Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo!

Za magigiri zikomeje kugigira Umuhanuzi Majeshi Leon,zitwaje kwandika za e-mail basaba kuvugana n’Umuhanuzi.Uwitwa James Nkusi,amaze iminsi aneka Umuhanuzi Majeshi Leon,aho yasabaga ko,yamuhamagara ngo bakaganira ko bya mushimisha.Nibwo yahawe igisubizo yuko niba ashaka ko amumahagara bakaganira,ko akwiye kohereza ayo guhamagara kuko ariwe ukeneye ko baganira.

Iperereza ry’ikinyamakuru inyangenews rigaragaza ko,nyuma yubugambanyi bwahitanye Umwami w’uRwanda,Kigeli V Ndahindurwa,wemeye guhindurwa kubera kutumvira Imana,mu gihe abandi bumvira imyuka mibi yabadayimoni.Mukashema Esperance hamwe na Gakwaya Jean Marie nabagenzi be,bakoze ibishoboka byose bahitana Umwami w’uRwanda.Tumaze gushyira ahagaragara imigambi mibisha yizo nyangabirama,uwitwa Uwimbabazi Christine utarangawa ni mbabazi nubwo izina ariryo muntu,yababajwe nuko twashize ahagaragara amakuru yubugambanyi nubukubaganyi bwakorewe Umwami w’uRwanda.

Maze atwandikira e-mail ivuga gutya,wa mugome we,gacuma kamagambo,twaguhaye amakuru yose,uko byagenze,none urayafashe uyajugunyiye inyoni zirayatoragura.Shaaa!Abagize inteko ntayandi makuru tuzongera kuguha,ufashe Esperance waguhaye amakuru yose,urangije umushyize hanze,mu gihe abagize inteko y’ubwami bw’uRwanda twarimo twisuganya warangiza ukadutobera.tumaze gusoma iyo e-mail dore ikibazo twibajije,mbese habaho inteko,hatariho Umwami?Nihima undi Mwami se,azakorana n’inteko ivanzemo abagambanyi bakubaganiye Umwami wabanyarwanda Kigeli V Ndahindurwa?

Ubwo bamaze kubona yuko batabaho batagigira Umuhanuzi Majeshi Leon,nibwo bahimbye amayeri,nubundi muri za magigiri zikorana na Mukashema Esperance,zikorera kumugabane w’UBURAYI,nyuma ya Uwimbabazi Christine utuye mu gihugu cy’UBUDAGE (Germany) bahise bashaka undi magigiri utuye mu gihugu cy’UBUTALIYANI,nibwo yahawe amabwiriza yo kwandikira Umuhanuzi Majeshi Leon,yitwaje izina rya All YUSUFU Mugenzi.Avuga ngo we na Mugenzi bifuza kuvugana nanjye,namusabye ko,yakohereza numero za telephone kugirango nzamuhamagare.Nibwo yoherezaga izo numero za telephone ariko ntiyavuga igihugu aherereyemo.Twifashishije ikorana buhanga,twasanze code ya telephone yohereje,ariyo mu gihugu cy’UBUTALIYAN.

Nyuma yahoo na mubwiye ko,akwiye kohereza cash zo kumuhamagara kuko ariwe ukeneye kuvugana nanjye,nibwo yatangiye gupanga no gutegura uburyo azohereza cash maze ubwo nzaba ndikuvugana nawe,ngafatirwa kuri telephone turimo tuvugana,ndabimenya mbicamo amarenga mu buhanuzi,ariko asa naho yabikenze,ariko yihagararaho nibwo yabuze uko abigenza akoresha umwuka wagasuzuguro yohereza ama euro €20 yo kumuhamagara,amaze kuyohereza nibwo yavuganye na za magigiri bagenzi be bakorera mu gihugu cya Kenya-NAIROBI.

Maze umurwa mukuru wa Nairobi barawujagajaga bategereje ko,njya gufata cash za gasuzuguro,bakazimfatiraho.Nyamara hariho mwene data wari yohereje umugisha ungana nibibazo narimfite ndabikemura ku buryo nta mwete nagize wo kujya gufata uwo mwuka wa gasuzuguro,nubwo akavuye kumwanzi kataba gatoya. Nibwo twahisemo gushyira ahagaragara imikorere ya za magigiri kumugabane w’UBURAYI,zioborwa na Mukashema essperance wemeye gucuruza amaraso yabanyarwanda yitwaje umwana we wishwe ni nyenzi.

Dore ukuntu umuntu atahurwa ko ari magigiri akorera Kigali,nigute wohereza numero [2] cyangwa code cyangwa se reference numbers zitandukanye zo kwakira amashillingi kuri western union? Western union iguha ref: imwe gusa, ntabwo zirenze imwe,nukuvuga ngo”aguha izo yahawe,yarangiza akiyongereraho izindi zipfa kuba zigera kumibare [10] kugirango nugera kuri western union utangire guhuzagurika maze uhamagare uwakoherereje cash ubaza reference numbers z’ukuri, ubwo ako kanya umuhagara,we ahita atanga telephone numbers yawe wamuhamagaje bakareba aho wahamgaye uherereye ubwo ako kanya ugahita utabwa muri yombi!?

 Mu byukuri umwakagara akwiye kuzaduha ikiraka tukamwigishiriza za magigiri uburyo abantu baba ba rwasiri,nuburyo bakora uwo murimo.Byonyine kohereza numero ebyeri zitandukanye za western union bihita bigaragaza ibyo utekereza.ariko ubanza bajya batekereza yuko nta bwenge tugira? sinzi impamvu za magigiri zibeshya ku muntu.Ubundi mbere yo kugigira umuntu,ubanza kumenya uwari we,cyane ko,hari ububandi bwinshi bukorerwa kuri internet.Ubundi ukanamenya experience y’umuntu aba afite,noneho ukabona hushaka uburyo bwo kumugigira.hariho igihe banyitiranye na baba Pastori binda nini bemeye gupfukamira umwakagara kuko bamubonyemo imbaraga kurusha imbaraga z’Imana kuko batigeze b’abana n’Imana ngo bamenye imbaraga zayo uko zingana nuko zikora ngo babone kuyiringira.

Ubusanzwe mbere yuko ugigira umuntu,ubanza kumumenya,ukamenya imikorere ye,nimitekerereze ye,biragoye cyane kugigira umunyamakuru ariko cyane Umuhanuzi.Dore reference number James Nkusi yahohereje.Ref:471-109-635-2,//389,427,151,5 ubuse izi zose nizo kubikuza ama euro €20 ? ibi ntabwo bibaho suku baneka cyangwa bagigira byonyine amazina ye,ateye amacyenga,wakongeraho ref: bigahumira kumirari!!!

Byo nyine ama euro €20, ntabwo wayahamgaza umuntu kumugabane w’UBURAYI,yarangira mutararangiza no kuvugana.Sinzi niba bajya basoma ubuhanuzi ngo barebe yuko mbere yuko bagigira  nonese iyo nanditse inkozi z’ibibi biba bivuze iki?Noneho aho babera injiji akoresha undi muntu tutavuganye akaba ari we wohereza cash mu mazina yuwo muntu.

Rero reka nsabe Gen.Nziza hamwe n’Umwakagara mukuru, yuko bakwie kwigisha za magigiri zabo zikomeje kubakoza isoni,zikwiye kubanza guhabwa amahugurwa mu byukuri birababaje kubona umwuga w’ubutasi uteshwa agaciro nabashumba bafashe igihugu kungufu za kibandi.Ariko ni mu gihe,nawe se haraho wabonye umuntu ahabwa General atarigeze yiga byibuze na primary?Atazi gusoma no kwandika?

Mboneyeho  gusaba Umwakagara kandi,ko yakongera agasubiza mu ishuri za magigiri kuko ibyo zikora bigaragaza ko,batigeze bajya mu ishuri.Kandi umwuga wo kugigira,ntabwo ari bintu byo kumviriza ahubwo na masomo abantu bajya mu ishuri bakiga,ariko umwana w’umusita hamwe n’umwakagara banze gukora igisrikare cy’umwuga ahubwo bahitamo kuzajya bakoresha inkandagira bitabo,namabandi yirirwa yica abantu gusa,maze batesha agaciro umwuga w’igisirikare hamwe n’umwuga w’ubumagigiri kugirango barusheho kwikubira ubutunzi n’imitungo yose y’igihugu.Ese brashoboka ko,wakoresha ama euro €20 ukazagigira umuntu koko?

Dore telephone za magigiri wa twoherereje ka airtime ko kumuhamagara,niba ashaka kutubwira amayerekwa cyangwa inzozi yarose,ntawamenya,+393-894-271-515 mugukora ubushakashatsi,twasanze arizo mu gihugu cya ITALY,ubu se ari wowe koko wamuhamagara?Bagize neza,kuba batwoherereje airtime yo guhamagara ariko bihangane kuko tutari bubahamagare kubera imirimo yabo mibi yo gukiranirwa.Kandi niba bibabaje batubwire tuyabasubuze nubwo bakoresheje amazina yundi muntu nta kibazo!

 

Translate »
Skip to toolbar