo yabitegetse kubikora nta kibazo gihari,niyompamvu igikorwa cyose gikozwe muri gahunda ya bantu,kiba aricyaha kuko kiba kinyuranye nubushake bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.Abafite ibibazo bashaka kubaza muhawe ikaze kugirango twungurane ibitekerezo! Contact us find an e-mail. Be blessed.

Ikindi abanyarwanda mukwiye kumenya,kandi mukwiye gutekerezaho,ese mutekereza mute,inkuru y’Umwami witwa RUGANZU,wabayeho akoresha imyuka mibi,jyewe nabonye ahantu yicaye mugace kitwa KARAGWE muri Tanzania ahantu twari dutuye,hafi n’uRwanda!Aho imbwa ze zakandagiye hasigaye amajanja yazo.Tekereza umupfumukazi Nyirabiyoro wabayeho mu w’1730,cyangwa Magayane wo mu myaka yashize,bararaguye biraba.

Murabona ko mu muryango nyarwanda harimo imyuka mibi yakoreye mibisekuruza byacu,tekereza kuba Nyirabiyoro yararugiye ibintu mu myaka [280] uyu munsi bikaba birimo gusohora!?Ubwo se mwumva izo mbaraga zabura gute gukorera mu bantu bitwa ubwoko bw’Imana,kugirango ariganye umugambi w’uwiteka?!sigitangaza kuba umuntu yavuga ibintu bikabaho,ariko ikibazo ni;niki cyihishe inyuma y’umwuka wavuze ibintu bikabaho?Ese n’umwuka w’Imana?Cyangwa niyindi myuka?Kuki Umwakagara ashaka gutabariza umugogo w’Umwami w’urwanda yahitanye mu minsi yashize!

Kuki ashaka kumushahura kugirango abone guhabwa manda ya lll ? Niko kuki mudatekereza ngo murebe mumenye igihugu kirwana nikindi?Ese kuki ijambo ry’ubuhanuzi ryamwibasiye?Ese niki cyaba cyihshe inyuma y’ijambo ry’ubuhanuzi?Kuki Umwakagara inkozi y’ikibi ahiga Umuhanuzi Majeshi Leon?Hari ibintu mwakabaye mutekereza?Iyo tuza kuba duhuje umwuka twarikuba twumvikana.Ariko kuko Umwami wanjye atandukanye nuwo akorera niyompamvu tudashobor akumvikana.

Gakondo ya  bakiranutsi ibitse amabanga menshi cyane,kandi abayazi na bagaragu b’Uwiteka,hamwe n’inkozi z’ibibi kuko ababipfa nababisangiye!Hari amabanga tuziranyeho kandi twese turaharanira isezerano.Bo bafite isezerano ry’abadayimoni,naho twebwe abizera,tukagira isezerano ry’umwuka w’Imana.

Ngiyo intamabara ikomeye igiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,kuko abakiranutsi ari bo ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bugiye kwinjira mu amsezerano azakwira ku isi yose!Niyompamvu Intumwa ya Satani yatangiye avuga iby’uRwanda abihutisha igihe kitaraza kuko yari yabibwiwe ni nkozi z’ibibi maze gashaka ko bimwitirirwa ko ariwe wazanye ububyutse muri gakondo ya bakiranutsi.Ariko na bugingo nubu,byaranze ibyo yahanuye byose kuko bitari bivuzwe n’umwuka w’Imana,niyompamvu bitigeze bisohora,ahubwo agahora abihindura abivangavanga kugirango akomeze kujijisha abantu.

Ariko kuko bitari mu mugabane we,nicyo cyatumye akorwa nisoni kuko yashatse kwiyitirira ibyo adafitiho umugabane.Kandi arabizi neza yuko mu mwaka wa 2002 we ubwe yavugiye mu NKURUNZIZA urusengero rubarizwa rwagati mu murwa w’IYERUSALEMU yuko ngo Uwiteka agiye kuzamura abagaragu bayo,ngo abo bantu bazaba basa na za mayibobo maze aravuga ngo,Mana wambabariye nkazaba ndimo?!

Ubwo buhanuzi yari yabukuye kuzungu wari yaje mu Rwanda kuvuga ubutumwa bwiza maze ababwira icyo Uwiteka yatuvuzeho twebwe twatoranijwe n’Uhoraho kuzakora umurimo uyu munsi turimo gukora.Ubwo yasabaga Imana ngo wambabariye nkazaba ndimo,byari bivuze yuko mubo Imana izakoresha ataba atarimo.

Ndabyibuka narimpari icyo gihe,jyewe mvuga ibyo nzi,nyamara icyo umwuka wo guhanura warundimo ariko igihe cyanjye cyari kitaragera.Nuko rero mukwiye gutekereza niba ko witwa Umuhanuzi ukwiye kwibaza nimba koko warahamagawe n’Imana,waba warihamagaye ukareka ibyo ukora kuko uko ukomeza kwishyira mu byubu bugingo,ninako wiciraho iteka.Ushake ibindi wakora kugirango ureke kuturosera kugirango byibuze uzahabwe ubugingo buhoraho.Ariko nukomeza gukomeza kwiyitirira ibyo utahamagawemo,ntakabuza yuko wamaze kwiciraho iteka usigaje kuzajyanwa mu muriro utazima.

Niki kirinyuma y’umwuka wawe utuma uhanura?N’umwuka w’Imana?Ubusanzwe ntibibaho kuba waba ur’Umuhanuzi ngo uhanure utanduka.Kuko ijambo ry’Imana Bibiliya ryanditswe nabahanuzi gusa,ntaho uzasanga ko abashumba (Pastor’s) baba baranditse bibiliya,bibiliya yanditswe nabahanuzi bonyine bafatanije n’umwuka w’Uwiteka wari ubarimo.None ko utinya kwandika ubuhanuzi ngo ubushyire ahagaragara ahubwo ukihisha mucyumba cy’amasengesho ngo abe ariho abantu bazajya bagusanga,ibyo umwuka w’Imana avugana nawe,bazabibwirwa niki niba utabyandika ngo ubishyire ahagaragara whatsapp,Viber,Facebook,twiter,nahandi henshi kugirango bigirire ubwoko bw’Uwiteka umumaro?

Umuntu wese utinya gushyira ahagaragara ijambo ryubuhanuzi rya humetswe n’umwuka w’Imana,uwo ntabwo aba ar’Umuhanuzi.Kuko niba utinya abantu kugirango utamererwa nabi,ubwo Imana ukorera ntabwo uyizera.Kandi niba ar’uko abanyabwenge bagira ubwenge,ubwo nawe mu gihe ubwoko bw’Uwiteka buzaba buteranye nyuma yibi byose nta jambo uzaba ufite ryo kvuga kuko nta buhamya bw’uko wagendanye n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uzaba ufite.Ubwo rero ntazashake ko,wagira icyo uzavuga kuko uzaba warabaye ikigwari mu byo kwizera.Ese umwuka w’Imana waba uri muri wowe ukawupfukirana?Niba Yeremeah byaramunaniye kwiyumanganya kugeza ubwo yise Uwiteka ko ar’umunyabinyoma ubwo se urumva wowe waba umurusha imbaraga!?

 Jeremiah 20:7 O LORD, you misled me, and I allowed myself to be misled. You are stronger than me, and you overpowered me. Now you are stronger than me. Now I am mocked every day; every one laughs at me. When I speak, the words burst out. ”Violence and destruction! I shout. So these messages from the Lord have made me a house hold joke. But if I say I‘ll never mention the Lord or speak in his name, his word burns in my heart like a fire. It’s like a fire in my bones! Iam worn out trying to hold it in! I can’t do it!

I have heard the many rumors about me. They call me.  ”The Man who Lives in terror.” They threaten, “if you say anything, we will report it.” Even my old friends are watching me, waiting for a fatal slip. “He will trap himself. “They say, “and then we will get our revenge on him.” But the Lord stands beside me like a great warrior. Before him my persecutors will stumble. They cannot defeat me. They will fail and be thoroughly humiliated their dishonor will never be forgotten.

Nibyo koko umugore mwiza aturka k’Uwiteka,ndetse n’umugabo mwiza nawe ni uko,kandi bose batanga amahoro murugo rwabo.Kuko mugore amenya ko mugabo we ar’umutare w’urugo,naho umugabo akamenya yuko,umugore we ar’umufasha we,nk’uko byanditswe muri effeso 5:23,ariko ingo nyinshi zisenyutse ko zitubatswe n’Uwiteka,kuko Uwiteka atarinze umurwa,abawurinda baba barihura ubusa,kandi atubatse inzu,abubatsi baba baruhira ubusa mwakire ijambo ry’Imana.

Reka niringire yuko iyi nyandiko isobanutse,kandi uwumva adasobanukiwe,yabaza ibyo yumva adasobanukiwe kugirango arusheho gusobanukirwa.Gusa reka ndangize mvuga ngo umukiranutsi azabeshwaho no kwizera,kandi uko niko mbayeho kuko ntungwa n’uwiteka akoresheje ubwoko bwe tutaziranye akishyura inzu,nkabasha gukora umurimo wa data kuko umugaragu ategereza ko shebuja amugenera ntamushahara agira.Ariko niba urumukozi igihe utazahembwa uzabishingukamo.Ariko itandukaniro ry’umukozi n’umugaragu umukozi arahembwa kandi ntabwo azigera ahabwa ingororano nituramuka tugiye kwa data wo mu Ijuru,kuko ingororano ze yaziboneye hano ku isi.

Ariko umugaragu kuko atigeze ahembwa kandi akaba atigenga,ahubwo akaba agengwa na shebuja,byanze bikunze azagororerwa ubwo tuzaba dutabarutse kuri iyisi ya rurema.Maze ashyirwe mu byicaro twateguriwe n’Umwami wabakiranutsi.Niba rero wumva ushaka kuba umugaragu uhawe ikaze muri bene so b’abagaragu.Ariko nimba urumukozi ntabwo duhwanijwe icyubahiro kuko ukiturusha ubwo nugusanga bene wanyu abakozi bagenzi bawe kuko ingororano zanyu mwaze kuzihabwa.

Umuhanuzi Majeshi Leon IBABYLON umurwa mukuru w’ISHUSHAN.

 

Translate »
Skip to toolbar