Muri Florida batangiye guhunga Irma(ubuhanuzi Amos 3:15)

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu hafi miliyoni 6 batuye muri leta ya Florida basabwe kuba bavuye mu byabo kubera inkubi ikomeye y’umuyaga yitwa Irma.

Byitezwe ko izayogoza ibintu muri icyo gihugu guhera ejo ku cyumweru.

Ikigo cy’igihugu gikurikirana imiyaga ikomeye cyaburiye abantu ko iyi nkubi y’umuyaga ishobora guhitana umuntu wese wanze kuyivira mu nzira.

 
Imirongo y’imodoka z’abantu bahunga Irma.

 

 

 

 

 

 

 

Imirongo y’imodoka miremire yatangiye kuboneka cyane muri iyo leta mu gihe abatuye mu majyepfo yayo barimo guhungira iyo nkubi y’umuyaga mu majyaruguru.

Byitezwe ko umuyaga n’imyuzure bizangiza ibintu byinshi.Inkubi ikomeye y’umuyaga Irma yangije ibitari bike aho imaze kunyura mu birwa bya Caraibe.Imaze guhitana abantu bagera kuri 20 muri ako karere.

Translate »
Skip to toolbar