Inzika ikomeye cyane hagati ya leta ya bega,na banyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzania

Aug 5,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika hagati ya leta na banyarwanda bo mu bwoko bwa batutsi baturutse mu gihugu cya Tanzania bimwa akazi,ndetse nabari bagasangwanywe barakamburwa ngo bazira Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon,ngo no kuba bakunda ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [58] mu buhungiro uko niko Uhoraho Uwiteka nyiringabo abivuga.

Aug 6,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA”wahanuwe n’ubuhanuzi,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze mbona aza kureba uzamubera umutware amusanga mu butayu bugufiya,kanzi aza aherekejwe na musaza we,kuko bavukana ari babiri gusa(2) munda ya se na nyina.

Nyampinga yarafite inyota nyinshi kubera urugendo rule rule,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uje kugusura mu butayu,uwo niwe uzakubera umufasha wawe,kandi uwo,niwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yaguteguriye.azubahwa na mahanga yose yo mu isi,kandi utazamwubaha,azaba asuzuguye Uhoraho Nyiringabo uko niko uhoraho Nyiringabo abivuze,kandi niko abitegetse!

Ariko rero mwana w’umuntu,uramenye ntushyire umuryango we akomokamo ahagaragara kuko umwanzi arimo gushakisha uwo muryango ngo awurimbure awugirire nabi.Nyamara Uwiteka akoeje kurinda uwo muryango ku buryo budasanzwe kandi bari mu mutekano ukomeye nubwo umwanzi akomeje kubagenza ariko nta bwo ateze kuzababona kuko bari mu bwihisho bw’Uwiteka Nyiringabo usumba byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Dore Uhoraho yamaze kubaganiriza ababwira yuko bohereza Nyampinga kuza kugusura mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,no kugirango baguhumurize bakubwire yuko murikumwe kandi yuko biteguye kugutera ingabo mu bitugu nuko rero ukomere kandi ushikame kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari kumwe nawe kugirango umenye yuko ari we waguhamagaye mu izina,ndetse akakwita izina ryiza rya AINESHA risumba ayandi mazina kugirango umenye yuko Uwiteka yakubereye umucyo mwisi yabazima.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gahunda zose zari zarahagaze,kwari ukubera ko,igihe cyazo cyari kitaragera.None dore igihe kirasohoye kandi kirageze kugirango ibyari byarazambye bizahurwe maze urangize gahunda zose Uwiteka Imana yawe yakubwiye gukora kugirango werekeze mu gihugu cy’isezerano Uhoraho yagusezeranije uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona njyenda urugendo rule rule rwamaze amasaha [48] twari muri bus,aho najyaga ntabwo narimpazi.Ariko nari nabwiwe yuko,ningera aho nabwiwe nyobowe n’umwekeza w’ikinyabiziga,kandi ari bumpe za telephone zo guhamagara abaza gusanganira umuntu w’Imana.

Nuko ndagenda rwa rugendo ndarurangiza,ndeze aho nagombaga kwakirwa nsanga abagombaga kuza kunyakira nta bahari.Cyakora mpasanga abandi bantu baranyobora,banyuriza ubwato bwitwaraga bwonyine maze ntsukira hakurya ndezeyo nta muntu numwe nahasanze nibwo mbaririza inzira ingeze aho bandangiye banyereka umusozi ndawuzamuka ndawurangiza nsanga hari igiti kirekire nsabwa kurira kuko iyo nzira yanyuraga muri icyo giti kirekire cyari gifite imigozi umuntu azamukiraho kugeza arangije kucyurira.

Ariko icyo giti,cyari kirinzwe ningabo za bega(bamagigiri)ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo za magigiri zirashonje none aho kugirango baze ku kubaza ibibazo byinshi bakubuze gukomeza urugendo kandi warurangije,kuramo ibihumbi[3000]by’ibabylon ubibahe kugirango barindagire batirirwa bashaka ku kumenya maze wikomereze.

Nkuramo ibihumbi [3000] ndabibaha barabyakira,barangije kubyakira,baranyemerera nurira cya giti,ndakizamuka nkigera mu bushori shori bwacyo ndagiza urugendo rwanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyoni ijya gusa ni nkoko,ariko kandi ikongera gusa ni nyoni,ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,fata iyo nyoni uyice igihanga kuko ar’umudayimo(umuzimu)woherejwe ni nkozi z’ibibi.Ndayifata mfata INKOTA narimfite mu ntoki nyicyegeta ijosi.Ariko hagati mu Ijosi harimo umutsi wabanje kugorana gucika,mpindura ya NKOTA ityaye impande zombi nkata wa mutsi ijosi riracika.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mudayimoni uciye igihanga,yari yaritambitse imbere y’umugisha none aciriweho iteka n’ijambo ry’Uhoraho none umugisha uraje uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko ndongera nkiri muri iryo yerekwa noneho mbona umugisha mwinshi umanuwe uturutse mu Ijuru ungeraho kuko uwawubuzaga kungeraho yari yamaze gucirwaho iteka n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gice cya (4) cy’ubuhanuzi,hari aho utatunganije neza,none soma icyo gice ahari udukosa maze udukosore maze abasoma bashobore gusobanukirwa ibyahanuwe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Aug 8,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha umanuka uturuka mu Ijuru,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho nyiringabo amanuye umugisha uturutse mu ijuru kugirango urangize gahunda zose zari zisigaye gukorwa ngo zirangire mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar