Dr.Gitwaza Intumwa ya Satani: aratinya kwihana ngo abasataniste batamwivugana

Apotre Dr. Paul Gitwaza Intumwa Satani,yahishuye amabanga 5 yafasha abantu kongera kugarura ubwiza bw’Imana .Intumwa y’Imana Dr.  Paul Gitwaza ahamya ko mu gihe abantu bakomeje gukora ibyaha ntibihane bituma ubwiza bw’Imana bugenda hagatera ibyago byinshi,  amakuba, indwara,… ariko ko mu gusenga no kwinginga Imana, bishobora kugarura ubwiza bw’Imana bwari bwagiye.Aya magambo akomeje kuvuga ni nyuma yuko umwuka w’Imana amushyiriye ahagaragara ko,akorera Satani.Ariko we agahamya yuko akorera Imana yo mu Ijuru!

Intumwa y’Imana  Gitwaza igaragaza  ibintu  by’ingenzi  byatuma ubwiza bw’Imana bugaruka, ari byo:

1. Kureba uruhare rwawe :

Intumwa y’Imana Gitwaza asobanura neza ko umuntu ashobora kuba intandaro yo gutuma ubwiza bw’Imana bugenda , akavuga ko buri wese akwiye kwisuzuma, atarebye  kuri mugenzi we, itorero, umugore wawe , umugabo wawe,…  ahubwo ukisuzuma ukagenzura ururimi rwawe ibyo ruvuga, umutima wawe, akaboko kawe, amatwi yawe … ugenzure neza urebe niba atari wowe ntandaro yo gutuma ubwiza bw’Imana bugenda.

Agira ati :”Mbere yo kugira undi utunga urutoki, igenzure urebe niba ubwiza bw’Imana bwagiye atari wowe ubifitemo uruhare. Ni ngombwa rero kwigenzura ugakurikiza inzira nziza zose zatuma ubwiza bw’Imana bugaruka.”

Akomeza agaragaza ko abantu atari intungane cyangwa abamalayika.  Buri wese akora  ibyaha  ahubwo icy’ingenzi ni ukureba icyo utakoze neza, aho wacumuye, abo wabangamiye. Ni inzira  nziza igarura ubwiza bw’imana mu buzima bwawe.

Yifashishije amagambo yo muri Zaburi 51 : 3-4, hagira hati : ” Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe, ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye.”

2. Kureba uruhare rwa benshi :

Apotre Gitwaza avuga ko  uruhare rwa benshi  mu gukora ibyaha rwirukana ubwiza bw’Imana. Avuga ko no mu gihe cy’abasekuruza bacu  bacumuraga.  Kugeza n’ubu ibyaha byabo byabazwe ku bantu bose. Ngo  yaba umuhanuzi Nehemia, Daniyeli na Ezira abagabo b’abakiranutsi batigeze bakora icyaha ariko ko ibyaha by’abasekuruza babo byatumye na bo bagirwaho ibicumuro.

Apotre Gitwaza asanga  abakristo bagakwiye gusengera ingo zabo, kuko n’iyo icyaha cyakorwa n’umuntu umwe mu rugo cyangwa mu itorero,  Imana ibabona nk’aho mwese mwacumuye , mwese mugirwaho urubanza. Bityo ashimangira ko iyo abakiristo bamenye ko ubwiza bw’Imana bwagiye ari inshingano yabo bose mu kubugarura. Ngo kandi abantu bose ni abanyabyaha ko amaraso ya Yesu ari yo yonyine yoza abantu ibyaha.

Agira ati : ” Imana itubona kimwe ko twakoze icyaha n’iyo waba wowe udacumura. Icy’ingenzi ni ukumenya ko ubwiza bw’Imana bwagiye biturutse kuri mwe mwese kandi bikaba inshingano yanyu mwese mu kubugarura.”

3. Kwihana no Gusaba imbabazi :

Yifashishije amagambo ari 2 Ngoma 7:13-14 hagaragaza neza icyo Imana yifuza ku bantu bayo nibaramuka bicujije. Hagira hati : ” Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”

Akomeza  avuga ko kwihana no kwatura ibyaha bigarura ubwiza bw’Imana bwagiye. Ngo  Imana isaba ubwoko bwayo gutanyura imitima yabo bakicuza aho gutanyura imyambaro yabo. Akomeza agaragaza ko iyo Imana yagarutse abantu bihannye  haboneka ituze n’amahoro ku bantu , igihugu, ku itorero, imirima ikera , mbese abantu bakongera kugira umunezero.

Agira ati :” Ikintu Imana yifuza ku bwoko bwayo ni uko batanyura Imitima yabo bakihana bakanicuza ibyaha byabo na yo ikabona kubagirira neza no kubakiza mu byago.”

4. Gukora ibikorwa byiza bigaragaza abihannye:

Apotre Gitwaza agaragaza ko iyo umuntu yihannye agomba kugaragaza imirimo myiza , agakora ibikorwa by’abihannye birimo kugaburira abashonji, kwita ku bantu, kwambika abatagira icyo bambara, kwita kuri bene wanyu,… ko ari iby’ingenzi mu bituma ubwiza bw’Imana bugaruka.

5. Kwinginga Imana

Intumwa y’Imana ivuga ko ikintu gikomeye kigarura ubwiza bw’Imana mu bantu ari amasengesho yo kwinginga Imana. Ngo abakristo bakwiye guhora basenga ubudasiba bagasengera urukundo. Bagasenga kugeza igihe agakiza kaje. Niba ugiye kwingingira urugo  cyangwa itorero ari ngombwa ngo ubanze ukunde abantu bose barugize . Ati : “ Dukwiye kwinginga  Imana dusenga ubutitsa  no kwatura amagambo meza kugira ngo  tuzane ubwiza bw’Imana. Nk’uko mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 62:1-7 habivuga, abibutsa Uwiteka ntibakwiye gutuza.

 Dr.Gitwaza Paul natinyuke abe umugabo yihane,ashyire ku karubanda amabanga ya Satani tuzamubabarira agarukire Uwiteka Imana yari yaramuhamagaye ariko akaza kuyica inyuma kubera gukunda icyubahiro nubutunzi.Abamwegereye mwamugira inama ko nta kibazo Uwiteka aracyari ku ntebe y’imbabazi!

Save

Save

Save

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar