Umwakagara arazibandwa azerekeza hehe?

Amakuru yatangajwe nibitagaza makuru bitandukanye byo ku isi,agera ku kinyamakuru inyangeNews aravuga yuko umukuru wa leta zunze ubumwe z’America Donald J.Trump yafashe icyo cyemezo cyo kudatumira umugabane w’Africa mu nama yubucuruzi igiye guhuza isi yose akaba yavuze yuko Africa itazatumirwa kubera abayobozi bo kumugabane w’Africa atarabayobozi beza kuko badakunda abaturage babo ndetse numugabane wabo,bityo akaba ari nta mpamvu yatuma bahamagarwa mu nama yiterambere ry’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’imigabane n’ibihugu.
Umugabane w’Africa kuba wabona ubwingege waranzwe na ruswa kwikubira,no gusahura ibihugu byabo,kandi batitaye kubaturage bayobora.Ibi bije mu gihe uRwanda rwari rutegereje yuko ruzagirana ubucuruzi na America,munyandiko banditse ku kinyamakuru Igihe.Com gikorera leta bavuze yuko ngo,bahanze amaso Donald J.Trump kubucuruzi bwa mabuye ya gaciro azagirana na leta ya FPR,n’Umwakagara.
Birashoboka yuko ibyiringiro bya leta y’Umwakagara,byaba bimaze gusubiza amerwe mu isaho.Umwakagara murugendo aherutsemo muri America ubwo yajyaga kuri kaminuza ya HAVARD yanyuze mu gihugu cy’Ubwongereza ahura na banyarwanda baba muri icyo gihugu,maze bamubaza uburyo abona imikorere ya Trump,abasubiza ko byaba hakiri kare kumucira urubanza.
Niba bari bagifite ingingimira,abakuriye inzira kumurima,basubize amerwe mu isaho amabuye yabo bazayahekenye kuko abafungiye amazi numuriro cyangwa bemere bayahombye bagurishe mu Bushinwa.
Ijambo ry’ubuhanuzi mu gice cya [1-3] ndetse nigice cya [4] cy’ubuhanuzi havuga ko,umugabane w’Africa uzahura nibibazo bikomeye cyane,hazabaho inzara ikomeye cyane,kandi intambara zikaziyongera cyane none birasohoye reka rero ibyavuzwe bisohore kandi banamenye yuko mu Ijuru ireberera abantu bayo.
Akaba karabaye abari barigize indakoreka b’Abanyagitugu,akaba kashobotse kuko Trump ibyo yakoze,ateranije abaturage na bayobozi bibisambo kugirango abaturage bifatire icyemezo cyo gukuraho ubutegetsi bubi bashyireho ubutegetsi bwiza bubabereye!Burya abaturage batinya ubutegetsi iyo babufitemo inyungu,ariko iyo hajemo ikibazo cy’inzara naho yaba Umwakagara byanze bikunze bamukura ku ngoma kuko ntarupfu rurata inzara ubwo rero yabarasa nkuko yabivuze bikagira inzira agasigara murwagasabo wenyine.