Amabanga y’ikuzimu,igice cya ll.

Intasi ya DMI Richard Kanyamfuraakomeje gukoreshwa na satani,atangaho igitambo  abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa fpr,ni muri urwo rwego akomeje kohereza abantu ikuzimu.


Abanyarwanda baca umugani ngo «Uwububa, abonwa n’uhagaze !» Uyu mugani uhuye nibyo Richard Kanyamfura yirirwa akora yica abana b’abanyarwanda akibwira ko abantu batabizi kandi bazi neza ko ariwe wabamaze bakaba ahubwo batarabona ubushobozi bwo kumuhagarika ngo
babimubaze.

Ni ubwo bimeze gutyo ariko, ngo«Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru »,ubwicanyi ari gukorera abanyarwanda afatanyije n’agatsiko kamushyikiriza abo yohereza ikuzimu amaherezo azabibazwa kandi n’abo bafatanyije ntibazasigara!

Kuwa gatanu taliki ya 28/11/2014 imbere y’ingirwarukiko rwa Paul Kagame i Kigali, nibwo Dukuzumuremyi Jean Paul washimuswe na Richard Kanyamfura ku italiki ya 14 werurwe 2014 ; yatinyutse avuga uburyo yakorewe y’iyicarubozo ari kwigishwa uburyo agomba kwishinja ibyaha yibeshyera !

Bitewe ni uko Dukuzumuremyi Jean Paul yabaye umusilikare w’inkotanyi, bamutoje kwishinja icyaha cy’uko ariwe wagombaga gutera igisasu cya grenade i Kigali, bityo ba Kizito Mihigo n’abo bareganwa hamwe bakaba babonye ishumi ikomeye ibashinja ko bari mu bikorwa byo guhungabanya umudendezo wa Paul Kagame !

Imbere y’ingirwa bacamanza, Dukuzumuremyi Jean Paul yagaragaje uburyo yashimuswemo :Dukuzumuremyi yasezeranye n’iyi ntasi yitwa Richard Kanyamfura yafataga nk’inshuti ye ngo aze amuhe mudasobwa ye ndetse
anamugurire agacupa, uyu Richard yahise amutega igico cy’aba DMI 4 bamutunga imbunda ashyira amaboko hejuru, ajyanwa ahantu hatazwi, atangira gutotezwa anahatwa ibibazo kandi mubamutotezaga n’uyu wiyitaga inshuti ye ariwe Richard Kanyemfura yari arimo ; ubwo atangira kwigishwa uburyo azishinja ibyaha !

Dukuzumuremyi ntiyishwe kimwe na bagenzi be bo mu ishyaka PS Imberakuri bashimutiwe muri Uganda kuko we bashakaga kuzamukoresha gushinja ba
Kizito ! Niyo mpamvu imbere y’ingirwabacamanza Dukuzumuremyi yagize ati : «Mbere na mbere reka nshimire Imana, kuko ari benshi baba batifuza ko umuntu abaho, Ndashimira kandi Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien kuko iyo badafungwa mba narapfuye », ibi Dukuzumuremyi yavuze ingirwabacamanza zarabisetse kuko zisanzwe zizi ko ariko bikorwa !

Mukugaragaza uburyo yatojwe kwibeshyera, Dukuzumuremyi yatanze ingero zigaragaza uko bikorwa mu Rwanda, ibyo akaba yarabivuze muri iyi mvugo :

« Boko Haram yashimuse abakobwa barenga 200 irabategura kugeza ibagize abagore. Ba Nyampinga (miss) baratozwa, bagategurwa, umukobwa wo mu giturage kikamuvamo kugira ngo amenye guhagarara imbere y’abantu, nanjye ni uko natojwe kwibeshyera nishinja ibyaha ntakoze » !

Iyi mvugo ya Dukuzumuremyi iragaragaza kuburyo budasubirwaho imyitwarire ya Kizito Mihigo mu rubanza rwe, buriya nawe yamaze amezi menshi cyane ari gutozwa kwemera ibyaha atakoze kandi
akihaniza n’abamuburanira ! Genda Rwanda waragowe ! Richard Kanyamfura ,umwicanyi kabuhariwe !

Icyo Dukuzumuremyi yakozegishya muri uru rubanza, ni uko yatinyutse kuvuga umwicanyi kabuhariwe w’umu DMI witwa Richard Kanyamfura. Uyu Richard niwe washimuse abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari mu gihugu cya Uganda aribo : Iyakaremye Jean Damascène, NsabimanaValens, Siborurema Eugène na Bazimaziki Damien washimutiwei Kigali.

Amakuru atugeraho hano i Kigali avuye muri DMI ni uko aba bose bashimuswe bishwe bakajugunywa mu ruzi rw’Akagera bari mu mifuka y’ibigunira bakagera mu kiyaga cya Rweru ! Nk’uko aba DMI babikora kandi bikaba byaravuzwe kenshi,

Richard Kanyemfura yacengeye urubyiruko rushyigikiye amashyaka ya opposition ruri hanze n’imbere mu gihugu akoresheje internet, kugira ngo abigereho yafunguye konti kuri facebook kuri internet ku izina rya RNC KIGALI (Richard), aho yagiye agaragaza ibitekerezo birwanya Kagame cyane.

Byatumye abantu benshi bo kuri facebook biyita « Indatsimburwa» bamugira inshuti ye ndetse bakajya banungurana ibitekerezo kuri politiki ya FPR Inkotanyi, Richard yifashishije uwitwa

Hakimfura Noël wiyita muyoboke wa PS Imberakuri igipande cya Mukabunani, bumvikana uburyo yamugeza kubayoboke ba PS Imberakuri bari hanze ; Nibwo Hakizimfura Noel yashatse uko ashyikirana n’Imberakuri zari muri Uganda kugeza ubwo yagiye kubonana nazo i Kampala ari kumwe na Richard, ku ncuro ya kabiri nibwo Richard yagiyeyo kubonana nabo
ahita abashimuta ari kumwe n’abandi ba DMI ku italiki ya
16/03/2014 ; bajyanwa i Kigali ari naho biciwe !

Muri icyo gihe Richard Kanyamfura yagendaga abwira  urubyiruko ruri i Kigali ko ari umuyoboke wa RNC, akababwira ko ashaka urubyiruko ajyana hanze akarwinjiza muri RNC noneho rugatozwa igisilikare kandi rukazashakirwa imibereho ishimishije, kugira ngo abone abasore benshi ajya kwica yavugaga ko abahutu barimo bazahita binjizwa mu gisilikare cya FDLR kuko bakorana na RNC (muri yamvugo ya Kagame)!

Abifashijwemo n’agatsiko k’aba DMI bakuriwe na Hakizimfura Noël (ifoto ye hano) bashoboye gukusanya abasore barenga 15, abo basore bose Richard Kanyamfura yarabafashe ajya kubica bari bateraniye mu rugo rwa Hakizimfura Noel.

Amazina y’abo basore nibuka ni aya : Festusi (Rusizi-Cyangugu), Claude (Gasabi i Kabuga), Muhire (Kabuga), Alexis (Muhanga), Kubaho (Nyamasheke –Cyangugu) n’abandi ntibuka, aba bose nikobishwe na Richard Kanyamfura.

Abo bantu bose bishwe na Richard kimwe n’abandi bakomeje kunyerezwa nta kindi bari kuzira uretse gukekwaho ko baba bafite ibitekerezo binenga leta ya Paul Kagame !  None se ko iyi leta ikomeje kunengwa kandi n’abanyamahanga bakaba batangiye kuyinenga izica abanyarwanda bose ibamare ?

Cyangwa aba ba Richard bazagera ubwo baruha kubera kwica abanyarwanda babahindukirane babaze amaraso y’abanyarwanda bakomeje kumena ! Blaise Compaoré muri Burukinafaso yamaze imyaka 27 ku butegetsi, ariko yarirutse kandi batangiye kumubaza amaraso yamennye, ese abicanyi b’iwacu mu Rwanda bo bazi ko bizaherera aho batazabazwa amaraso bamena ?

Sinarangiza ndahamagariye urubyiruko rwacu kwitondera cyane abantu baganira nabo kuri internet no ku mbuga mpuzambaga kuko abicanyi ba Kagame niho buzuye bari gushakisha uwo batega imitego ngo bamubone maze bamukubite agafuni, ingero ni nyinshi abasore n’inkumi batabarika bamaze
kuzira interneti mu Rwanda bababwiye ngo nibaze babonane ni inshuti, babashakire akazi, babajyane mu mahanga n’ibindi! Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda kugira ngo nabo bazahumeke ituze nk’abandi baturage bo mu bindi bihugu !

JENOSIDE ya kabiri mu Rwanda? Gahoro, bucece, na Jenoside y’ikivunge?Ni ibiki biriho bibera mu Rwana?Loni se yabiteye umugongo?/ Ann Garrison, 30/8/2014 Umenya mbere y’uko Kagame Paul ava kuri iyi si Imana yamutegeje abantu baturuka imihanda yose ngo bamubwire amabi yakoreye

Abanyarwanda! Nkuko intego ya Shikama igira iti:” UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA”, natwe ntaho tudapfunda imitwe amanywa n’ijoro, duhuna huna,dushakisha aho uko Kuri kwaba kwhishe ngo Tugucyure mu Rwanda, kwirukane ikinyoma FPR na Kakame Pawulo bahaye intebe
mu Rugwiro.

Ni muri urwo rwego, mu gihefilimu ya Ms Jane Corbin wo kuri BBC iriho ivugisha Agatsiko ka Kagame amangambure kuva aho iciriye bwa mbere kuri Televiziyo BBC2 kuri 1/10/2014, muri Shikama twabagejejeho icyo tuvuga kuri iyo filimu yagaragazaga ukuri kwambaye ubusa ku byabaye mu Rwanda bigatereka ikinyoma mu Rugwiro, tukaba rero twarashimye byimazeyo uwateguye iriya filimu.

Undi munyamakuru urubuga rwanyu Shikama rushima ni Ann Garrison wo muri Amerika, wandikira ibinyamakuru 6 bikomeye byaho, agatanga ibiganiro ku maradiyo 2 yo muri icyo gihugu tutibagiwe n’iye ikorera kuri Youtube. Mbere y’ukwezi kumwe gusa ngo iriya filimu ya BBC isoke, uyu mugenzi wacu yasohoye inyandiko ku itariki ya 30/8/2014 ku rubuga globalresearch musangahano.

Muri iyo nyandiko ifite umutwe mubona hejuru aha,Garrison aremeza ko Paul Kagame ariho akorera Abahutu jenoside gake gake, bucece,n’ikivunge.

MU gushimangira ibi, aragaruka ku mbaga y’abantu iriho iburirwa irengero buri munsi, abatwikirwa mu magereza, n’imirambo yo muri Rweru. Ikindi twavuga ni uko yemeza kimwe na Ms Jane Corbin ko Kagame Paul ariwe watanze amabwiriza yo kurasa ku ndege ya ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’i Burundi, bikaba byarabaye imbarutso ya Jenoside.

Mu gusoza inyandiko ye arasaba ko habaho Anketi yigenga ya LONI ku kibazo cy’imirambo yo muri Rweru n’abandi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda.Shikama yagerageje kubashyirira iby’ingenzi mu Kinyarwanda nkuko mubisanga hasi aha.

Amaso nabahe!
___________________________________________
_____________________________________
Ni ibiki biriho bibera mu Rwanda? Kuri 26/8/2014, BBC yatangaje ko
abategetsi b’u Burundi bariho bakora amatohoza ku mpamvu imirambo yabonywe ireremba mu kiyaga cya Rweru, kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibi byavumbuwe ntabwo ari amahano gusa ahubwo biteye n’ubwoba kuko ibi bihugu byombi byo muri Afrika y’Uburengerazuba byazahajwe n’umwiryane w’amoko HUTU- TUTSI ufite imizi mu myaka amagana.

Abahutu batsikamiwe n’Abanyabikingi b’Agatsiko k’Abatutsi kaje kuba abakoloni hagati y’ibinyejana bya 18 na 19. Igererageza ryo gushyiraho Demukarasi y’Abanyaburayi , hagati ya 1959 na 1961 mu Rwanda na 1993 mu Burundi byahinduye ibintu maze nyamwinshi y’Abahutu igizwe itsinda amatora ariko ba nyamuke b’Abatutsi banga kwemera ibiyavuyemo.

Intambara, jenoside, n’ubwicanyi bw’ikivunge byakurikiyeho muri ibi bihugu uko ari bibiri.Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni Umututsi naho perezida w’u
Burundi Petero Nkurunziza akaba Umuhutu. Nubwo mu bihe bishize aba bagabo bagiye bagirana ibihango, ubu barashyamiranye.

Muri 1993, igisoda cy’Agatsiko k’ Abasangirabyose b’Abatutsi , kishe Perezida wa mbere w’Umuhutu wari watowe mu nzira ya demukarasi, Melchior NDADAYE, ibi byahise bikurikirwa n’ubwicanyi mu moko yombi bitera n’ubwoba- muby’ukuri byakurikiyeho -muRwanda.

Muri 1994, intambara yashowe ku Rwanda igiye kurangira, K agame Paul yatanze amabwiriza yo kwica abaperezida bombi uw’u Rwanda n’u Burundi haraswa indege yabo iri mu kirere ku itariki ya 6/4/1994 ahita akurikizaho ibitero bya gisoda byari byateguwe neza, binashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagamijwe gufata no gushinga ubutegetsi bw’Abatutsi mu Rwanda; ni ukoigihugu cyahise kigwa mu kavuyo n’ubwicanyi bw’ikivunge mu mokoyombi.

Imirambo y’u Rwanda cyangwa y’u Burundi? Umwanzuro wose wagaragaza ko imirambo ireremba mu kiyaga cya Rweru ari igikorwa cy’ubwicanyi bukorwa na Leta, jenoside cyangwa byombi bishobora kwatsa umuriro muri ibi bihugu byombi cyangwa hagati yabyo.

Uyu muriro ukaba uriho wenyegezwa n’ Abasangirabyose b’ibibi bihugu n’abo mu mahanga, nta gushidikanya bakurikiranira hafi ibi bintu, kandi birasa naho bagerageza gukontorora ibizavamo ( ingaruka zabyo).

Iby’iyi mirambo ihambiriye mu mashashi birasa nk’igikorwa cy’ubwicanyi bukorwa na Leta ; yaba jenoside itaba yo umwanzuro uvuga gusa ko byari
ibikorwa bya Leta ubwabyo ushobora kwiyakiriza umuriro ubwawo.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame aherutse gufunga abasirikare be batatu bakuru mu cyumweru gishize, mu gihe uguhangana hagati y’Agatsiko k’ Abasangirabyose k’Abatutsi gukomeje kwiyongera.

Mu gihe u Burundi bukomeje gushimangira ko iyi mirambo iva mu Rwanda nkuko polisi y’iki gihugu iherutse kubitangariza BBC, ko iyi mirambo izanwa n’uruzi rw’Akagera ruyijugunya muri Rweru, u Rwanda rwo rukomeje guhakana ruvuga ko atari iyarwo, kuko ngo nta muturage wabuze muri ako karere.

Igitanagaje ni uko izi leta zose zemeza ko nta muturage wazo wabuze nkaho
zifite urutonde ndakuka rw’abaturage babo babarirwa muri miliyoni icumi mu gihugu kimwe na miliyoni cumi n’imwe mu kindi.

Ibiri amambu umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) uremeza ko hari abantu barigiswa n’igisoda cy’u Rwanda (RDF) , abandi bakaburirwa irengero, ugatanga urugero rw’abantu 14 baburiwe irengero.

Ikindi ni urupfu rwa Gustave MAKONENE wishwe bagasanga umurambo we ku kiyaga cya Kivu tariki ya 18/7/2013 . Polisi y’u Rwanda yavuze ko yanizwe ariko nta anketi zakurikiyeho ngo harebwe uwamwishe.

Umuryango Transparency International uremeza ko abakozi bawo bandi 5
bari mu Rwanda nabo bari mu mazi abira. Ikibazo kuri Prezida Paul Kagame Nyuma y’imyaka 18 u Rwanda ruteye RDCongo, rukayigarurira, rukica, rukanasahura umutungokamere muri iki gihugu, ibi byose bikaba bifitiwe ibimenyetso bifatika, Kagame Paul we akomeje kubwira amateleviziyo y’ Uburayi n’Amerika ko ibibazo byo muri RDCongo bitamureba, ari ibya RDCongo kandi ko ari abakoloni
babizanyeyo atari yanavuka.

Muby’ukuri Paul Kagame akomeje kubwira amahanga ko ikimuraje inshinga ari ukurinda abanyarwanda jenoside,agakomeza avuga ko amahanga yatereranye u Rwanda muri 1994.Ariko aba banyamakuru ntibahuza ibyo ababwira n’ibyabaye muri icyo gihe. Ko Kagame wari ushyigikiwe na USA akagaba igitero ku Rwanda, yayoboraga umutwe w’abasirikare mu gisoda cya UGANDA
mu Kwakira 1990.

Ko izo ngabo zagize uruhare mu ntambara
yagabwe ku Rwanda hagati y’Ukwakira 1990
na Nyakanga 1994.
Ko guverinema ya USA yayoborwaga na Bill
Clinton yabujije UN
gutabara u Rwanda .
Muri iyi myaka 4 y’intambara
n’impfu z’imbaga itabarika mu Rwanda, byahinduwemo ikinamico
ry’uko Kagame Paul yahagaritse
jenoside bityo ntacyo agomba kubazwa; intero ikaba imwe gusa
ngo ” Never again soma neva
ageni”.Abantu bagera hafi ku 50,000 baburiwe irengero uyu mwaka
mu Rwanda Kuri 26 Kanama 2014, leta
y’Agatsiko yavuze ko nta muntuwabuze, nyamara yari imaze iminsi
itangaje ko hari abantu bagerakuri 50,000 baburiwe irengero uyu
mwaka. Leta ivuga ko abo bantu
baburiwe irengero ariko
abayirwanya bari hanze bo bemeza
ko ari inzirakarengane z’Abahutu
ziriho ziriho zikorerwa jenoside buke buke, bucece, hakoreshejwe guheza, gukenesha,kwicisha
inzara, gukona no kwica. Abantu Leta ya Kagame yemera ko
babuze ni 16,000 bo mu midugudu y’Abahutu yo mu karere ka
Ngororero mu majyaruguru y’igihugu.Minisitiri w’ubutegetsi
bw’igihugu Musoni James, yemeza we ko abo bantu bataziwe irengero
baba baragiye muri FDLR . Leta yemera kandi ko hari imfungwa
zigera kuri 30,000 zakoraga imirimo
nsimburagifungo nabo baburiwe irengero. Abahuza-rari bo bemeza
ko Kagame Paul ishe abo bantu.

Biragoye kumva ukuntu guverinema ifite ingabo n’intasizaminuje mu myitozo , zinafite n’intwaro zigezweho muri Afrika ukongeraho na Lokodefensi bari hose mu gihugu, muri kimwe mu bihugu birangwamo ubutegetsi bw’igitugu ku isi, kivuga ko cyayobewe irengero ry’imfungwa 30,000! Ibyo aribyo byose,Guverinema na IBUKA bavuga ko abo bantu bagiye muri FDLR bakaba ari ikibazo ku mutekano.Nkuko bisanzwe mu Rwanda,wongeyeho n’amateka yo .

Muri 1990-1994 y’intambara na jenoside, Abatutsi bafite ukuri kwabo n’Abahutu bakagira ukwabo ku byerekeye iri bura. Ukuri kw’Abatutsi niko kwemewe n’amahanga kandi kukaba kwamamazwa na bamwe mu baherwe bo kuri iyi si:

Bill Clinton,Tony Blair, Rick Warren, na Howard Buffet. Nubwo abahutu bahejwe hose muri rusange, baba bari inyuma ya Paul Kagame iyo avuga ko ukuri n’ubwiyunge byagezweho mu Rwanda, ko kandi ubwoko butakiri ikibazo mu Rwanda.

Imfungwa zaba zaratwitswe Abanyururu benshi b’Abahutu bashobora kuba baratikiriye mu muriro wo ku itariki ya 5 Kamena 2014 muri gereza nkuru ya Muhanga i Gitarama, hagakurikiraho abandi batikiriye mu muriro wo muri gereza ya Nyakiriba muri Rubavu ku itariki ya 7 Nyakanga 2014.

Abanyarwanda bandikira hanze bemeza ko abanyururu batwitswe ku bushake muri izi gereza zombi, ibi nanone bikaba biri mu rwego rwa jenoside ya buke buke, na bucece igamije gutsemba abahutu. Muri aya magereza yombi, imwe iri kure cyane y’indi, u Rwanda rukaba rwemeza ko nta muntu waguyemo. Gereza ya Muhanga, yahoze yitwa Gereza nkuru ya Gitarama, yari izwiho kuba imwe mu magereza mabi ku isi.

Muri 1995,INDEPENDENT y’i London yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: “Abahutu bafungiye muri imwe mu magereza mabi ku isi: abakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bwabaye Rwanda bafungiye muri gereza abantu barenga 7000 kandi yarubakiwe 400”

Ku itarikiki ya 6 Kamena 2014 , umuryango utabara imbabare ( Croix Rouge, soma kuruwa ruje) watangaje ko uburaro bw’imfungwa 3500 muri Gitarama bwahiye, ariko Guverinema y’u Rwanda yavuze ko imfungwa zitarimo icyo gihe.

Gusibanganya ibimenyetso Kuzamenya aho aba bantu barengeye bizagorana kuko kubona ibimenyetso simusiga bizagorana keretse wenda bariya bagaragajwe mu byegerenyo bya Human Right Watch.

Keretse na none Akanama  gashinzwe Umutekano ku Isi nikemeza ko uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda, bibangamiye umutekano w’isi maze kakemera ko habaho iperereza rikozwe n’itsinda ryigenga nkuko itsinda rya LONI riyobowe na HANS BLIX ryemerewe guperereza muri Irak mbere y’ibitero bya USA na UK byo muri 2003.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Leta ziyishyigikiye bazanga gihamya zose zishobora kubangamira gahunda za Guverinema ya USA, igisoda na politike mpuzamahanga byazo aho gushishishikazwa na Demularasi y’Abaturage.

Ibyo aribyo byose iyi siyo mpamvu yatuma hatabaho itohoza. Ni byiza ko itsinda rya HANS BLIX ryemerewe kujya muri Irak kuruta kutajyayo, ku nyungu z’amateka n’umutima-nama mpuzamahanga, dukomeza gukora ku ngaruka zabyo.

Amatohoza yigenga y’Umuryango w’Abibumbye ni ngombwa ko akorwa ku bantu bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda no ku mirambo yabonetse ireremba mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Kuki Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubukuye inkunga zayo za gisirikare na politike ku munyagitugu Paul Kagame? Kuki USA zasubukuye inkunga zayo za politiki na gisirikare ku munyagitugu Perezida Paul Kagame mu nama y’ubushize USA- Afrika?

Kuki USA iriho yotsa igitutu FDLR zivuga ko bazayirasaho niba idashyize intwaro hasi nta kindi isabye? FDLR ishobora kuba yarafashe intwaro mu rwego rwo kwirwanaho, kandi n’intumwa idasanzwe ya LONI mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika RUSS Feingold yamenyesheje ko FDLR itabangamiye umutekano w’u Rwanda.

Impunzi nyinshi z’Abahutu ziri mu burasirazuba bwa RDCongo ni -impunzi- gusa zitinya gusubira mu Rwanda kubera ubwoba zifite bw’uko amazina yazo yakwiyongera kuri ziriya ntonde (Ndlr Shikama: urutonde mu bwinshi) z’abantu baburirwa irengero buri munsi, Leta y’u Rwanda idashobora
gusobanura.

Abayobozi ba Opozisiyo( Abahuza- rari), Abahutu n’Abatutsi, na Perezida Jakaya KIKWETE bose bahamagariye Guverinema y’u Rwanda gushyikirana na FDLR kugirango batahe mu gihugu cyabo badafatwa nk’ Uduhutu two hasi two hasi tugomba kuzimizwa.

Ku itariki ya 4/1/2014, jenerali Kayumba Nyamwasa yabwiye KPFA ati: ” Ndumva neza rwose ko bamwe bagifite inkomanga ku mutima kubera ko batashoboye guhagarika jenoside.

Ariko ntugomba gushyigikira umuntu nanone uri mu nzira yo gukora indi jenoside. Ndakeka rwose ko bagombaga kongera gusuzuma umutima-nama wabo, reba ibibera mu Rwanda, reba muby’ukuri ibiriho bihabera”

Abahutu benshi, impunzi n’ababa hanze batekereza ko ingoma iyobowe na Paul KAGAME igumye ku butegetsi indi myaka 50, nta muhutu waba ukibarizwa mu Rwanda.

Muri Shikama tukaba dushimira byimazeyo Ann Garrison, umutima we wa kimuntu utabariza inzirakarengane ziri kure ye mu bilometero ibihumbagiza.

 inyangenewseditor@gmail.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar