Mube maso inkozi z’ibibi zitazababuza ubugingo

Bene data bakundwa sibyiza ko mutamenya amabanga ibihishwa mu buryo bw’umwuka,mu buryo gusubiza ababajije ibibazo bijyanye ni mpano z’umwuka harimo ni mpano y’ubuhanuzi,dore bimwe mu bibazo bene data babajije:ese Umuhanuzi ashobora gusobanura inzozi utazimubwiye?Ese kuki bamwe mu bahanuzi umuntu abasaba ko bamusobanurira ubuhanuzi,bakagusubiza ko bari bugusengere ngo kugirango Imana igusobaurire!?

Sibyo gusa ibibazo ni byinshi ariko reka tubisubirize hamwe nibindi utabajije,kwisobanurira inzozi cyangwa iyerekwa,bisaba yuko uba warasomye ijambo ry’Imana neza inshuro nyinshi zirenze inshuro [2];ikindi nuko hariho abahanuzi baton a bahanuzi bakuru,uko barutana ninako imirimo yabo yo kugabura ibyahanuwe nayo iba itandukanye.

Ariko ubusanzwe umuntu wese wikekaho impano yo guhanura,Imana ibanza kumuha umwuka wo kurondora ishingiye kumutwaro agirira itorero rya Kristo Umwami wa bakiranutsi.Ariko akenshi biterwa nurukundo bakundaga Imana rugenda ruhinduka,bitewe na maganya yo muri iyisi,no kwizera ku muntu kugenda guhindagurika kubera imbaraga z’umwanzi zibarwanya ariko kenshi bigaterwa no kwifuza ibyisi.

Umuhanuzi ashobora kugusobanurira ibyo warose ariko bisaba ko,aba afite za mpano [7] zo mu gitabo cya YASAYA cyangwa Isaiah harimo umwka bita mighty power(umwuka wimbaraga) uwo mwuka iyo uwufite,ntusabwa kwirirwa ujya gusengera abantu mu mago yabo cyangwa ahariho hose,ahubwo ushobora gusengera abantu kuri telephone bagahuta bakira cyangwa ugasengera amazi bakayakoresha ibibazo byabo bikaraangira.

Kumenya ubusobanuro bw’ibyahanuwe,amayerekwa cyangwa inzozi nk’uko bigaragara muri YOBU 33:14-18,Habbakkuki 2:2,nahandi henshi,bigusaba yuko uba ufite impano yo kumenya bita impano y’ubwenge(KNOWLODGE SPIRIT,and WISDOM SPIRIT) izi mpano ziboneka muri 1Corinthinias 12:1-11 uhereye kumurongo wa mbere kugeza aho bigarukira.

Izo mpano uko ari [9] habonekamo umwuka wo kurondora imyuka ishingiye kumwuka w’ubwenge nimbaraga z’umwuka w’Imana.Ntabwo ushobora kuba Umuhanuzi ukomeye uri umunyabwoba,ikindi  nuko udashobora kuba Umuhanuzi urobanura kubutoni cyangwa uca imanza zibera.Ntabwo bishoboka bisaba ko uba ufite ubutabera muri wowe,nta moko ugira mu mutima wawe.

Ikindi nuko bidashoboka yuko waba Umuhanuzi utagira urukundo muri wowe,nibura impano zose uko ari [22] usabwa kuba uzifite cyangwa se ukaba ufite kimwe cya kabiri cyazo.umuhanuzi asabwa kuba adakunda impiya,kuko abenshi basubijwe inyuma ni uko bakunze impiya no gushaka kumenyekana ku isi nk’uko byateye muri iki gihe.

Umuhanuzi atungwa n’Imana yonyine,kandi nta dini agira ababrirwamo,kuko akenshi aba akorera abantu b’Imana,ariko Imana ishobora kumuha gufungura itorero kugirango arusheho gufasha benshi mu bakeneye kubona cyangwa kugirirwa neza n’Uwiteka Imana.Umuhanuzi ntiyemerewe kwaka abantu ifeza ngo abone kubasengera cyaretse iyo Uwiteka yabigize itegeko kugirango ubashe gukora umurimo wa data no kugirango ubashe kubona uko wabaho.

Urugero Uwiteka yavuze mu gice cya (9) cy’ubuhanuzi yuko ntakwiye gusengera umuntu uwari we wese atabanje gushyigikira umurimo nkora.Kandi yongeyeho ntazasengera umuntu mu gihe umwuka w’Imana utampinshuriye ibye,yongeraho nindamuka nsengeye umuntu nta cyo atanze,ko bizamubera umuvumo.

Umuhanuzi utazi gusobanura inzozi cyangwa iyerekwa aba akiri hasi cyane,kandi aba agifite urugendo rulerule kugirango ajyanwe mu gihugu cyo mu butayu kwigishwa n’Imana kugirango abashe kumenya imvugo y’Imana ivugira mu migani.Kandi ibyo Imana ibikorera kugirango ikugeze kurwego rundi rukomeye kuko udashobora kuzamuka mu ntera utabanje kwigishwa n’Uwiteka Nyiringabo akwigishirije mu butayu bugufiya kugirango uzabashe kwigisha ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kumenya umwuka wabahanuzi akenshi ushobora no kubarebera imbuto bera,ndetse ninyigisho bigisha niba zaba zitandukanye ninyigisho zabafarisayo.Ikindi umwuka w’Imana abasha kuguhamiriza yuko Umuhanuzi runaka akorera Imana cyangwa Satani.Ariko Imana igenda imukwereka muri negative iyo akoreshwa ni myuka mibi,naho iyo akorera Imana akoreshwa n’umwuka w’Imana,imukwereka mu buryo buri positive.

Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo,yaravuze ngo,ushaka ku nkurikira yiyange yikorere umusaraba we,iyo rero wikunda cyane ureba ubuzima bwawe ugashaka kubugereranya nabatarahamgawe,nibwo wisanga warayobye ugava mu byizerwa.Urugero Imana ikoresheje bene data batandukanye harimo na za magigiri kumpesha umugisha,bakishyura inzu nkabona uburyo  bwo kubagezaho ijambo ry’ubuhanuzi na makuru ibyo byose n’Uwiteka wabikoze muri abo bantu bose nta numwe nzi muri bo usibye kuvugana kuri e-mail cyangwa kuri telephone,nubwo bamwe muri bo umwuka w’Imana ahita abashyira ku karubanda ko bakorera sekibi(umwakagara) nyamara iyo wumvise amagambo yabo,uburyo bavuga iby’Imana ushobora gukeka yuko bakijijwe.

Bivuze ngo,Uwiteka iyo ataza gukora ibikomeye ngo ampe umwuka wo kurondora,baba baranjyanye ikuzimu!Ikintu gitangaje,ni uko abantu bapfa buri munsi,ariko akaba abasigaye ku isi nta somo bashobora gukura mu birimo kubera ku isi ya bazima.Hari benshi bahemutse birabagaruka,ariko kugeza magingo aya,usanga abantu ntasomo bakura mu mateka y’ibyabaye,ahubwo bakarushaho gukiranirwa!?

Ndababwiz’ukuri yuko njya nibera mu nzu,ndetse rimwe na rimwe na mafunguro akabura,ariko mu minsi micye cyane,uburyo Imana ikora ntiwabimenya,njya kuri e-mail ngasanga hariho mwene data,cyangwa magigiri wohereje amadolar cyangwa ama euro,cyangwa Pound kuko byose bitegekwa n’Uwiteka.Ubwo ubukene bwanjye bukarangira gutyo,kandi igitangaje buri cyintu gikoreka mu gihe cya cyo.

Ntushobora kuba Umuhanuzi udafite umwuka ukora ibitangaza,ariko ibyo bitangaza na byo,ntabwo biba bijyanye nubushake bwa Satani,ubwo se umuntu azafata inzoka ayihinduremo Chocolate,hanyuma avuge ngo,nimbaraga z’Imana?Ngaho nimba afite imbaraga z’Imana nasengere ibimuga bimuhuruke(gukira)nimba afite imbaraga z’umwuka nasengere impumyi zihumuke!Ben data mukwiye kuba maso kuko inkozi zikibi zajyaga cyera magic zikaza ku shuri (primary) bagafata isukari bakayihiduramo umucanga cyangwa bagafata umusatsi bakawuhinduramo urwembe.

Izo nkozi z’ibibi zimaze kubura ifeza nimpiya mu isi,zahise zishinga insengero,noneho bwa bumagi bakoreraga hanze,batangira kubukorera murusengero bayobya benshi bafite inkovu zibyaha mu mitima yabo.Kandi igitangaje,naho bamenya yuko izo nkozi zibibi zibabeshya,ntabwo bagerageza no guhunga ngo bave muri iryo dini.

Niyompamvu nababwiye yuko hariho abantu bamaze gucirwaho iteka bakiri ku isi ya bazima!Akenshi umuntu wamaze gucirwaho iteka uzasanga atagira umwete wo gushaka umu maso h’Uwiteka Imana.Uzabona na bamwe mu baririmbyi baririmba indirimbo zitirirwa Imana,aho uzasanga imyifatire ye,ntaho itandukaniye niyabaririmba indirimbo za gipagani(secular)bakundwa aho mwatataniye ku isi hose,murasabwa kuba maso cyane kugirango mubashe gukiza ubugingo bwanyu.

Ninde wakugambanira atari inshuti yawe?Ninde wakuobya atari umushumba wawe?Ninde wakugirira nabi ntaho muziranye?Umwanzi w’umuntu,nuwo murugo rwe!Aya namagambo yavuzwe n’Umwami wabakiranutsi.None nanjye nongee kuyasubiramo!Umwakagara iyo ashaka kuguca igihanga,akoresha inshuti yawe,Col.Karegeya Patrick yahitanywe nuwo mu muryango,Umwami Kigeli yahitanywe na bana babakuru be,kubera gukunda intorano.

Umuntu utakuzi yaba agushakaho iki?Ariko noneho hari babandi muturanye,cyangwa abo u miryango ya kure cyangwa ya hafi,abo nibo banzi ba mbere wakagombye kubanza kwirinda!Aho udatekereza niho umwanzi anyura.niyompamvu ukwiye kuba maso cyane kugirango uzabashe kurama ukiri mu Mana kugirango utamburwa umugisha wawe ni nkozi z’ibibi.

Save

Translate »
Skip to toolbar