Trump arakariye abimukira badafite ibyangombwa

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumaze iminsi buhiga n’abimukira badafite ibyaha bibagira, bitewe n’ibyo Prezida Trump yemeye mu matora ko azokarira abimukira badafite ibyangombwa.

Ku bantu imiliyoni 11 b’abimukira baba muri Amerika badafite ibyangombwa, Bwana Trump yari yavuze ko azabanza kwirukana ubwa mbere abakurikiranwa n’ubutungane.

Mu mategeko aheruka gusohoka, abimukira badakurikiranwa n’ibyaha nabo nyine bafashwe kimwe, bakaba bitezwe gusubizwa mu bihugu bavuyemwo.

Benshi mu bimukira badafite ibyangombwa mu minsi ijana ya mbere y’uburongozi bwa Trump bari abakurikiranwa ku byaha bitandukanye, ariko hari n’abantu barenga 10000 badafite ibyangombwa nabo nyine bahagaritswe, incuro zibiri ku bahagaritswe mu mwaka uheze muri mwenicyo gihe.

Translate »
Skip to toolbar