Abega bazahaga amaraso ya banyarwanda ryali?Ngo nibura dutegereze!

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aturuka muri za magigiri zashimye kuduha amakuru ngo tuyatangarize abanyarwanda nisi yose.Aravuga yuko uwahoze ari perezida w’uRwanda Pasteur Bizimungu yajyanywe kuvurizwa mu gihugu cya leta zunz’ubumwe z’America rwihishwa mu bitaro byitwa California hospital.

Amakuru avuga yuko yaramaze igihe ahanganye na FPR,aho bamusabaga kujya ahagaragara akemera yuko yagize imyitwarire mibi mu muryango wa FPR,ibyo babimubwiye mu nama bari mu butumiyemo mu bavuga rikijyana muri FPR,byanashoboka yuko ari naho bongeyemo ubumara bw’uburozi bwa Rasine kuko ubwo bari baramuhaye bwari ubuzamara imyaka [15] kandi yaritararangira.

Amakuru avuga ko uko kumuhamagara ari ko kwavuyemo uburwayi na nubu butaramenyekana bwahise bumumerera nabi maze bamenya yuko yarwaye bahita bamugirira imbabazi za bihehe bahita bamwuriza indege bamujyana muri America kugirango ajye kugwa hanze y’uRwanda amakuru ntazamenyekane.

Za magigiri zivuga ko,ngo gahunda ihari ariyo kumuzana mu ibanga,kandi akanashyingurwa mu ibanga,ariko amakuru yurupfu rwe,akazashyirwa ahagaragara umunsi wo kumushyingura.Pasteur Bizimungu apfue afite imyaka 67, akaba yarabaye perezida wa [5] wo mu bwoko bw’abahutu wategetse ighugu nyuma ya genocide yakorewe mu Rwanda.Akaba yaragiye kubutegetsi bw’umukuru w’igihugu  (Nyakanga 19, 1994- akurwa kubutegetsi kumbaraga za gisirikare muri werurwe 23, 2000)

Muri kamena taliki   7Kamena, 2004 niho yanjyanwe mu nzu yimbohe akatirwa imyaka ihwanye na 15 yigifungo,amazemo imyaka [5] afungurwa kumbabazi z’Umwakagara ari nawe wanafunze amuziza gukundwa nabanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi!

Bizimungu yavukiye Gisenyi akaba asize abana numugore, afite abana [3] Nicole Tamara, Carine Cyuzuzo and Alexander Tabera.Pasteur Bizimungu twamwanditseho ubushize tuvuga yuko haba hariho umugambo mubisha wo kumuca igihanga byihuse none Umwakagara akaba abishyize mubikorwa byihuse.

Nkuko amakuru yizewe abivuga,ngo baratinya intambara ibugarije yuko Umwakagara ashobora kwicwa hanyuma Bizimungu bakamutinya yuko yakwegeranya abahutu nabatutsi akaba yakongera kugirwa perezida w’igihugu cy’uRwanda.Umwakagara nagatsiko ke,bakaba bakomeje kwica abanyarwanda bazwiho ubushobozi bwo kuyobora igihugu ndetse nabanyabwenge kugirango igihugu kizasigare kiyoborwa na bega gusa bazwiho ubushobozi bucye bwo kuyobora igihugu ariko bakaba bazwiho ubushobozi bwo kwica!!!

Ariko burya agatinze kazaza na menyo yaruguru,gusa abo Umwakagara amaze kwica bose,ntawabaririra kuko bamuzi cyane kuturusha.Kuba rero bagenda bicwa uruhongohingo nta numwaka cyangwa amezi aciyemo nibo babyiteye bakagombye kuba baramuhunze nubwo bitamubuza kubasnaga imahanga ariko sicyimwe no kwicirwa mu gihugu utinyagambura.

Dore abo amaze guca ibihanga mu minsi micye cyane itageze kumyaka [2] Kagame, ngo niba Habyarimana avuga ko ikirahure cyuzuye kandi akaba atabeshya, ngo we azabanza amene amagi arimo abone aho asuka andi! Yayaya! Bwarakeye biraba! Aguteza ibitega, agushyiramo uruhereko uzana imari yawe ngo wubake urwakubyaye, ugabanye ubushomeri burembeje Rubanda! Agukurikije Karegeya umugabo w’imico myiza, agukurikije Inyumba Aloysia, umugore wingeso nziza. Agukurikije umwami Kigeli, agukurije Bertin Makuza, Jean De Dieu Mucyo, Rwabukumba, Rwigara, Gasakure, Nzamwita Toy, umuyobozi w’agaciro fund, umuyobozi w’ ikigo cya statistique n’inka y’imbyeyi yari ikuriwe!None akurikijeho Pasteur Bizimungu.

Ubu bwicanyi Umwakagara na bega benewabo bakomeje gukora,ntibwari bukwiriye iyo abanyapolitike b’abanyarwanda baza gushyigikira ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga.Ariko kubera inda nini yabarenze,buriwese akurura yishyira ashaka gusahura igihugu bitwaje ko repubulika itemewe namategeko.

Ntawanezezwa nibyo Umwakagara akomeje gukorera abanyarwanda,ariko kandi nta nuwabura kubanegura,banze gushyigikira ubwami none nibyo bashakaga bapfuye batabibonye,kandi bitinde bishyire cyera ubwami buraza kwima ingoma.

Reba nka Gen.Nyamwasa ushaka gusimbura Umwakagara wagirango abanyarwanda bibagiwe ibyo yabakoreye ubwo yarakiri muri FPR,gufata FPR ukayisimbuza RNC,byaba ari ukunyagwa zigahera pe!Ariko ijambo ry’ubuhanuzi ryavuze yuko Nyamwasa adateze gufata ubutegetsi,yewe na za ndagu bemera nubwo zitagira umumaro ariko kuri bo bazemera zavuze yuko ubwami buzasimbura repubulika yikinyoma.

Gusa na none ntitwabura guhumuriza rubanda rw’Umwami tubabwira yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari kumurimo hari ibyo arimo gutunganya,mu minsi itari micye muzumva Umwakagara yakuwe ku ngoma ku buryo butunguranye ubwami bw’uRwanda bwime ingoma.

 

Translate »
Skip to toolbar