Ibyari umucyo muri gakondo ya bakiranutsi,bihindutse umwijima!!!
Aug 29,2017 njyanwa mu iyerekwa mu mbona hakorwa urutonde rwabazajya mu Ijuru,umuhanuzi niwe wari numero ya mbere mu batuye mwisi ya bazima.Nitegereza neza abashyize kurutonde rwabazaba mwisi nshya ni Ijuru rishya.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu burira abaguye nabasubiye inyuma yuko hagiye gukorwa urutonde rwabazemererwa kuzaba mwisi nshya ni Ijuru rishya,bisubireho bashake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango badacirwaho iteka kandi bari mu mubare wabazaba mw’isi nshya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa inshuro [2] mbona NYAMPINGA waciwe imanzi mukiganza cy’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NYAMPINGA wahitiwemo n’Uhoraho Uwiteka none arimo kwitegura ngo aze agusange mu butayu.Uwo niwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yaciye mubiganza bye imanzi z’urukundo nubwiza yamuremanye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraaho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu kora amasengesho y’umunsi umwe nigice kugirango utatanye imigambi yincakura za bega hamwe nimyuka yabo mibi kandi ubahanurire umuvumo kugirango ibyo bakora bitazatungana maze bacirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse.
Uwiteka Mana yanjye ndakwinginze abega ubace imbere ya maso hawe,ntibazongere kuhareba iteka ryose,imbabazi zawe zizababe kure nkimvura iguye.Kandi imbaraga zabo ziyoyokere mukirere kugirango bakurwe nisoni imbere ya Mahanga nisi yose maze bamenye yuko witwa Uhoraho Jehova Nyiringabo.
Uwiteka Nyiringabo abazabakomokaho ntibazigere baba abanyamugisha cyangwa byabindi bita amahirwe,byose bizababe kure nk’uko ukwezi kuri kure yacu.Izuba ntirizabavire mu gihe cy’imbeho nikibunda ndetse umwezi ntuzabamurikire igihe cy’umwijima,kandi igihe bavutseho kizibagirane mwisi ya bazima kuko babaye abana bumwijima uko niko mbisabye jyewe Majeshi Leon “Ainesha”Umuhanuzi w’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo.
Aug 30,2017 Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona NYAMPINGA na bamuherekeje babanje kohereza umufuka wifu yingano yo gukoramo CHAPATI.Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,mu minsi micye NYAMPINGA arohereza amaturo k’Umuhanuzi kugirango uzabone icyo uzabakiriza ubwo bazaba baje kugusura kuko badashobora kuza amara masa kandi boherejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kuza kuri bene data maze berekwa NYAMPINGA hamwe numukambwe bohereza ituro k’Umuhanuzi uri mu butayu mu gihugu cy’ibabylon.Ariko ngo berekwa ko NYAMPINGA atazi gutegura amafunguro nyafurika,maze barabwirwa ngo,ni ukuzamwigisha gutegura amafunguro kuko ngo yamenyereye ayakizungu naho ayakinyafurika ngo ntabwo ayazi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa Abega,Abasinga,Abashambo,na Bashingwe bongera guterana maze bakoranya imandwa zabo kugirango zibabwire ibigiye kubabaho hamwe no kohereza imyuka mibi k’Umuhanuzi no koherereza abasomyi b’Inyangenewss.com kugirango batajya basoma ikinyamakuru inyangenews.com bakamenya ibigiye kubabaho mwisi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri zitanga intonorano kuri police kugirango bashakishe Umuhanuzi,mbona bahaye umukuru wa STATION ya police OCPD ibihumbi 7500 byamashillingi maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bahagaze mu mayira yose bakeka ko ushobora kuba ujya unyura nuko rero wigumire murutare ntuzongere kugera mu murwa mukuru w’ISHUSHAN kuzageza igihe ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rizongera ku kubwira gusubira mu murwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuze.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Nyampinga aza aherekejwe na bamushagaye bamuzaniye Umuhanuzi aho yibereye mu butayu bugufiya mu gihugu cy’ibabylon.ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nyamara abashyitsi baraje baturutse mu burengerazuba bwisi bazaniye Umuhanuzi Nyampinga kugirango ibyanditswe bisohoze umurimo wabyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi umucyo waruhari uhindutse umwijima,maze nitegereza cyane ngo ndebe niba koko nta mucyo waba uhasigaye,mbona igicu cyumukara cyijimye cyane kimanuka mu Ijuru gihuma gakondo yose ihinduka icuraburindi ntihaba hakiri umucyo muri icyo gihugu,abagituye bose basigara bagendera muri uwo mwijima maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi ihindutse umwijima gusagusa none niki cyiyisigariye ngo irimburwe?
Nsubiza ijambo ry’Uwiteka ryali rimbajije ngo,ntagisigaye kugirango ibyahanuwe byose bisohoze umulimo wabyo.Ndabwirwa ngo ni uko rero niba ntakihasigariye ngo ibyahanuwe bisohoze umulimo wabyo,burira abasigaye muri gakondo ubabwire uti,yemwe bene data basigaye muri gakondo bakiranutsi,dore muririwe ntimuraye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Aug 31,2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona za nkozi z’ibibi za Bega,Abashambo,Abashingwe,Abasinga,na Benegitori bongera gukora imihango yo guhumanya ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [58] bukorera mu buhungiro,kugirango batazigera bagaruka gufata ingoma maze bakwicara ku ntebe yabukunzi.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burizamo imigambi yincakura yizo nkozi z’ibibi kugirango ibyo bagambiliye bitagera ku bwami bw’uRwanda.Ubacireho iteka kugirangoa bamenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana kandi ko nakumenye mu izina narangiza nkakwita izina rishya riruta ayandi yose yo mwisi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze.
Uwiteka Mana yanjye ndavuma kandi ndaburizamo imigambi yincakura za bega nabasangirangendo babo bose kugirango batazigera bagera kumigambi yabo ahubwo uburizemo gahunda zabo zose kugirango bamenye yuko Uwiteka Imana Nyiringabo yabakiranutsi ariwe Mana ivuga igasohoza isezerano niko uwiteka abivuga.
Uwiteka Mana yanjye ndabizi yuko bateranye atari wowe ubateranije ahubwo bateranijwe numwanzi hamwe nuburiganya.Ndakwinginze ngo ubacireho iteka kugirango bamenye yuko waremye Ijuru nisi uko niko Umuhanuzi abisabye kandi niko uvuga.
Ingoma yabo uyishyireho ishyerezo ubwenge bwabo buhinduke ubugoryi,imbaraga zabo zihinduke ibishingwe,ubugizi bwabo bwa nabi bucirweho iteka,amarozi yabo ahitane imbyaro zabo.Umwuka bahumeka uwushyireho ishyerezo.
Gukiranirwa kwabo kugere imbere yawe,imbabazi zawe zijye kure yabo nkuko Ijuru ritandukanye nisi nabo ube ari ko ubatandukanya nimbabazi zawe ndetse urukundo rwawe rubabe kure kuko bihinduye inkozi z’bibi ndetse bakaba bararwanije ijambo ryawe hamwe n’umwuka wawe wera (SERRA) utibagiwe numugaragu wawe uko niko mbisabye mu izina rya data umwana n’umwuka wera Amen.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon bafata umuntu wese ucuruza amabuye yagaciro,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntukandigize ikirenge cyawe mu murwa w’ISHUSHAN mu gihugu cy’ibabylon kuko abantu bahgaritse imitima kubera hamaze gukorwa uburiganya mu butabera bwo mu gihugu cy’ibabylon igihugu bakaba bagiye kugicamo kabili hakavamo ibihugu bibiri nkuko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze.
Dore bari mu Manama atarangira kandi bananiwe gufata umwanzuro kuko ibimenyetso byose byuko RAILA Odinga yatsinze amatora bamaze kubibona ariko bananiwe kwemeza ko aba umukuru w’igihugu kuko batamushaka kandi nibanga baracirwaho iteka bakorwe nisoni mu marembo yamahanga niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ni uko mbona abanyababylon binjiye mu buzima bwo gupfundikanya kubera uburiganya bwamunze icyo gihugu.Ndetse mbona ko hagati ya Uhuru Kenyatta na William Ruto umwe muri bo ashobora kwica mugenzi we, kubera ko ibyo bibwiraga bitagenze nk’uko babyibwiraga kandi nabo bakaba babana baryaryana gusa bakaba bahujwe n’ingoma niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.