Bishop Rugagi Innocent yashwishurije abavuga ko imodoka yaguze ihenze yavuye mu mafaranga y’Abakristu , avuga aho yayikuye.

Imodoka nshya Bishop Rugagi Innocent  uyobora Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) aherutse kugura yavugishije abantu benshi bitewe n’uko ihenze , bakavuga ko bitari bikwiye mu gihe Itorero ayoboye rikodesha aho rikorera mu mujyi wa Kigali .

Nyuma y’ibyavuzwe byose  , Bishop Rugagi Innocent  yavuze ko ikingenzi ari ugushima Imana yatanze iyo modoka , aho kumenya igiciro yaguzwe .

Ati :” Nibyo koko nabonye mu bitangaza makuru bitandukanye baragiye baha ibiciro bitandukanye imodoka yanjye, ariko ntabwo numva kuri njyewe ko icy’ingenzi ari igiciro imodoka yaguze. Icyo mbona njyewe k’ingenzi ni ugushima Imana yayitanze kandi yasohoje isezerano ryayo kuri njyewe. Naho iby’amafaranga ndikwumva atari ngombwa kuko mbona nta n’icyo byakwungura Abanyarwanda.”

Kuki Bishop Rugagi  yaguze imodoka ihenze , ntagure aho Itorero rizajya rikorera ngo bave mu bukode ?  Abibaza  impamvu Bishop Rugagi Innocent yaguze imodoka ihenze nyamara Itorero ayoboye rikodesha aho gukorera , yabasubije muri aya magambo ati :”  Sinibaza impamvu hari abantu bafata ubuzima bw’ihariye bw’umuntu ( vie privee ) bakabwitiranya n’Itorero cyangwa na Ministeri. N’ubwo ndi umuyobozi w’Itorero ariko ntabwo bikuraho ko ntafite ubuzima bwanjye bwihariye ku ruhande. Iriya modoka naguze ntabwo ari iy’Itorero cyangwa iya Ministeri. Hoya …

Ni iyanjye n’umuryango wanjye.  Ntabwo iriya modoka yaguzwe amafaranga y’Itorero , ntabwo ari umusanzu w’Itorero , ntiyavuye kuri konte ( compte ) y’itorero , nta bw’itange bwabaye ndetse nta n’ubwo ari infashanyo. Hari ikintu kiza umuntu akaguhitiramo mu bintu byinshi , kuko ubwo ni uko biba byagenze . Kuko iyo biba ari amahitamo yanjye yabaye , nanjye nari kubanza nkagura inzu yanjye mbere y’uko ngura imodoka. Ariko buri kintu n’igihe cyacyo.”

Bishop Rugagi Innocent yanavuze ko igikomeye abantu bakwiye guharanira ari ukumenya niba amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo .

Mu magambo ye ati :” Ubundi hari ikintu gikomeye kiruta ibindi byose twaharanira ‘ Ni ukumenya y’uko amazina yacu yanditse mu gitabo cy’ubugingo. Kugira amamodoka meza , kuba mu mazu meza, kugira insengero nziza zigezweho , kugira amafaranga ,…. nabyo nibyiza kandi kubaho neza birakenewe mu gihe tukiri mu isi. Ariko ikiruta byose ni ukuzataha igihugu cyo mu ijuru.”

Ku bijyanye n’ibirango byayo yari yavuze ko ari ikimenyetso cy’Imana nk’uko Satani na we agira 666 nk’ikimenyetso cye, Bishop Rugagi byo yabisobanuye agira ati: “ Ibijyanye n’ikiranga imodoka yanjye (plaque), ni uko byabaye uruhurirane by’igiterane kinini nagiriye ihishurirwa cyera ko kizaba tariki 07/07/2017 (ibyo bikaba ari umubare 7 wisubira 3), binajyana kandi n’amasengesho turimo nk’Itorero muri rusange y’iminsi 120 afite insanganyamatsiko yitwa: “Ruhuka”. Ibyo byose rero biza guhurirana na plaque y’imodoka yanjye nshyashya ariyo 777.” Iyi modoka abatabizi igura miliyoni 200.000.000 frw,hanyuma cleans zigera hagati ya miliyoni 180,000,000 frw, cyangwa 220,000,000frw, plate number ishobora kuba igeze kuli miliyoni 10,000,000 frw

Comments.

Bavandimwe murikigihe kuki abaKristu batbwizwa ukuri.
-tugeze mugihe abaPastor babwiza ukuri abaKristu aho gukomeza kubapfukirana
-ko bamubajije aho gusubiza ngo ahubwo mumenye niba amazina yanditswe mu gitabo ibyo sibyo bari bamubajije.(murikigihe uburyarya kwikubira byabaye byinshi)
-umuKristu ashobora kubaza aho amaturo atanga ajya cg icyo akoreshwa ugasanga bibaye ikibazo bakamushyira hanze yisinagogi kenshi byabaye kandi nihenshi byagiye bigaragara.

Navane Ubuyobe aho…ngo amzina mu gitabo cy ubugingo???? Ariko ubugingo bwaragowe….aho yaba azi uko bub one ka? Ubu se arashaka. Ko Yesu a garuka? Maze azasiga Ranger…yeeee bene aba niibatihana. Bazacirwaho. Iteka riruta iryo abandi

Ikimenyetso c’Imana kiza k’umuduga canke kiba mumutima

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar