Aho Uwiteka avuganira nawe,ninaho ubohokera!

Ibyahanuwe igice cya (14) nicyo tugiye gukurikizaho,aho tuzaba tumaze kwegeranya ibice (62) by’ubuhanuzi.Bivuze ngo,kuri babandi batari baragize amahirwe yo gusoma ibice byose by’ubuhanuzi,bizaborohera cyane ku buryo bworoshye kuba babasha kubona ibice byose by’ubuhanuzi.

Reka tubagezeho ibimenyetso byigaragaza iyo umuntu yakoze amaze amasengesho kugeza kurwego abohoka imbaraga zabazimu na badayimoni.Ibi bimenyetso nubundi biza mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bituruka kuri data wa twese wo mu Ijuru kuko nta nzozi cyangwa iyerekwa bituruka kubadayimoni cyangwa kuri Satani.

Nibyo mu nzozi ntahabura ibyimbura mu maro,ariko ibyo na byo bifite agaciro kuko ubuzimabwawe burya niko buba bumeze.byumvikane yuko udashobora kwerekwa cyangwa kurota ibitagira umumaro ahubwo byose bikomoka ku Mana bifitiye umwana w’umumaro muri byinshi.

Reka twibukiranye yuko,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuganye na Abraham na Issac,na Yakobo mu nzozi,yavuganye na Yosepf imuha isezerano ryo kuzaba umwe mu bakomeye mu gihugu cya Misiri,yaganirije inshuro nyinshi Daniel ndetse imuha akarusho ko kumenya gusobanura inzozi mu buryo bukomeye cyane.

Uwiteka Nyiringabo yaganirije abantu benshi cyane mu nzozi kuko ariho ivugira,yavuganye na JOB 33:14-18 mu nzozi,yavuganye na Habbakkuk mu nzozi,dusimbutse tukajya mu isezerano rishya,yaganirije Josepf witeguraga gushakana na Marry cyangwa Maria imubwira ko inda atwite ariy’umwuka wera igishimishije Yosepf yizeye Uwiteka amenya Maria atasamye inda yaasambanye.

Uwiteka Imana yabakiranutsi yagarije Josepf na none amubwira guhungisha umwana na nyina,Uwiteka Imana yahaye Umwami SOLOMON ubwenge umugisha nubwami binyuze mu nzozi aho niho yabwiye Uwiteka ko yifuza gutanga ubutabera mu bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Umugore wa Herode yarose ko Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo ar’umwana w’Imana kandi ko ari nta cyaha afite kubirego byose bamurega aribihimbano.

Urabona ko iyo ugize icyifuzo cyiza kijyanye no guca imanza zitabera,Uhoraho biranezeza bigatuma aguha nibyo utamusabye.Uko niko Umuhanuzi Majeshi Leon wahimbwe Ainesha n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nawe yahawe guca imanza zitabera nyuma yo gusaba ubwenge no guca imanza zitabera kubera akarengane kabera mu isi ya bazima.

Dore ibimenyetso bigaragaza yuko wamaze kuba imbohore utagitwarwa na buretwa bwa badayimoni:Urota wambuka ikiraro,urota ugenda mu muhanda wa kaburimbo(gukiranuka)kuko udashobora gukiranuka ukiboshye.Urota urangiza amashuli ugahabwa diploma yawe cyangwa degree yawe,urota umanuka umusozi,urota uri mu bwato hejuru y’inyanja.Urota uroba amafi cyangwa isamaki.

Ubona usoroma imbuto (bigereranywa numugisha)imineke,urota wica inkoko,Inkanga,injangwe,inzoka,nibindi nkibyo byinshi biza muri positive.Ibi byose biba byerekana ubutsinzi mu buryo bw’umwuka.ibinyuranye nibyo uba ukiri murugendo(process)rwo kubohoka.

Niba ushaka kubohoka vuba bishoboka,bizagusaba umwanya uhagije,aho ufata amafunguro ahagije kandi atera imbaraga mbere yuko utangira amasengesho yiminsi hagati (3-5) ubwo ni ukuvuga amasaha [72-120] utarya utanywa ibi mbabwira nizo nzira nakoresheje kugirango mbashe kubohoka urangiza ayo masengesho wirukanye abadayimoni utashobora kubara benshi cyane.

Aho niho umena amagi baba barakoroze bamanitse hejuru mu giti mu cyari cy’inyoni.Igihe cyose iryo gi,ritarameneka cyangwa igisiga bakuroze kitarapfa cyangwa se inkozi y’ikibi yaguhumanije bizakugora kubohoka kuko uzasabwa gukora amasengesho kugirango ibyo byose mvuze haruguru bibashe gupfa maze nawe ubashe kubohoka usigare uri imbohore.

Translate »
Skip to toolbar