Uwiteka ni munini cyane,kumumenya ni ubuntu bw’Umwami wa bakiranutsi!

Bene data bakundwa ubwenge bw’umwana w’umuntu,ntibushobora gusingira ubwiza bw’imbaraga nicyubahiro nubutware by’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko uburyo aremwemo butandukanye ni uko yaremye umuntu.Uwiteka nta bwo apfa,ariko twebwe turapfa,kandi byazanywe no kutumvira Imana nyiribihe byose,nyamara se ntiyari yaburiye umuntu yuko nakora ku giti cyo hagati no gupfa azabura gupfa!
Dusomye neza ibyanditswe dusanga na wa mwanzi na Satani,nawe ubwe nubwo yari Malaika waririmbiraga Uhoraho Uwiteka Nyiringabo(Choir Master) ntibyamubujije gukiranirwa,bitewe ni uko Uhoraho Uwiteka ari mugari cyane ndetse na ba Malaika ntibashobora kumusobanukirwa.
Nubwo yicisha bugufi agasa naho areshya nabo,ariko ajya yisigariza icyubahiro niyompamvu tutajya dutsindwa rwose ngo ducirweho iteka kuko nyine Uhoraho ari mugari cyane.
Birashoboka yuko nawe utaza gusobanukirwa ibi bitekerezo byanjye byamaze kwaguka mu Mwami wabakiranutsi Yesu Kristo.Nanjye namaze igihe kirekire nshakisha Imana nkaho yabuze mwisi yabazima.
Ariko s’uko yarindikure,ahubwo yari bugufiya bwanjye cyane,ariko nyine ni bwa bwenge navugaga hejuru budashobora gusingira Imana kubera gukiranirwa k’umwana w’umuntu,kandi Uwiteka akaba ar’uwera aho natwe dusabwa kuba abera maze imbabazi za wa mukiza wacu Umwami wabakiranutsi Kristo zikatugirira Ubuntu bwaturutse kumusaraba igorigotha.
Kuba Uwiteka ari kurwego rw’ikirenga,ntibisobanura yuko udashobora kuyibona kuko hari icyumba yisgarije mu mutima w’umuntu ku buryo iza ikiberamo.Ariko icyo cyumba gifunguka iyo ubanje kwemera Umwami wabakiranutsi nk’umukiza wawe.Maze za mbabazi navugaga zikaza muri wowe hamwe n’umwuka wera bakabigufashamo gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyirigabo.
Abantu bashatse gutekereza Uwiteka nk’aho ar’umuntu kimwe nabo,bamaze kubona ko,bananiwe kumusobanukirwa babitewe ni uko bashakaga kunyura iyubusamo,bahitamo kumureka bamutera umugongo bigira kwa wa mwanzi Satani wazanye urupfu mu bugingo bwa muntu.Ibyo byabateye kuzajya bikorera ibyo bishakiye kugeza ubwo bibajyanye mu irmbukiro aho bazashyana iteka niteka na wa mwanzi Satani.
Ariko reka mvuge ngo,uko ugenda ushakisha mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,niko Uwiteka agenda arushaho ku kwiyereka kuko haraho yahamije ibyo,ngo abanshakana umwete bazambona.Ubwiza nicyubahiro ifeza nizahabu biri kubamwubaha iteka ryose.
Uko uzamura Uwiteka mu mutima wawe,nawe niko arushaho ku kuzamura mu bugingo bwawe ndetse no mu bwenge bwawe.Nta gikorwa na kimwe ku Mana kiba imfabusa.Buri gikorwa giturutse mu mutima kidaturutse mu bwenge kuko ubwenge bukomoka kuri Satani(“dore uyu muntu abaye nkimwe muritwe,kubwo kumenya ikiza nikibi,hinga adakora ku giti cy’ubugingo akarya arama iteka”).Itangiriro 3:21
Iyo uzamura ubwami bw’Ijuru,ku nyungu z’Ijuru,zitari izawe cyangwa iz’isi,byange bikunde,Uhoraho kuko ar’umucamanza utabera,aguha ubutabera bukwiriye.Ariko ndakwibutsa yuko ibi byose bishingiye kurukundo,iyo udafite urukundo muriro wowe,nta nakimwe byakumarira kuko murukundo niho hari isoko y’iby’umubiri byose kuko bishingiye kuby’umwuka w’Uwiteka Nyiringabo.Imana n’umwuka abayishaka nabo basabwa kuba muri uwo mwuka w’Uhoraho Nyiringabo.
Biratangaje kubona Ijuru ryarananiwe gusobanukirwa Uwiteka Imana Nyiringabo,aba Malaika nabo bananiwe gusobanukirwa imbaraga nubutware bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bituma bamwe mu ba Malaika bihitiramo gukurikira Satani kimwe cya gatatu cyabamalaika bakurikira Satani kuko bari bafite kamere ya nkiyabantu kandi arabamailaka kubera kwaguka k’ubumana kwabananiye gushyikiriza intekerezo zabo,bagahitamo guhangana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bibwira yuko ahari bamucisha bugufiya bityo bakamusimbura ku ngoma ye itazahanguka.
Relo bakundwa kutagira amatsiko y’iby’Ijuru,Bizana ubunebwe,kandi ubunebwe bujya buzana kurimbuka,uko byagenda kose,ushaka Imana akwiye gushakisha Uhoraho (He’s available) kugeza umubonye.Birumvikana neza cyane yuko abanyabwenge binyuguti,nta bwo bashobora ku kwigisha Imana,ahubwo bakwigisha inyuguti(What You See,Is What You Get (WYSIWYG) theories (Theology)
Ariko uwigishijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo(Practice)naramuka akwigishije Imana yabonye ntakabuza yuko nawe utazabura kuyibona nk’uko yayibonye.Imana iba mu mutima nta bwo iba mu bitabo bya bana b’abantu bandika bishakira kwimenyekanisha no gushaka icyubahiro kidaturutse kuri data wo mu Ijuru.
Icyubahiro giturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kirigaragaza uzagisangamo kwicisha bugufi giherekejwe nurukundo rw’Umwami wacu Yesu Kristo.Uzabibwirwa ni uko kitarobanura kubutoni.Ariko icyo mw’isi kuko gishingiye kubigaragara kandi ibigaragara bikaba bibeshejweho nibitagara niyompamvu bahorana ubwoba yuko kizabarangirana.
Ariko icyubahiro cy’Uhoraho cyo gihoraho (Imigani 8:17) niba Uhoraho ahoraho,bisobanuye ko,nicyubahiro cye kizahoraho kubamwubaha iteka niteka ryose.Nyamara abatubaha Uhoraho kandi azahora,nta ho bazamuhungira kuko byose byaremwe nawe,ndetse abera hose icyarimwe kuko yitwa Uwiteka Nyiringabo.Uyumunsi relo wakwihitiramo kwicisha bugufi kugirango wironkere ubugingo muri aka kayagirizo kanimugoroba kugirango uhunge wa muriro(Fire)ubikiwe abanzi b’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.