Gen.Kayumba Nyamwasa azahabwa 3% mu nzibacyuho y’Umwami YUHI VI,niko Uwiteka abitegetse!

July 17, 2017  njyanwa mu iyerekwa mbona urufi runini kandi rule rule cyane rufite uburebure bwa metero zigera kuri 30,urwo rufi ni urwo bwoko bw’INKUBE,rwali ruryamishijwe mu kidendezi cya mazi afite uburebure bwa metero zigera kuri 40,mu gihe duhagaze dutangazwa nurwo rufi,mbona Gen.Kayumba Nyamwasa atahatungutse,aza yitwaje INKOTA yo gusaturamo kabiri urwo rufi kugirango bagabanire hagati ubwami bw’uRwanda butware uruhande rumwe,na RNC(Gen.Kayumba Nyamwasa)nawe atware urundi ruhande.

 

Numva ubwira Gen.Nyamwasa ngo,nta burenganzira ufite bwo kugabanyamo urwo rufi ibice [2];ahubwo genda uhe iyo NKOTA Umuhanuzi kuko ari we ufite ubwo butware(Moral Authority) yo kugabanyamo urwo rufi runini kandi rule rule mo kabiri.Nyamwasa araza ampereza INKOTA yarafite mu ntoki(ijambo ry’ubuhanuzi) ndayakira maze nshyira murutamiko rwa kanwa k’urufi ntangira kumanura ya NKOTA mfashe mu ntoki maze inkota iramanuka igenda isaturamo kabiri ariko ikajya isa naho yikoresha kuko yarifite imbaraga umuntu atamenya aho zituruka igegena agace gatoya kagera kuri 30% by’urwo rufi uwo akaba ari wo mugabane wa Gen.Nyamwasa na RNC.

Ufashe uwo mugabane 30% ukawugabanya RNC,nabonaga bingana na 3% by’imyanya bazahabwa muri plolitike y’ubwami bugendera ku itegekonshinga buzaba buyoborwa n’Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel,hamwe n’umwiru mukuru Chancellor Benzinge Bociface.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami busubiranye bene bwo,kandi Umwami YUHI VI niwe uzayobora ubwami bw’uRwanda nimirimo yose yubwami afatanije na Chancellor mukuru w’ubwami  bw’uRwanda Benzinge Boniface.

Ubwami nibwo buzagenera abanyapolitike imyanya mfatakibanza muri leta y’inzibacyuho,ntabwo Gen.Kayumba Nyamwasa azaba afite imbaraga zo guhakana cyangwa zo kwemeza imikorere y’ubwami bw’uRwanda.Ahubwo ibyo Uwiteka yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi ninabyo bizabaho kugirango ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryubahirizwe m’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara afite ubwoba bwinshi cyane bw’ibyahanuwe.Kandi siwe wenyine ahubwo abanyarwanda bose bari mu gihugu ndetse na bari hanze yacyo bashyigikiye ubwami bw’Umwakagara nabo bafite ubwoba bukomeye kuba ubwami bwabo bari biringiye bugiye gusenyuka no gukurwaho maze bagahinduka ingabo za bihehe kuko biringiye imbaraga z’umwana w’umuntu,bakirengagiza imbaragaz’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo(ubuhanuzi)none baciriweho iteka n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umunyapolitike wo mu gihugu cy’ibabylon witwa RAILA Odinga atsinda amatora y’umukuru w’igihugu,ndetse abasha kubona imyanya myinshi mu butegetsi kurusha ishyaka cyangwa ihuriro riri kubutegetsi rya Jubile Alliance Party (JAP) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo Uwiteka yavuze kubikora ntazabura kubikora kuko azubahiriza ijambo kugirango yiheshereze icyubahiro muri we(Ijambo) kugirango abatizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bamenye yuko ajya avuga agakora kandi ko ajya aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ari mu kinyabiziga,cyamaze gufata icyerekezo,ariko mbona umugore ahagaze kumuryango asa nurimo kumuganiriza.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore itorero rya Kristo riranezerewe cyane kubwo gushyira ahabona inzira z’ubutayu bugufiya wacishijwemo,kugirango abanyetorero babashe gutandukanya ijambo ryitwa ubutayu(gusengera mu butayu,no gucishwa mu butayu)abantu benshi cyane ntabwo bazi ubutayu icyari cyo,ni uko risobanurwa,kuba wabashyiriyeho filme mbarankuru wagize neza kuko abatinyaga ubutayu,babonye yuko umuntu wese uhisemo kugendana n’Uwiteka Nyiringabo,adashobora kumutererana ahubwo ko bumufasha kwizera Uwiteka Imana yawe mwagendanye mu butayu bugufiya.Uyu munsi ukaba uri umugabo wo kubihamya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar