Uhereye Indera ukageza mu murwa mukuru wa Yerusalem,bajyanywe mu butayu bugufiya bwo hagati niko Uwiteka abitegetse!

Aug 28,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona urwobo runini cyane kandi rulerule rulimo gucukurwa na za magigiri za bega.Numva bavuga ngo,nimurushyiremo amazi nitumara kumujugunyamo atazabona uko azarwikuramo.Urwo rwobo rwali metero zingana nka 20m,mbona baramfashe banjugunyamo ngeze mukirere cyuwo mworera Malaika w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aransama.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bameze nabi cyane bongeye kuguhagurukira kugirango barimbure ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akuburiye.Ndabwirwa ngo,ntugire ubwoba cyangwa ngo uhagarike umutima kuko Uwiteka alinze ubugingo bwawe kandi abega bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aliwe Mana yawe niko Uwiteka abivuze.

Bazaguhiga nta bwo bazigera bahwekera,ahubwo bazarushaho guhiga ubugingo bwawe,ariko uko bazajya baguhiga ninako iminsi yabo nzayihutisha kugirango bakurwe ku ngoma,nzabateza ibyago akaga na makuba hirya no hino kugirango bamenye yuko ukorera Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona haje umugabo twalimo kuvugana afata telephone yanjye atemesha INKOTA yarafite mu ntoki maze icikamo kabili.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore bagiye gushakisha abantu bose mwagiye muvugana kugirango bajye batrackinga izo numero za telephone none funga burundu telephone yawe kandi ntuzongere gukoresha telephone kuzageza igihe uzakurirwa muri icyo gihugu cy’ibabylon niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Ni uko rero ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango udaha urwaho umwanzi akazakugwa gitumo kuko yaguhagurukiye cyane kandi bikomeye ariko uko yaguhagurukiye nawe niko Uhoraho nawe yamuhagurukiye kugirango avuguruze imigambi ye mibisha niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imigozi[2] yanitseho iyenda,maze ijambo ry’uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibikorwa bya za magigiri biburijwemo n’Uwiteka Nyiringabo kuko badashobora guhangana n’umwuka w’Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka JEHOVA abivuga.

Nerekwa NASA abatavuga rumwe na leta ya Kenyatta ko bahagaze mukuri kandi ibyo bavuga byose bishingiye ku kuri.Ariko ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,nubwo bari mukuru bakwiye kongera amasengesho menshi kuko bamaze igihe bari mu masengesho yokwiyiriza,bityo kugirango batsinde urubanza bakwiye kujya imbere y’Uhoraho kugirango baburizemo wa muzimu wa JOMO KENYATTA wigaruriye igihugu cyose nibaramuka bakoze gutyo bazatsinda urubanza kandi Uwiteka azabana nabo bazabona mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abitegetse!

Njyanwa mu iyerekwa ryamaze umwanya utari mutoya,mbona zamagigiri zijya gushakisha abantu zishyiraho mu mihanda hirya no hino aho nkunda kunyura cyangwa gukorera.Ndetse bajya kureba muri SERVER abantu bose njya mvugana nabo naho bakorera kugirango badeploying za magigiri maze nimpakandagiza ikirenge bahite banta muri yombi.

Aug 29,2017 Sibyo gusa ahubwo bahise bajya kureba OCPD w’umurwa mukuru w’ibabylo bamuha intonorano kugirango abafashe kunta muri yombi,ndetse bajya no kureba umukozi wa leta wampesheje ubwenegihugu,bavugana nawe bamuha amabwiriza yo kunshakisha kuko babonye ko dukunda kuvugana usibye ko narimaze igihe ntavugana nawe kuko Uwiteka Imana ambujije ambwira yuko azangambanira.

Mbese bakoze ibisoboka byose ngo barebe ko bazagira amahirwe bakanta muri yombi.Ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta bwo bizashoboka yuko umwana w’umuntu yashyirwa mu maboko yabanyabyaha abega baciriweho iteka nijambo ry’ubuhanuzi kuko barwanije umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,none bamaze gucirwaho iteka kuburyo batagifite amahirwe yo gusohoza imigambi yabo uko niko umwuka w’Imana abivuze.

Nongera kwinjizwa mu iyerekwa ryamaze igihe kinini cyane,aho nisanze ndimo kwirukanka imisozi hirya no hino,aho nageraga hose nasangaga barashyize za nkozi za bega ziyita za magigiri kandi arabicanyi nabarozi.

Mbona bahamagaje imandwa zabo bazibaza nimba Umuhanuzi azatabwa muri yombi,zibabeshya ko bazahirwa bakamfata ariko zababeshyaga kuko ntakundi zari kubabwira.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,nyamara nubwo baguhagurukiye ndabona n’Umwakagara nawe yahagurukiwe kuko agihabwa ibigori [21] azarya mu byumweru [3] hanyuma yahoo abanyarwanda bakazamenya yuko Kristo aliwe Mana yabakiranutsi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo mbona tugeze kumusozi wa nyuma aho narimpungiye,mpasanga igiti kirekire cyane,kiriho imbuto zijya kumera nkimyembe cyangwa amapapayi ariko sinabashije kumenya ubwoko bwicyo giti,gusa ndibuka ko nagifaashe nkakinyeganyeza kigahanura imbuto nkabashe gufungura kuko naringuye isari ryinshi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye kohereza umgusha wawe kugirango ubashe guhangana na za magigiri zikurembeje cyane kuko zongeye kuguhagurukira ngo ni uko wafashe video mbarankuru mu murwa mukuru w’ibabylon ukayishyira ahabona bityo bigatuma Umwakagara arakara ngo kuko abashinzwe kuguhiga ari nta cyo bakora ngo none usigaye widegembya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa za magigiri za bega hamwe nizabashambo zose zijyanwa mu butayu bugufiya,mbona ahabo hahinduka itongo,nanjye mbanyuraho nerekeza mu butayu bugufiya buherereye mu burengerazuba bwa Africa haruguru ya Nyanja.Ndazamuka ndeze imbere gatoya mbona abega benshi cyane hamwe na bambari babaho bamanurwa mu butayu bwo hagati ndetse nitegereje ku nkengero z’ubutayu naho mbona hari baturage bakuwe ahita INDERA bazanywe mu butayu bugufiya gutera indabyo(Flowers)mbona nabandi bamaze kubugeramo neza neza bari hagati na hagati barimo bifotoza.

Mbona zimwe mu ndabyo bahinze zaramaze kuma kuko ari nta mazi aba mu butayu bugufiya,igihe cyanjye cyo kumara mu butayu nabo twari kumwe,ngaruka inyuma mbwiwe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko nasubira inyuma nsa nuva mu butayu hanyuma nsanga akagezi kihishe mu duti twimigenge ndebyemo nsangamo amafi menshi abundarayemo ariko ako kagezi kari kagiye gukama maze mfatamo amafi [3] ariko ubwo iyambere nari nabanje gufata yahise incika ndayireka nifatira izindi zaraho zarimo trapia cyangwa ingege hamwe niNKUBE nindi ntamenye ubwoko bwayo ndazifata nshyira bene data twari twajyanye nubutayu tujya gufungura umugisha duhawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yohereje umugisha uje ugusanga mu butayu bugufiya kugirango arinde ubungingo bwawe kandi umenye yuko no butayu umugisha utabura kuhagera kuko Uwiteka ari we ugutegekera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nitegereje mbona INKA (abadayimoni) na bana batoya nabo bamanurwa mu butayu bugufiya,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu nta bwo ibintu byoroshye kuko Umwakagara igihe cye cyarangiye asigaje iminsi ingana niyo Umuhanuzi yamaze ku masengesho kugirango akurwe ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ndabwirwa ngo na badayimoni ba began abo bamanuwe mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyirngabo ariwe Mana yaremye Ijuru nisi niko Uwiteka JEHOVA abivuga.

 

Translate »
Skip to toolbar