Nigute inzego z’iperereza z’Umwakagara zatakaje ubunyamwuga mu gukora ibikorwa by’ubumagigiri.

uRwanda ruheruka kugira inzego z’iperereza zihamye mu gihe zayoborwaga na Gen.Kayumba Nyamwasa,na nyakwigendera Col.Karegeya Patrick doreko ari nawe washinze izo nzego z’iperereza kuva zigitangira,ndetse akaza no gushinga imizi y’igisirikare cyahoze cyitwa APR/RDF,ku buryo igisirikare cy’Umwakagara KDF,acyizi kuruta uko umugore amenya umugabo we,cyangwa umugabo amenya umugore.

Aba bayobozi bombi uko ari [2] baje guhunga igihugu cy’uRwanda nyuma yuko hagati yabo n’Umwakagara bananiwe kumvikana kubijyanye nimiyoborere y’igihugu,kuko bari bamaze gutahura cyangwa kumenya yuko Umwakagara arimo kubagira ibikoresho agambiriye kugera kunyungu ze,z’ejo hazaza aho yararimo yitegura gushinga ubwami bw’Abega akazaguma ku ngoma ubuzira herezo.

Maze ibyitwaga demoakarasi yabaturage bihitiramo umukuru w’igihugu binyuze mu matora adasobanutse,bikagira iherezo.Abayobozi bose uko bagiye bananiranwa n’Umwakagara kubera imitegekere mibi,nimibanire mibi yuzuyemo kudashima yatumye abanyarwanda bahunga igihugu.

Umwakagara amaze kubona yuko abamuhunga bazageraho bakisuganya bakagira icyo bakora kijyanye no kumukura ku ngoma,nibwo yatangizaga umugambi yarasangwanywe nubundi yarasanzwe awukora atangira kwica abatavuga rumwe nawe.

Uko iminsi yagiye ishira,indi igataha,niko imbaraga z’ubutegetsi bwe,zagiye zirangira,atangira gukoresha amafaranga yikirenga,kugirango ahitane bamwe muri bo,abandi biza kunanirana kubera gukunda agafaranga agashaka yuko babica ku ideni nkuko mu byiyumvira murizi audio aho yararamo guciririkanya ibiciro byo guca igihanga Gen.Nyamwasa.

Umwakagara amaze guhitana Col.Karegeya n’Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa,abatavuga rumwe nawe bahise bamenya ubwenge,ngo INGWE ntiyarizi gufata kugakanu,ahubwo yarigishijwe!

Ubuswa bw’Umwakagara aho buzira bukanagaragaramo gutekereza gucye,yaguze Dr.Rudasingwa Theogene,ariko mukumugura bagirango acemo ibice RNC,igihe cya Dr.Rudasingwa kirangiye,aho ndavuga mandate ye yo kuyobora RNC y’imyaka [5];yagombaga kwemera ko asimburwa nundi munyamuryango kubuyobozi bwa RNC,nkuko nawe yaramaze igihe ayiyobora kandi abanyamuryango bakabimwubahira.

Siko byagenze ahubwo yahise ahabwa amabwiriza yo guhita undi mutwe wa politike wo mucyuka,kuko Dr.Rudasingwa yarize ntabwo yari guhanganira ku izina nkaho ntarindi zina yarikubona rishya ry’umutwe wa politike.Ibyo byatumye Gen.Nyamwasa akorera mu bwiru nyuma yo kumenya yuko mugenzi we yariye intonorano z’Umwakagara.Bituma Umwakagara natwadukuru yajyaga abona atubura!

Aho ngaho yagaragaje ubuswa cyane,kuko icyo Umwakagara yibeshyeho,yibwiye yuko Dr.Rudasingwa kuva muri RNC agashinga umutwe wundi wa politike bizahungabanya RNC isanzwe iyoborwa na General Nyamwasa.Kandi ibyo byabaye nyuma yo guhitana nyakwigendera Col.Karegeya washinze uwo mutwe wa politike agashoramo na kayabo $ kamadollar atari macye.

Ubundi umwakagara yagombaga kureka Dr.Rudasingwa akaba umuntu usanzwe muri RNC,akamubera magigiri akazajya amuha amakuru ajyanye nimikorere yabo ya buri munsi.Ariko kubera ubunyamwuga bucye,kandi bivugwa yuko yize ubumagigiri muri America ariko ukabona ntaho ahuriye nabize maneko muri Africa.

Irindi kosa yakoze ni ukuba yarishe Umwami Ndahindurwa,agasiga Chancellor Boniface Benzinge,kuko ariwe mwiru mukuru ufite munshingano ze,kwimika Umwami usimbura uwatanze!Irindi kosa yakoze rikomeye atateganyaga,nukuba yarishe Umwami kandi yarageze muzabukuru nyamara yari yaramushyizeho abakagara baramaze kumwinjirana bamutegeka ku buryo yarasigaye yumva abega kurusha abandi bantu bose bamugiraga inama.

Yagombaga kureka agatanga mu mahoro,ariko urugendo rwo mu Bwongereza rwaramuhahamuye bituma akorana ibakwe amucisha igihanga atabanje gutekereza.Mbere yo guca igihanga Ndahindurwa yagombaga kubanza guhitana Chancellor nubwo nawe atari yoroshye kugirango bazageraho bamuca igihanga.Ubundi Umwami akamwihorera kuko yaramufite umwanya uwari wo wose yarikuzamwivugana nyuma yo guhitana Chancellor Benzinge.

Amaze guhitana Umwami Kigeli V Ndahindurwa,yatangiye kurwana intambara yo gucyura umugogo we,akoresheje bamwe mu bandimwe be,nkuko twabibagejejeho ubushize.Yakoresheje amafaranga atagira ingano kugirango agure cyangwa atange bituga ukwaha ayaha abagize umuryango w’ibwami(Royal Family) birangira umugogo awutsindiye awutwara mu ndege yakodesheje yibwira yuko atinze igitego ashiduka Umwami YUHI VI yimye ingoma,ibyari umuzero k’Umwakagara,bihinduka amarira nikimwaro gikomeye cyane ku buryo byatumye Umwami Kigeli bamutabariza mu buryo busuzuguritse ariko icyangombwa ni uko yashyinguwe imwima aho yambariye ikamba ry’ubwami.

Ikimwaro kimaze kubafata batangariza abanyarwanda yuko ngo,Umwami wimye ingoma YUHI VI batamwemera.Bavuga ko,ngo bagiye gushyingura Umwami Kigeli V Ndahindurwa,hanyuma hakazabaho umuhango wo kwimika undi Mwami wa Nyirarushwa.Ibyo byose bikorwa Umwakagara yari yibereye mu gihugu cy’Ubuhinde kuko atashakaga kwakira umugogo w’Umwami Kigeli ngo umusange mu gihugu.

Mahuma Mpyisi niwe watanze itangazo ry’uko hazabaho undi muhango nyuma yo gushyingura Umwami Kigeli yacishije igihanga.Avuga ko ngo mu gihe kitarambiranye bazabwira abanyarwanda undi Mwami uzasimbura Kigeli,kandi nyamara uwamusimbuye yaramaze kwima ingoma YUHI VI.

Nyuma yibyo byose,Umwakagara ntiyongeye gukopfora ya nyundo yakutishaga abantu,niwe yakubise mu bwonko atakaza icyerekezo araseba abura icyo yakora nicyo atakora asigara ahimbira k’Umuhanuzi AINESHA ngo amucishe igihanga.Yananiwe Gen.Nyamwasa,ananirwa Umwami YUHI,azabona Umuhanuzi wiftiye amaso yiherewe n’Uhoraho ari nawe waburiraga abo bose kuko abumviye ijambo ry’ubuhanuzi na nubu baracyahumeka.

Ariko abanze kuryumvira bagiye ikuzima kwa nyamutezi gihe kitaragera,erega gutanga Umwakagara kujya ikuzimu nukunyagwa zigahera!Nyuma yibi byose Umwakagara nta makuru yongete kubona haba muri RNC,cyangwa haba mu bwami bw’uRwanda.Yasigaye acunganwa nibinyamakuru ngo arebe amakuru byandika araheba kugeza magingo aya nta makuru yibitseho ajyanye na batavuga rumwe nawe.

Yari yaramenyereye amakuru ya FDLR,nayo yarayabuze,ibinyamakuru byirirwaga byandika ko ngo abahoze muri FDLR barimo gutaha barambiwe ishyamba,none nabo ntiwamenya irengero ryabo.Kugeza ubu nta makuru na macye afite ajyanye nabatavuga rumwe nawe!

Kuba agiye gutera igihugu cya Uganda yitwaje yuko abafaransa bahawe isoko ryo gucukura amavuta,ndetse akitwaza yuko na Gen.Nyamwasa yaba yarahawe aho gutoreza ingabo zizarwanya Umwakagara,ikinyamakuru inyangenewss.com cyatahuye yuko ari isesengura bakoze nta makuru afatika bafite afite za gihamya yuko koko Gen.Nyamwasa yahawe aho gutoreza ingabo.Ahubwo bo bafashe guhabwa isoko kw’Abafaransa,babihuza nuko Nyamwasa yatanze ubuhamya bwemera ko ingabo zahoze ar’iza FPR,arizo zahanuye indege yaritwaye Habyarimana na Ntaryamira w’uburundi.Ubwo buhamya bushimangira ubuhamya bw’Abafaransa bwemezwaga n’umucamanza wa bafaransa Burger yashyize ahagaragara mu mwaka wa 2006.

Ikibazo FPR n’Umwakagara bafite kugeza ubu,ni uko Gen.Nyamwasa ashinja abasangira ngendo akemeza yuko ahamya neza yuko genocide yatewe n’Umwakagara,kandi akanatanga za gihamya zibigaragaza ninde muntu wahangara guhakanya Gen.Nyamwasa akaba yavuga yuko ibyo avuga abeshya?Ninde wahakanya LT.Ruyenzi Aloys wabakoreraga ubulinzi? Nyamara wa mugani wa wundi ubanza igihugu kiza kubyaha igiunyira,cyangwa umuzinga ukavamo umwibano.

Ubuswa bw’Umwakagara ahandi bugaragarira,naho yatwaje igitugu abanyagihugu bigeraho bose baruca bararumira.Ubwose uzagigira umuntu utavuga?!Aha murabona yuko yabaye nka cya gisiga cyurwara cyimina inda.Haba hanze abantu barahabutse ntawuvugisha mugenzi we,ibyo bakora byose babikorera mu bwiru,ubwose azakura hehe amakuru yibirimo bikorwa kandi yarahahamuye abantu?Byumvikane yuko za magigiri zabuze akazi yarangiza akavuga ko ngo badakora akazi kabo neza.

Igihe ubuza abantu guhagararana batarenze [2] urumva ko ubujije abantu kwisanzura kugirango umenye ibyo batekereza ubwo se uzamenya gute ibikorerwa mu bwihisho.Ngizo ingaruka zo kuyoboza igitugu.

Umwakagara asigaje inzira [2] zonyine muri politike nyarwanda,iya mbere ni uko yemera akinjira mu matora akahasiga agatwe,kuko ntayandi mahitamo asigaranye kuko niwe wabyishakiye ntagahato yashyizweho.Inzira ya ll ni uko akora ibishoboka byose agatangiza intambara vuba bishoboka mu bihugu byabaturanyi yitwaje ikibazo cy’imipaka y’uRwanda yaciwe muri 1884 Berlin Conference kugirango agaragaze impamvu itumye atinjira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri kanama 04,2017.

 

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar