Ikinyoma cyo gusiga ivu,no gusubira kwa Bikiramariya mu Ijuru.
Benedata Umwami w’Abakiranutsi Yesu Kristo Ashimwe.Reka tuganire kuri bimwe tujya tubona mu ma dini abashumba cyangwa se abapadiri bajya bakora bitewe n’inyigisho z’ibinyoma batanga bigatuma bamwe mubo bayobora baba abayobe kandi twari tuzi yuko bakadufashije mu nzira ijya mu ijuru (gukiranuka) tujya tubona Kiliziya Gatorika hari umunsi bizihiza ngo ni uwo gusiga ivu ubwo muri icyo gihe abakristo usanga bagana ku kiliziya nta wubuzemo.
Bakabasiga iryo vu ku gahanga bakarisigaho mu kimenyetso cy’umusaraba bavuga ngo wavuye mu gitaka uza gisubiramo,dusomye muri Bibiliya mugitabo cyo kubara 19:1-10 tubonamo uko Uwiteka yabwiye Mose na Aroni iby’igitambo cy’iriza y’igaju n’amazi ahumanura. Ibyo byakorerwaga Abisirayeli bagafata inka y’iriza idafite inenge cyangwa ubusembwa bakabizanira umutambyi Eleyazeli agafata amaraso yiyo nka n’urutoki akayamisha inshuro 7 yerekeye ihema ry’ibonaniro.
Bakotsa iyo nka agafata ingiga n’umwerezi n’agati kitwa Ezobu n’agatambaro k’umuhemba akabijugunya muri wa muriro maze umuntu udahumanye akayora ivu Iteraniro ry’Abisirayeli bakarivanga n’amazi ngo ribabere iryo kubahumanura igihe bakoze ibyaha kikaba aricyo gitambo bakoreshaga.
Uwiteka yabwiraga Mose na Aroni gukora ibyo kuko umwana wayo w’ikinege ariwe Yesu Kristo Umwami w’abakiranutsi yarataraza mu isi ya bazima ngo atubabere igitambo kera kizima kandi kizahoraho, ngo tubabarirwe ibyaha muriwe nimo tubonera Agakiza;Imbabazi kubw’amaraso ye yigiciro yaducunguje.
Ntihakiriho gutamba inka;intama;intungura byakuweho n’amaraso ya Yesu kandi yitanze rimwe gusa, ku musaraba Igorogota .Ngirango murabona impamvu Abisirayeli bakoreshaga iryo vu, naho Padiri kuko nta nyito abifitiye aravuga ngo wavuye mu gitaka uzagisubiramo. Nonese ko Yesu yatwitangiye ibindi bakora babeshya abo bayoboye ni ibyiki? Ubwo twavuga ko bo bacyemera ibyo bitambo bya mbere kandi bakavuga ko bemera Umwana w’ Imana ariwe Yesu Kristo murabonako harimo ibinyoma byinshi kuko abakristo benshi ntibasomaBibiliya bakagendera muri uwo munyenga w’ubuyobe.
Hari undi munsi bizihiza muri uku kwezi kwa mu nani(Kanama) Taliki 15/8 buri mwaka witwa Asomusiyo ngo ni ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya Kandi iyo dusomye mu gitabo cy’1 Abami 12:1-33 tubonamo uko ubwami bwa b’Abisirayeli bwigabanijemo kabiri bitewe na Rehobowamu na Yerobowamu uyu mwami ya yobeje abisirayeli abaremera ibigirwamana bikozwe mu nyana ebyiri mu izahabu.
Abwira abantu ati byabarushyaga kujya i Yerusalemu wa bwoko bwa Isirayeli we, ababwirako ibyo bigirwamana arizo mana zabakuye muri Egiputa imwe ayishyira I Beteli indi I Dani ategeka ko haba ibirori n’iminsi mikuru yo gutambita ibyo bigirwamana umwami Yerobowamu ubwe niwe wahisemo umusni wa cumi n’itanu y’ukwezi kwa mu nani uwo munsi ugeze ajya gutambirira ibyo bigirwamana yakoreye ubwoko bw’Imana bwa Israel.
Ashyiraho abatambyi muri izo ngoro yubatse aharemera ibirori ajya ku gicaniro ahosereza imibavu .Mbibarize buriya se Kiliziya Gatorika ndetse na Anglican church bizihiza uyu munsi mu kuru w’ibigirwamana by’umwami Yerobowamu ngo ni Asomusiyo bakabeshya abakristo ngo ni ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuko baba babuze indi nyito babyita kuko bazi nezako ari kinyoma bakavugako abo bayoboye badashobora kumenya ukuri kwibyanditswe byera bakabyitirira Umwali Mariya kuko tuzi ko ariwe wabyaye Umwami Yesu asamye iyo nda mu buryo by’Umwuka kuko ikibyawe n’Umwuka nacyo ni Umwuka. Ikibyawe n’umubiri nacyo ni umubiri, kandi iyo dusomye Bibiliya neza ntaho tubona andi mateka Mariya Imana ya mukoresheje cyangwa ngo tubone uko yagiye mu ijuru, ntaho tujya tubibona.
Ariko kugira ngo bigarurire imitima y’abayoboke babo bagashyiramo ibinyoma byinshi bakabayobya doreko abenshi mu b’abakristo batajya basoma za bibiliya bakayoba gutyo! Kandi aba bashumba cyangwa se Abapadiri ntibayobewe ko Taliki ya 15/8 bizihizaho cyangwa baramya ibyo bigirwamana by’umwami Yerobowamu.
Ubwo ni ukuvugako baramya ibigirwamana aho kuramya Imana Rurema murumvako rero kudasoma Ijambo ryayo ubeshywa byinshi ubwo rero muhitemo uwo mukwiriye kuramya uwo ariwe, niba ari Imana Rurema, cyangwa se ibigirwamana!? Murumva aho uyu munsi waturutse n’impamvu yabyo.
None mwe muwizihiza mu kandi kanya ngo mwemera Imana ubwo murumva haraho bihuriye? Mu kwiye kuva mu kinyoma mu kayoboka inzira y’ukuri musome neza Ijambo ry’Imana muzahishukirwa byinshi bityo ikinyoma kirangire Tuyobowe n’Umwuka Wera