Umugisha w’Uhoraho kumarembo y’Umuhanuzi!

 

Jan 26, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo,turikumwe nawo mu nzu kugisasiro.Mu gihe ndimo kuvugana nawo,mbona umucyo w’itoroshi  ugeze mu nzu twari turuhukiyemo twibereye kugisasiro.Ijambo ry’Uwiteka Imana rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo uraje kandi ukugezeho.None ukwiye kugenza uko bikwiriye kuko umwanzi adasinzira ahubwo ahora akugenza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze riambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rigiye gusohoza umulimo waryo,kuko inzabibu hamwe nimyerayo bimaze kwera kandi bigeze igihe cyisarura.Nuko rero uhaguruke wishakire isambu(Plot) yo kugura kugirango ubone imbuga yaho uzajya ubusarurira ibisarurwa byaawe byahawe umugisha n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwteka Nyiringabo abivuga.

Nuko nerekwa mbona njya gusarura mfite igitebo cyuzuye inzabibu nihishije cyane,kandi izo nzabibu zahinzwe mu mulima wo mu gihugu cyo muri leta zunz’ubumwe z’America.Nuko ndahaguruka njya kuzisarura kandi nsarura nyinshi cyane ngeze murugo nsanga ntafite aho kwegera vino ngo nyitunganye neza mbone iyo kuzajya mpa abashyitsi.

Ndahaguruka njya kureba umwe wo mu bakomeye warufite isambu (plot) ndayimugurira ariko ashaka kundiganya,ariko ndamutahura.Nkurwa aho ngaho njyanwa mu butayu bugufiya nyoberwa uko mbugezemo kandi nari nabuvuyemo.Mbona bamwe mu bagenzi barimo kugenda mu gihugu cy’ubutayu nihutira kujya kubitegereza cyane.Maze mbona ko ari bo bijyanye muri ubwo butayu kubera ubujiji no kutita ku ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nyamara nurangara uruhura nuruva gusenya wisange aho udashobora kwikura kuko umwanzi ariho ku kugenda runono uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkurwa aho ngaho nerekera aho naguze isambu izambera gakondo yanjye,kandi akaba ari naho nzajya nengera imitobe yanjye nkuye mu nzabibu.Nsanga hari abandi benshi cyane bageragehe kunyigana ngo nabo bajye benga imitobe ituruka mu nzabibu.Mbona inzabibu zabo zahiye cyane ndetse ziri hafi kwangirika kubera zabuze abazibagurira kuko bo ntabwo bashakaga kwenga imitobe,ahubwo bashakaga kugurisha abenga imitobe.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abagize ishyari yuko wamaze kugura isambu yo kwengeramo imitobe yawe y’inzabibu wejeje,none nabo barashaka gutesha agaciro izo nzabibu kugirango utazabona ikiguzi cyiza cy’imitobe yawe wejeje mu nzabibu zawe uko niko Uwiteka avuga.

Niyompamvu ukwiye kuba umunyabwenge cyane kugirango umenye uko ugenza kugirango inzabibu zawe zitazabura isoko uzagurishamo kandi ari wo mugisha wawe wahawe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka abivuga.Nuko nshima Uwiteka Imana yanjye unshoboza kumenya iyo migambi yose y’umwanzi kandi akanalinda ubugingo bwanjye amajya namaza kugirango ntazagwa mu gico cya banzi banjye ari nabo banzi b’Uwiteka Imana yanjye nkorera iteka niteka ryose Amen.

Jan 27, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agiye kuguha umugisha wihuse cyane,kandi uraje vuba cyane kugirango umenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe.Dore inzitizi zari imbere yawe zose zikuweho kuko umwanzi yari yaritambitse kugirango umugisha w’Uhoraho utakuzaho ngo uwakire uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba nubwo umwanzi akugenza nkugenza umunyacyaha kandi ari ntacyaha wakoze.Uhoraho Uwiteka Imana yawe yagambiriye ku kuguhesha umugisha no ku kugirira neza kugirango aguhoze imibabaro yose waciyemo kugirango umenye yuko Uwiteka Imana ukorera ari we Mana yawe niko Uwiteka avuga.

 

Translate »
Skip to toolbar