Amerika yategetse Uburusiya gufunga ibiro by’ubuhagarariye(Ubuhanuzi amos 3:15)

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zategetse Uburusiya gufunga ibiro by’ubuhagarariye biri i San Francisco ndetse n’inzu ebyiri zishamikiye kuri ibyo biro kubera ibyo Amerika yise “ibikorwa bitemewe”.

Ibyo biro, n’inzu ebyiri zibishamikiyeho ziri i New York n’i Washington, byategetswe gufunga kuri uyu wa gatandatu.

Amerika ifashe iki cyemezo nyuma yaho mu kwezi gushize Uburusiya bugabanyirije umubare w’abahagarariye Amerika mu Burusiya.

Ibyo nabyo byakurikiye ibihano Amerika yafatiye Uburusiya kubera kwigarurira Crimea ndetse n’ibirego ko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida muri Amerika umwaka ushize.

Byatumye Amerika yirukana abakozi 35 b’ibiro by’uhagarariye Uburusiya muri Amerika.

Mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize, Perezida Barack Obama ni we wari wategetse iryo yirukanwa, ndetse n’ifungwa ry’inyubako ebyiri.

Icyo gihe Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya ntacyo yahise asubiza kuri icyo cyemezo, ubwo Donald Trump yiteguraga gutangira imirimo ye nka Perezida w’Amerika.

Ariko ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 7 muri uyu mwaka, Perezida Putin yavuze ko abakozi 755 bo mu biro by’uhagarariye Amerika mu Burusiya bagomba kuva muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwihimura ku bihano by’Amerika.

Abo bakozi bo mu biro by’uhagarariye Amerika mu Burusiya bagomba kuhava bitarenze kuri uyu wa gatanu – umunsi umwe mbere yuko hafungwa bya biro by’uhagarariye Uburusiya muri Amerika ndetse n’inzu ebyiri zibishamikiyeho.

Translate »
Skip to toolbar