INZOZI ZISOBANUYE!

Kurota wiga mu ishuri uba ugiye guhura nikibazo gishobora kumara igihe kitari gito.Kurota ukora ikizamini ukagikora ugatsinda,uba utsinze ikigeragezo,iyo utsinzwe ubwo ikibazo kiba kizakunesha ugakorwa nisoniIgihe cyose utaramenya ubusobanuro bw’inzozi naho wasenga gute nta cyo byakumarira kuko gusengera kubujiji nta cyo byakungura.Ntushobora gutahura imirimo y’umwuka utari mu mwuka udashaka mu maso h’Uwiteka Imana Uwiteka Nyiringabo.Gusubira mu ishuri,uba ugiye gusubira mu bibazo bisa nibyi warangije,cyangwa ikibazo kitarakemutse neza,wowe ukicara wibwira yuko cyarangiye naho uwo mwagiranye ikibazo iyo atahuye ko haraho wabaye injiji bityo agatangira gushaka uburyo agusubiza mu nkiko cyangwa uburyo yongera guhanga nawe.

Ntuzigere wizera umwana w’umuntu,kuko kumwizera kwawe,niho umwanzi amwereka ko wabaye injiji reka tuvuge niba ugurije umuntu amafaranga hanyuma ntimwandikirane,biramworohereye cyane kukwikuguruka no kukwihakana kuko ntakibigaragaza.Icyo gihe ubirekera Imana akaba riyo igucira urubanza nyuma yo kwihana ku Mana ukayibwira ko wabaye injiji kandi ko wizeye umwana w’umuntu kandi ijambo ryayo ribibuza,bityo ugasaba Imana ikaguha ubutabera.

  1. Kurota umuntu inshuro nyinshi cyane nk’abantu bapfuye,bivuze ko hari umwuka w’inzika uguharaho kandi ukuri inyuma kandi amaherezo uwo mwuka uzakugirira nabi

Kurota abantu uzi cyangwa umuntu uzi,ariko ukamurota muri negative,burya aba yarakugiriye nabi,cyane iyo ugiye kugira ibibazo buri gihe,urebye neza,uzasanga hari umuntu uba wabonye mu nzozi wenda mwiganye cyangwa mwakoranye,burya hari icyo aba yaragukozeho kubugingo bwawe,bityo Imana ikakurabura ariko kubera ubujiji ntumenye icyo ikuburira.Iyo usenze uwo mwuka urarangira ariko urangizwa na masengesho yo kwiyiriza no gusoma ijambo ry’Imana kuzageza igihe uzarangiriza bibiliya.

Kimwe nuko iyo ugiye kubona umugisha uhita ubona abantu runaka bakurwanya umugisha ugiye kwakira,abo bantu cyangwa uwo muntu,uzamenye yuko bari barakuzinze kugirango utazaba umunyamugisha iyo uwubonye n’ubuntu bw’Imana buba bwakubayeho.

 

  1. Gukuka amenyo mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura ko un bihanga mu buryo bw’Umwuka.
  2. Gukurwa impigikirane uba ukuwemo amenyo y’imvange mu buryo bw’Umwuka kugirango amenyo yawe agaragare neza mu buryo bw’Umwuka.
  3. Ifarasi isobanura Malaika.
  4. Igi ry’inkoko baba barakuroze bakakuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira

wanyuramo. Amagi y’inkoko akoreshwa mu kuzinga umuntu runaka kugirango

ntazagere ku cyo yagombaga kugeraho. Kugirango ubashe kubohoka ni uko iryo gi

rimeneka mu buryo bw’Umwuka! Bakoresha amajyi yibisiga cyangwa ay’inkoko.

  1. Igikoma nacyo gisobanura amarozi.
  2. Igiti gisobanura ubutegetsi.
  3. Ihene isobanura umwuka w’ikinyoma.
  4. Imbogo ni abadayimoni bakaze.
  5. Imisumari bisobanura ububabare mu buzima bwawe.
  6. Indege kumanuka igwa hasi bisobanura ububyutse bw’itorero.Kunjiramo cyangwa bisobanura urupfu !!!
  7. Injangwe bisobanura umujinya w’abarozi, umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira nabi.
  8. Inka ni abadayimoni basanzwe.
  9. Inkoko ni abadayimoni boroheje bo guterekerera abazimu cyangwa gutanga urugimbu ukoresheje amaraso y’inkoko.
  10. Intama, Intare bisobanura Kristo. Mbere yuko apfa yitwaga umwana w’Intama, amaze kuzuka ibintu byarahindutse yitwa Intare yo mu muryango wa David cyangwa Dawid byaterwa ni uko ushaka kumwita.
  11. Inyama mbisi ni amagambo adafite umumaro.
  12. Inyama zihiye bisobanura ubugambanyi bugereranywa n’amarozi.
  13. Inyanja isobanura isi.
  14. Inyoni aho ziva zikagera zisobanura abadayimoni utabariyemo “inuma”.
  15. Inzoga ni ubusizi ubwaribwo bwose.
  16. Inzoka isobanura uburyarya, ubugome, uburiganya, ubwicanyi.
  17. Itabi risobanura amagambo yoroheje
  18. lyo urose perezida runaka yagusuye ubona urimo muvugana bisobanura ko Imana

iba yakugendereye kuko ntawundi uba hejuru ya perezida usibye Imana yonyine.

  1. Koga mu mazi agera mu mavi, urukenyerero, kwivuruguta mu mazi y’ibyondo

bisobanurako ugiye guhura n’ikibazo kitazagira icyo kigutwara.

  1. Kugenda mu butayu bugufi bisobanura nyine ubutayu bukomeye.
  2. Kugenda mu ishyamba bisobanura ubuhunzi.
  3. Kumesa imyenda bisobanura kwihana no gukiranukira Imana.
  4. Kurota abapfuye bisobanura inzika. Cyane uzajya ubona urota abawe mwatandukanye muri jenocide cyangwa bishwe muburyo utasobanukiwe bisobanura ko ababishe bakigufitiye inzika ban mu migambi yo ku kugirira nabi.
  5. Kurota ubona utunganya isambu y’iwanyu cyangwa y’ahandi hantu, ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’lmana ikaguha ikibaya cyo kwerekerwamo.
  6. Kurota ujya kwituma ibikomeye cyangwa ibyoroheje “short call, long call” bisobanura kubohoka uruzingo rw’amarozi umuntu warozwe ashyirwaho itara rimenyesha abandi barozi ko warozwe aho ugeze hose bun murozi ashobora kongeramo andi marozi. Ikindi iyo urimo kubohoka uwakuroze arabimenya kuko wa mugisha baba baratwaye utangira kubacika ukugarukaho, icyo gihe bahita bajya kureba abaganga bakomeye muby’amarozi iyo udafite inzozi cyangwa kwerekwa ngo urebe ibyo bagiye kongera kugukorera barongera bakisubiza wa mugisha ugakomeza kuba imbata n’imbohe yabo.
  7. Kurota uroba amafi bisobanura umuhamagaro wo gukorera Imana mu muhamagaro w’ivugabutumwa, cyangwa ubuhanuzi cyangwa kuzaba umushumba.
  8. Kurota usambana bikananirana ko mugera kugikirwa nyir’izina bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira ibyo abanyamadini bigisha ko ngo bisobanura abagore ba ninjoro cyangwa abagabo ba ninjoro ni ikinyoma cyambaye ubusa cy’abafarisayo bigishwa muri theology, urabona ko bitandukanye kure cyane nibisobanuro by’ubuhanuzi.
  9. Kurota utwaye imodoka bisobanura ubuyobozi butangwa n’lmana.
  10. Kurota wambuka ikiraro bisobanurako ikibazo kije imbere yawe uba ugitsinze.
  11. Kurota wiga amashuri abanza (primary school) bisobanura ikibazo kizamara igihe kinini.
  12. Kurota wiga amashuri yisumbuye (secondary school) ni ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire.
  13. Kurota wiga kaminuza ni ikibazo gikomeye cyane kandi kizamara igihe kirekire.
  14. Kuva mucyobo kinini bisobanura kuva mukaga gakomeye.
  15. Kwambara ikabutura ni ugukorwa n’isoni bigereranije bidakanganye.
  16. Kwambara ikariso yonyine ugenda mu muhanda bikojeje isoni, ariko kuba ntacyo wambaye birushijeho cyane.
  17. Kwambara ipantaro hejuru nta shati wambaye bisobanura isoni zidakanganye.
  18. Kwambara ubusa bisobanura gukorwa n’isoni.
  19. Kwinjira mu ndege gukurwa mu mubiri.
  20. Ubonye un mu nyanja urimo ukabona kugera ku nkombe bin kure yawe, uzajye umenyako ko kubayeho, ushatse washaka aho waba werekeye, imwe mu migambi yawe ukaba wayihindura, kuko ibyo bibazo bitazagusiga amahoro.
  21. Ubwato busobanura gutabarwa.
  22. Umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata ash inzwe kujya ateza ubukene anakudondagura bun munsi harassement.
  23. Umugore umwe asobanura itorero, iyo ban kumwe n’abagabo nta kibazo kiba kirimo.
  24. Umugore urenze umwe mu nzozi cyangwa mu iyerekwa asobanura abarozi.
  25. Umuhanda wa kaburimbo bisobanura gukiranuka cyangwa inzira y’ukuri.Uwigitaka

usobanura inzira y’ubuyobe,ivumbi kumaguru cyangwa ku nkweto wambaye

gukiranirwa bikomoka kumuvumo!

  1. Umusatsi bisobanura ubwenge.
  2. Urukwavu rusobanura ubwenge.
  3. Urutoki rusobanura umurimo w’lmana.
  4. Ushobora kwibona un muganga uvura abantu batandukanye ibyo bisobanura ko uzahabwa impano zo gusengera abarwayi maze bakazajya bakira.
  5. Kwerekwa wambaye slipa (Kamambili) bisobanura amasengesho ya masaha [12]naho kubona ugenda ibirenge gusa,bisobanura gusenga amasaha [24.48]kimwe no kubona umuriro utwika ariko ntukongore icyo urimo gutwika bisobanura ko amasengesho awe yagabanutse imbaraga ubwo uba usabwa guhita ukora amasengesho kandi akenshi werekwa ibyo iyo inkozi z’ibibi zaguhagurukiye zishaka kwigarurira umugisha

wawe.Kutubahiriza amasaha yo kurangirizaho amasengesho ukayarangiza hasigaye amasaha [2] cyangwa [1] cyangwa iminota [30] amasengesho yose uba wasenze ahinduka ubusa usubira square one utangira bushya ukaba waruhiye ubusa urasabwa kwihanganira kurangiza amasaha ya masengesho kuko aho niho Satani aza akakwereka ko kuba hasigaye isaha imwe cyangwa abiri nta cyo bwakwica kumasengesho wakoze bityo akaba arakuriganije ugategereza ibisubizo ugaheba kuko uba wananiwe kubahiriza ibyo wiyemeje.

  1. Kubyerekeranye n’amasengesho nta mbabazi z’Imana zizamo niyompamvu usabwa kurya ibyo bikurya bitera imbaraga mbere yuko utangira amasengesho.Gukoresha imiti yongera imbaraga bifatwa nko gukoresha ibiyobya bwenge (Gurikoze pouder) IBABYLON niyo bakoresha kubasore bagiye mu masengesho ibyo bita mission ayo ntabwo aramasengesho gusenga nukwitanga ukababaza umubiri kugirango kamere icishwe bugufiya maze umwuka w’Imana ushirwe hejuru.
  2. Kurota woga mu mazi,bisobanura kuba ugiye kugira ibibazo bikomeye,kurota ugendera hejuru ya mazi,bisobanura kugendera hejuru y’ibibazo,bishatse kuvuga ko,uzabitsinda.
  3. Kurota woga mu mazi mabi,bisobanura ariko atakugera murukenyerero,bisobanura ko,ibibazo ugiye kugira nta cyo bizagutwara.Kurota ugendera mu bwato mu Nyanja bisobanura ko ugiye guhura nibibazo ariko uzahabwa “protection”uzabona igisubizo gitunguranye utazi aho ibisubizo biturutse.
  4. Kurota unyagirwa nimvura,bisobanura ko ugiye gutungurwa nibibazo,kuko imvura igwa itunguranye.
  5. Kurota wituma muri toilet bikanga,bisobanura ko ukiboshye utarabohorwa,kwihagarika bikanga,bisobanura ko,kubohoka amarozi yorohereje nabyo bidashoboka,icyo gihe usabwa gukora amasengesho kuzageza igihe uzongera guhabwa inzozi ukabona wituma bigakunda cyangwa wihagarika bigakunda.Icyo gihe uba unesheje,kandi ibyo ubirota iyo hari imyuka mibi bakoherereje cyanwgwa hari imyuka mibi watambutse bityo Imana ikaba ishaka kuguha umugisha ariko ikakwereka ko udashobora kwakira umugisha kuko ukiboshye!
  6. Kurota wogoshwa umusatsi,bivuze kwmaburwa ubwenge,kurota wiyuhagira cyangwa ujya kuvoma,bisobanura kwihana mu buryo bwo gukora amasengesho.Kurota ujya muri gahunda ukagarukira mu nzira,bivuze ko io gahunda Imana iyikubujije.
  7. Kurota uguruka bisobanura kurwana ni myuka mibi,kurota wambara amababa ukaguruka ugahungishwa,bisobanura kwambikwa amababa mu buryo bw’umwuka uba uhawe amahirwe cyangwa se favor iturutse k’Uwiteka Imana.
  8. Umwana w’umuhungu asobanura umwuka w’Imana,naho umwana w’umukobwa cyangwa umudamu agasobanura itorero rya Kristo Umwami wabakiranutsi.Imbuto zose zisobanura umugisha,naho inyama mbisi cyangwa itabi,bisobanura amagambo mabi yubugambanyi.
  9. Inyama zihiye zisobanura umugisha udatunganijwe uturutse kuri za magigiri cyangwa abagome cyangwa abarozi.Umuneka uhiye cyane,cyangwa inanasi ihiye isa naho yatangiye kubora bisaobanura umugisha wamaze gutunganywa uturutse ku Mana.
  10. Igiceri gisobanura ubukene,kumesa imyenda bisobanura kwezwa,cyangwa kwiyeza,cyangwa kwihana.
  11. Guhagarara ku munara hejuru bisobanura gushirwa hejuru,iyo uguye bisobanura gucishwa bugufi.Kwambuka umupaka bisobanura urugendo rwa vuba,guhabwa visa bisobanura gufunguka cyangwa gukinguka kw’imiryango yari yarafunzwe!
  12. Kurota uzamuka umusozi,bisobanura guhura nibibazo biruhije,kurota umanuka umusozi,ibibazo igihe cyabyo cyo kurangira kiba kigeze!Kurota wimuka uva mu nzu,ujya muyindi inzu,bisobanura ko,ugiye gukurwa mu gihugu ugiye kujyanwa mukindi gihugu.Kubaka inzu yawe igenda itera intambwe,gushyiraho imiryango,amadirishya,bivuze yuko amasezerano yawe ari kugenda akwegera!
  13. Kubona inzu yarigeze hejuru igasubira hasi kuri foundation amasezerano yawe aba asubiye inyuma,bitewe nicyaha wakoze,cyangwa bitewe nabarozi.Ibi byose umuti wabyo numwe gusa,gusenga amasaha [48-120] utarya utanywa bene aya masengesho yihutisha amasezerano yawe iyo wayahawe n’Imana.
  14. Singombwa yuko uhanurirwa ko Imana iguhaye amasezerano,Imana ishobora kuvugana nawe,igihe cyose uzaba umaze kumenya ibisobanuro by’ubuhanuzi binyuzwa mu nzozi.
  15. Mboneyeho gushimira mwene data umwe waduhesheje umugisha utuye muri Africa mu gihugu gisuzuguritse,ariko Uwiteka akaba yarahamuhereye umugisha.Reka Uwiteka amuhe umugisha kandi imwiteho.
  16. Ubusanzwe Imana yambujije gupfa guhesha umugisha umuntu ntazi,ariko nkurikije ibimenyetso yamunyeretseho,ntabwo ari magigiri kuko umugisha we,waje mu iyerekwa mu ishusho ry’imbuto ryitwa IPAPAYI,buvuze ngo umugisha we ntabwo uvangiye.
  17. Uwiteka rero abakomeze kandi akomeze kungirira neza kugirango njye mbona akanya ko kubaha inyigisho.Nubwo akenshi biba bitoroshye kubera intambara z’umwanzi,hamwe nuko har’igihe Imana iba itarakingura imitima yanyu ngo muheshe umugisha umugaragu w’Uwiteka ushinzwe ubugingo bwanyu no kubacira imanza zitabera.

 

Save

Translate »
Skip to toolbar