Urutonde rushya rw’abazatora muri Zimbabwe

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yategetse ko abemerewe gutora bongera kwiyandikisha bundi bushya mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange ateganijwe mu mwaka utaha.

Abanya Zimbabwe bose bemerewe gutora bahawe amezi ane kugirango babe barangije kwiyandikisha ku rutonde rushya rw’abazatora muri ayo matora.

Uburyo bushya bwo gutora buzakoresha ibyuma biherutse kuva mu Bushinwa.

Ibyo byuma bizatuma abantu bashobora gutera igikumwe no kwemeza aho batuye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Mu gihe cyashije, amashyaka atavuga rumwe na leta yakunze gushinja Perezida Mugabe – umaze igihe kirekire ku butegetsi – kwiba amajwi akoresheje urotonde rushaje rw’abiyandikishije gutora.

 

Translate »
Skip to toolbar