Igice cya (6) cy’Ubuhanuzi.

Mbere yuko mfungurwa,madame namuhamagaye kuri telephone,kuko nari Chairman wa gereza narimfite uburyo bwose bwo kubona telephone nkavugana na madame cyangwa nkavugana na NyiruRwanda,madame yarampanuriye arambwira ati,mbere y’italiki 15 mata, 2012 uzaba wafunguwe.Ubwo twavuganaga ari taliki ya 10 mata, 2012ariko nanjye Uwiteka yaramaze ibyumweru (2) ambwiye ko nkwiye gutegura ibyanjye nkamesa kuko ngiye gusohoka mu nzu y’imbohe.

 

 

 

 

13 mata, 2012 twarafunguwe,abandi barasohoka jyewe nsaba umuyobozi mukuru w’u rwego rw’ubutasi Gen.Bakahumura Charles ko nasubira mu nzu y’imbohe kuko ntafite aho njya,ariko ibyo nabikoze kuko badufunguye mwibanga kuko Red Cross yari yarasabye ibiro bya CMI bishinzwe ubutasi ko batazadufungura mu banga batabanje kubibabwira,ariko kuko bashakaga kunyica ntabwo bubahirije ibyo bari basezeranye na RED CROSS kuko bari barariye amafaranga ya leya y’u Rwanda angana na milioni (81.000.000 USH).

Bagombaga gukora ibishoboka byose bagasohoza umugambi bihaye,kuko ndibuka ko mbere yuko mfungurwa,Maj. Arutha Agaba akaba umuhutu w’umunyarwanda wavukiye Uganda wiyita umufumbira,yaje kundekura mu buryo bw’ibanga ansaba ko ntabimenyesha umugore wanjye ngo bazantwara mu bihugu (5) kimwenzahitamo, Kenya, S.Sudan, Burundi, Congo, Tanzania.

Igice cya (7) cy’Ubuhanuzi.

Muri ibyo byose nta na kimwe nahisemo nababwiye ko nifuza kuvugana na bantu banjye baba hanze kugirango bantumire amafaranga bantegurire naho nzashyikira. Ansubiza yuko amashilingi bazayampa ntekereza urwo rukundo bamfitiye ndabihorera.Bamaze kubona yuko  imigambi yabo namaze kuyitahura, baragiye ntibagaruka.

Maze gufungurwa nta soni yagize Gen.Bakahumura yambwiriye imbere ya Maj. Agaba ko leta y’u Rwanda ishaka ko banyica,ariko we,akaba yarabyanze!Igitangaje,Maj. Agaba,yahise arira ahongaho,abeshya yuko ngo arwaye umutwe,nanjye nahise musaba gusubira muri gereza ngategereza Red cross ko iza ku ntwara,abandi twari dufunganywe baba fdlr bahise batwarwa mu nkambi ariko bashobora kuba barabiciye mu nzira bataragezeyo.

 

 

 

Ubwo mbere yuko mva mu butayu bwo mu gihugu cya Uganda mu murwa mukuru wa Kampala aho narimaze imyaka (2) nigice,narafunzwe,mara iminsi (143),mfunguwe umiryango urengera ikiremwa muntu ICRC Red Cross ukorera muri Uganda umukozi w’uwo muryango witwa Caroline ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yanjyanye muri hotel bishyura amashilingi y’icyumweru kimwe gusa,ahitwa Bunamwaya, asigara ashakisha uburyo nakurwa muri icyo gihugu abisabye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International Uganda Kampla.

ubwo Amnesty International yanze kumfasha ngo nkurwe muri icyo gihugu,bikozwe n’umukozi wuwo muryango witwa Willy ukomoka mu gihugu cya Conge mu ntara ya KASAI,amakuru afite gihamya avuga ko akorana na leta y’u Rwanda,jyewe ubwanjye naramwiboneye arimo kungambanira arikumwe n’uwitwa Rocogoza wahoze mu gisirikare cya APR/RDF ukora umurimo w’ubushofeur muri society yabamukerarugendo,akaba yarakoranaga na Nyagasaza Innocent Fruit akaba umwe mu bantu bagambaniye umunyamakuru Ingabire Charles.

 

 

 

Willy aho gushyira mu bikorwa amabwiriza yari yahawe na Director wa Amnesty International kumugabane wa Africa,ahubwo yampaye ama Euro €300 ambwira ko ntayindi mfashanyo yampa usibye ayo mayero ngo ngende nshake aho nihisha ayo mayero yagombaga kumara ukwezi kumwe,ibyo yabikoze azi neza ko intasi z’u Rwanda za ntegeye kumuhanda haruguru y’ibiro bye.

Bitewe n’uko nari narigishije madame imikorere y’intasi uko zikora,yazikubise amaso nazo ziramubona maze sinakubwira ubwoba buba bwose,twagarutse kubiro bya Amnesty International kwa Willy,biba ngombwa ko adushyira mu modoka ye aratujyana atugeza aho twafatiye boda boda tujya gushaka hotel yo kuraramo,uhereye icyo gihe,ntabwo Willy yongeye kuba yanyakira mu biro bye,cyangwa ngo abe yafata telephone yanjye.

Ubwo Uwiteka yakoze ibitangaza akoresha mwene data twari tumaze kumenyana kuri internet kubera ubuhanuzi nawe witwa Sophonie uba muri America,Uwiteka Imana yamutegetse ko azamfasha kugeza ibibazo byanjye birangiye,niwe wishyuye hotel nk’amezi (5) ayandi yishyuwe n’inshuti ye y’u Murundi nawe uba muri South Caroline,akaba nawe ari mwene data muri Kristo Yesu.

Ariko nta bwo yuahirije ibyo yategetswe n’Uwiteka Nyiringabo,ahubwo yahinduye ibyo yagombaga gukora yifatanya na za magigiri kugirango ancishe igihanga.

Bitewe n’uko leta ya Uganda yahackinga telephone yanjye n’bantu tuvugana,kuko major Arutha yari yarambwiye ubwo yangezaga kure Red Cross Kampala ngo azakora ibishoboka byose amenye aho mperereye arambwira ngo we’ve a very huge network bisobanura yuko bafite umurongo wagutse kuburyo ntaho nzabacikira.

Ubwo baje kumenya telephone za Sophone uba muri America mu ntara ya Georgian,bavugana nawe,noneho asigara ari we uneka,akamfasha kandi akaneka,niwe watanze gahunda zanjye zose zo muri HCR,kuburyo muri HCR nahasanze umutanzania amenye ko navukiye kandi nkiga Tanzania yahise ashaka kumfasha byihuse,ariko bahise bamuca intege bamubuza kwivanga muri dossier yanjye.

 

 

 

05 sept 2012 HCR yarampamagaye insaba kuza ku biro byayo,insaba yuko naza niteguye bakankura muri Uganda ,naho bari bapanganye na n’intasi z’u Rwanda ko bahita bandasa,hari saa 02:20 nasanze intasi kuri isaha ya Queen maze bahita bampagarika bashaka kunshimuta nanjye nshyira akaruru ku munwa.

Maze za boda boda zirahurira imbunda zari zinzengurutse abasirikare (4) bahita barahunga nanjye ya moto nari ndiho nahise nyivaho mfata indi y’umwana w’umunyarwanda w’umufumbira ahita angeza kuri Red Cross Imana iba inkijije gutyo.

Steven abonye ko iyo misiyo idaciyemo yansanze kuri Red Cross aza kumbaza uko byagenze kandi ariwe wateguye iyo migambi hamwe nabandi banyarwanda bandi bakora muri HCR bigize ngo nabahima bakorera leta y’u Rwanda.

 

 

 

 

Uwiteka Imana yambwiye ko,nkwiye gusohoka muri hotel 01 Nov, 2012 kuko nta mafaranga yo kwishyura agihari kuko uwanteraga inkunga yamaze gukiranirwa arimo gukorana na leta y’u Rwanda n’iya Uganda.

Ubwo nasohotse muri hotel njya kuri HCR banga kunyakira nanjye nibera imbere y’umuryango mpamara iminsi 11 nta kurya nta kunywa.

kuwa 06 Nov,2012 HCR yahamagaye leta igipolice cya Uganda baraza barantwara bajya kumfunga,madame ajya muri Red Cross,tugeze kuri police basanga ntacyo bakwiye kumfungira ahubwo barambwira bati bagusubize kuri HCR bansubizayo.

Ubwo umuzungu wangambanira warufite dossier yanjye witwa Steven niwe wakoranaga na leta ya Uganda akora ibishoboka byose kugirango nicwe,ariko Uwiteka aritambika ntiyabasha kubigera Uwiteka Imana akomeza kumbera Imana kugeza kumunota wa nyuma.

 

 

 

 

Leta ya Uganda yahise impa u rwandiko rwitwa Dismissal on the territory of Uganda mba nirukanywe ku butaka bwa Uganda,mpambwa iminsi (30) ubwo nagiye gucumbika kwa Nyirasenge wa Madame washakanye n’umusirikare mu ngabo za Uganda UPDF witwa (Col.GODY) uwo Nyirasenge wa madame yitwa Borah nigeze kumusengera mwirukanamo umudayimoni wari yaramuteje kurwara umutima na Diabetes,ubwo yarancumbikiye musaba ko ancumbikira iminsi (3) gusa kuko Uwiteka azakora igitangaza.

Nagiyeyo ari kuwa gatatu,kuwa kane yahise aduhinduka kandi aritwe twigurira ibyo kurya tugahahira urugo rwose,ubwo yahise ahamagara umugabo we,maze arambwira ngo kuko uwo mugabo afite umwana yabyaye hanze ati niwe wavuze ko muri hano none mushake aho mujya!Ndamusubiza nti jyewe ntabwo nd’umujuru nagusabye ko uncumbikira urabyemera ntacyo mpunga uwo mugabo wawe jyewe nzava hano kuwa gatandatu.

 

 

 

 

Umugabo araza azenguruka hanze,ntiyigeze agera no mu nzu ngo nibura andebe cyangwa ngo abaze ati murakora iki hano,yahise asubirayo,ubwo Uwiteka yahise akoresha mwene data Sophone waje guhunduka maneko w’u Rwanda,ariko sinigeze mwereka ko mukeka,ndetse Uwiteka akoresha na mwene data Bernald w’UMURUNDI utuye ahitwa South Caroline muri America, bombi bohereza amafaranga ashobora kunkura muri Uganda.

 

 

 

 

Umwe yohereje $180,undi yohereza $100 ubwo nahise mfata imodoka yerekeza mu gihugu cya Kenya,ariko mbere yo kuva muri Uganda Uwiteka Imana arambwira ati,ugiye mu gihugu cya Kenya cyuzuyemo abadayimoni kurusha igihugu cya Uganda uzahura n’Akaga,Ibyago,n’Amakuba!Ariko nzabana nawe.Kandi abantu bo muri icyo gihugu nta bwo bakunda abanyamahanga ndetse ntabwo bazi Imana.Uko niko Uwiteka yambwiye.

UBUTAYU BWO MU GIHUGU CYA KENYA:

Twavuye mu gihugu cya Uganda taliki ya  10 Nov, 2012 tugera muri Kenya taliki ya 11 Nov, 2012 twashyikiye mu nzu yabashyitsi’Guest House’ y’idini ry’Abadivanteste SDA bumunsi wa (7) ahitwa Milimani Nairobi-Kenya.twahamaze iminsi (14) nyuma y’icyumweru maneko w’uRwanda ukorera muri “East African Community” EAC yahise adusanga muriyo hotel,twahuriye mururiro aho abashyitsi bose baza gufata amafunguro yamugitondo “BreakFast.

Yari mucyumba n°7,naho twebwe twari muri n°2,twafashe ifunguro vubavuba urumva ntawavugishaga undi kuko yabonaga ko turabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi babakiranutsi nawe tumubona ko ar’Umututsi wo mu bwoko bw’Abapagani.

Nawe yakoze ibishoboka byose ngo agire vuba ajye kutwitegura neza,aranza ahindura ikarita yakazi arayicurika kugirango tutabona amazina ye,ubwo natwe twakoze ibishoboka tumutanga kurangiza gufata ifunguro tujya mucyumba dufata utwangushye twerekeza kuri HCR,nyamara twari dusize ibintu byacu ndetse namafaranga y’icumbi harayo twari tutarishyura.Kumunsi twishyura $35 harimo namafunguro.

sh

 

 

 

Twagombaga kwishyura ibihumbi 33600 twishyuraho macye  kuko tutari tuzi amaherezo yacu ubwo tugeze kuri HCR ntacyo batumariye butwiriraho tujya kurara mur I chaper ya kiliziya Gatorika ahitwa WeastLand Consolata Shyrine turara muri Chaper batwigisha amibukiro na za rozari madame yaje kunanirwa afatwa nagatotsi umuzungu wayoboraga ahongaho yahise amwirukana muri Chaper amahirwe bwari bumaze gucya.

un

 

 

 

 

Twasubiye kuri HCR twahahuriye n’umusore witwa Kazungu Innocent umunyarwanda w’umuCongomani wo mu bwoko bw’Abatutsi w’umunyamurenge uwo musore Uwiteka amuhe umugisha kuko yamukoresheje ibikomeye cyane ,Uwiteka Imana yari yaravuze mubuhanuzi igice cya 1-3 ko ningera Muri Kenya nzacumbika mu nzu y’umunyamurenge w’umukiranutsi uba muri uwo murwa.

 28 Nov, 2012 ubwo nahuraga na mwenedata Kazungu Innocent kuri HCR ndamubwira nti Imana yavuze yuko hari umukozi wayo w’umunyamurenge uzaducumbikira ati koko uwo mukozi w’Imana arahari kandi n’umukire muriyi Nairobi twese turamwubaha,ubwo yatujyanye aho atuye hitwa Kasarani dusanga adahari yagiye gusenga,ubwo twicara muriyo nzu dutegereje ko banyiri rugo baza bakaduha icumbi.

Bamaze iminsi ibiri mu masengesho murugo twahasanze umusore abereye nyirarume niwe watwakiriye ahita ajyana repoti yuko harabanyarwanda baje murugo kandi bakba ari na bakozi b’Imana’Apanya’Abo na banyarwanda batari abamunyamurenge iyo niyo code bakoresha hagati yabo muribo iyo bashaka kuvuga cyangwa kwerekana umuntu utari umunyamurenge.

Pastor Simon Nkundabantu yaje kuza arahadusanga babanza gucyeka ko turi bamaneko,tumusobanurira neza iby’urugendo rwacu,adusaba kureba impeta z’ubukwe bwacu turazimweka,asa nutugiriye ikizre gitoya ariko ubona ko bimuyoboye!

Twaje gusenga ninjoro maze umwukawera aramanuka abona rwose ko turabakozi b’Imana turahanura ibintu birakomera aratwemera maze atujyana murusengero ariko ubwo niko amakuru acicikana ko harabanyarwanda bahungiye mubanyamurenge.

Aho bamenyeye yuko turabahanuzi bitewe niko bari bamaze kubona impano Uwiteka yadutije zikora zitangira kurondora urusengero rwose nabarozi babanyamurenge bazinze urusengero ubwo intambara zirahagaruka baturwanije bivue inyuma pastor biramuyobera benewabo batangira kumushyiraho iterabwob ayuko nidukomeza kuza murusengero tuzabatwara abantu mbes wowe ntureba aba bantu ko bafite impano zahoze arizacu?

Abanyamurenge’.Ubwo bahise bahamagaza za maneko kuza kutureba natwe Imana ivugana natwe ko tudakwiye gusubira kurusengero rwabo tuguma munzu ya Pastor Simon Nkundabantu.

Ubwo umurimo w’Imana twawukoreraga murugo,kugeza igihe Pastor byamuyobeye aradusezerera nyuma y’ukwezi kose tuba murugo iwe tunywa dufungura taliki ya 01 jan, 2013 baradusezerera twerekeza mubutayu ahitwa NGONG uwatujyanyeyo ni pastor wungirije w’Umurundi wo mu bwoko bw’Abahutu wigize umunyamurenge kugirango abashe kubona ibyangombwa by’impunzi witwa Marcel.

Uyu Pastor Marcel akaba yarakoranaga byahafi n’intasi z’uRwanda uwahoze ar’umupolice witwa Alfred ubwo yashatse kumenya ibyacu neza tugererageza kuhunga Marcel yadutaye aho mubutayu cyakora adusigira 1000Ksh arigendera,amaze kugenda bohereje izindi neko ziza gusegera aho mubutayu kugirango zingenzure neza ibyacu babone uko batwirenza nta muntu wundi ubiteye akajijsho.

Aho mubutayu hari icyumba cyamasengesho cy’umucyecuru wishyuzaga amashillingi 15K kuri buri muntu,jye na madame twishyuraga 30Ksh burimunsi amafaranga yaje gushira dusigara twicira isazi mujisho.

Imana yohereje umumasayi adusanga aho mumasengesho yo mubutayu witwa Eliya maze aradufasha abasha kutumara ubucyene twari dufite.

Babanyamurenge bongera kohereza undi maneko witwa Charles adusanga muri ubwo buayu,yaje yitwaje amata ayazaniye nyiri cyumba kandi bataziranye kuko bwarubwambere aje gusengera aho hantu kuko namwumvaga ayobozi nyiri prayer cetre ngo amuyobore ubwo yajyeze ahomgaho baa incuti cyane arangije amubwira ko twebwe turimo guhingwa na leta y’uRwanda bategura umugambi wo kutugurisha ariko bagira ibyago Imana iba yamaze kubimbwira.

Twari tuhamaze iminsi 45,ubwo nahise mpamagara Masayi araza adukuraho atujyana mubumasayiahitwa TingaTinga Odinga,ubwo wa mugambi wo kugirira nabi uba uburiyemo,Tinga tinga nimubutayu bubi cyane twananiwe kuhaba kuko hari habi cyane usibye nyine abamasayi bahamenyereye.

Twarahavuye tuza ahitwa Kisiriyani,tugeze muri uwo mujyi muto cyangwa ako gasenter,masayi yahise ahaduta arigendera,turara mu nzu y’icumbi’Guest House’bucyeye Imana ikoresha abantu (2) umwe yohereza $100 nundi yohereza $100,twagiye kurusengero rwitwa Jesus Life Centre rw’umugore wo mu bwoko bw’Abakikuyu witwa Grace,akaba yarakoreraga satani mubo bita “Devil Woshiper”araducumbikira atujyana iwe mu nzu nziza cyane yakataraboneka.

Atangira kujya adukoresha murusengero nkabakozi b’Imana,uhereye mugitondo ukageza nimugoroba nta kurya nta kunywa!Twatahaga saa tatu zijoro,twagera murugo iwe akadukoresha nkabakozi bo murugo,turihangana gato dukora umurimo w’Imana murusengero rwe,Imana ikora ibitangaza bikomeye cyane harimo bagore bakora umurimo witwa ‘Lesibians’abagore barongorana bunyine bakoresheje ibitsina byabagabo bikozwe muri plastic.

Abadayimoni barahunga maze umugabo wuwo mugore aratwemera cyane jyewe na madame,maze umugore we amaze kubona yuko tumaze kumenyekana ,ndetse nawe murugo iwe turamufata turimo dusenga tumubwira imbaraga zose akoresha ko ar’izumwijima,ubwo yahise avuga ko arabantu bazimwoherereza bamwanga badashaka ko urusengero rwe rutera imbere.

Icyakurikiyeho yatwirukanye kumanywa izuba riva! Nyuma yuko adusabye gusengera umukiristu wo murusengero rwe,tumwirukanamo dayimoni ivuga yuko pastor ariwe wayohereje,arangije ati nanjye mugomba kunyigisha uko birukana abadayimoni mubwira ko ari impano y’Imana ntakuntu namwigisha kwirukana abadayimoni kandi ko itanagurishwa ahubwo umuntu ayibonera ubuntu.

Ako kanya hari saa 11:20 yahise atwirukana tujya gufata ibintu byacu dushaka iyo tujya,ariko ntabwo yaraziko twibitseho $200,ubwo twahise tuhya gushaka inzu,duhamagara Masayi aragaruka yumvise yuko Imana yatugiriye neza araza adufasha gushaka inzu maze twinjira mu nzu idafite mater anta ghikoresho nakimwe ariko tuynjiramo Imana nyuma y;iminsi ibiri yakoze ibikomeye tubona ka matera ko kuraraho ndetse tubona nibyo gufungura bya buri munsi ariko muburyo bugoranye cyane.

Wamugore Grace yahise ashaka abantu baza kutwica kuko imbaraga ze twari twazirangije Imana iratubwira iti,nimuve ahangaho,twahavuye twimukira ahitwa Ongata Rongai,aho ngaho Imana yakoze ibikomeye inyuze murusengero rwa New Life Chuch,badutunze amezi (6) Imana yatwohereje murusengero rwa Bishop Agwea Simon akaba yarakoreshaga imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwitwa Sootheyers.

Izo mbaraga zikorera mu maso agahita amenya ibyawe ariko atari imbaraga z’Imana zimukoresheje,kugirango tujyeyo byanyuze kumudamu twasengeye wasengeragayo maze tumubwira ubuhanuzi bw’idini ryabo,ubwo yahise abibwira Bishop maze Bishop araturarika kujya kuvugayo ubutumwa Imana yahakoze ibikomeye cyane kugeza ubwo nafashe umurozi wupastor wakoranaga nuwo bishop uwo mu Pastor yitwa JANAYI,namaze ukwezi kose musaba kwihana aranga bigeraho Umwuka w’Imaana arambwira ati mushyire kukarubanda.

Ubwo nahise muhamagara mushyira kukarubanda mubaza ko arumurozi araceceka,nahise musengera nsebya imbaraga ze zose yakoreshaga Bishop agira ubwoba cyane,uwo murwa wose inkuru iba kimomo,icyumweru cyakurikiyeho umukire waruri muri urwo rusengero witwa KOIKOI Josephat yahise aturarika murugo iwe aho yaragiye kwakira abakozi b’Imana burwo rusengero kuko niwe wari sponsor warwo akaba yari member wa Illuminat.

Mu nzu ye,harimo twatubati twa electronic bashobora kukagira gato cyangwa bakakagura,harimoamayoga y’ubwoko bwose!umudiyakoni umwe aravuga ati ese murarika na pastor Leon?Ndaba ndeba!Nagezeyo na madame bakora ikosa rikomeye bampa gusenga nasenze mpita nica inzoka yarutunze muri Garden twavuye aho ibintu byabaye bibi cyane hakurikiyeho ko bashaka abantu bagomba kutwica,ubwo Imana iduhisha kumusore wumvise ibitangaza nibikomeye birimo gukorwa aho hantu aza kureba ahita arakizwa aba umwana wacu mugakiza aduhisha mu nzu ye amezi (7);

Nyuma yamezi (7);yahise atugambanira nyuma yuko yemerewe guhabwa amashilingi nababakozi ba satani wa mudamu watujyanye muri urwo rusengero(Rose Ndunda) nawe tuka twaramusengeye yari kuri list yitwa black list yabantu batagomba kubona inguzanyu muri Bank kubera umwenda w’ibihumbi 3000 Ksh dusenze Imana bamukura kuri list ndetse ahita abona na contract ku kazi kuko yakoraga nka nyakabyizi.

Yahise abona ideni rindi kuri bank aho yacishaka umushara we ibihumbi 400,000Ksh amaze kubona amashillingi yahise akaza umurego wo kuduhinga amenya ko duhishwe kwa Phillip nibwo bashaktse Philip bamwemerera amafaranga ndetse Philip Feredrick amukhutsi kuko twajyanaga kuri HCR yaje kumenyana na perezida w’impunzi umuhutu witwa Uwayezu Emmanuel maze bategura uburyo badushyikiriza leta y’uRwanda bagahabwa $2000 Imana ninjoro irambwira iti,wapfa cika baraguhiga Phillip yabagurishije.

April 03,2014 nararusimbutse Philip Feredrick Amukhutsi yatugambaniye akoreshejwe n’umukuru w’impunzi zabanyarwanda w’Umuhutu witwa Uwayezu Emmanuel wakoreshwaga na leta y’Umwakagara.Nahise muhunga nerekera ahitwa  Kawangware nyuma y’icyumweru naje kugaruka kureba madame na none arongera ahamagara magigiri uwayezu Emmanuel amwemerera amadollar ibihumbi $2000 kugirango adutange ducibwe ibihanga!

April 27,2014 na none Philip yongera kutugambanira twahise tumucika twerekeza ahitwa Ngong mu ntara ya KAJIADO hanze gato y’umurwa Nairobi gatoya.

April 29, 2014 Umwuka w’Uwiteka yaransanze maze arambwira ati, mwana w’umuntu, andika ibyo ngiye ku kubwira:Dore ngiye guhindura ubwenge bw’Abana ba bantu mbushyire mu migambi yanjye  kugirango ubwenge bwabo aba aribwo buzabagirira nabi.Ibi mbikoze kuko banze gukiranuka habe no gushaka mu maso hanjye.

Abana ba bantu bazicuza icyatumye mbarema,kuko ubwenge biratana ari ntacyo buzabamarira kumunsi wa makuba.Ahubwo ubwo bwenge buzabafasha kwigirira nabi uko niko Uwiteka avuze.

Dore ngiye gukora ibitangaza mu isi yabazima,abatuye isi,bazumirwa!bazicuza kuko bakomeje gukiranirwa nokugira nabi bakaba nta neza ibabamo cyangwa ngo iboneke muri bo,uko niko Uwiteka avuze.

Ariko abakiranutsi nzabarinda kandi mbagirire neza,ibyo byago bazabirebesha amaso ariko ntibizabageraho uko niko Uwiteka avuze.Mwana w’umuntu ngiye kugushyira hejuru kugirango isi yose imenye ko nd’Uwiteka.

May 07,2014 ijuru nisi byatubanye bito tuvuye P.C.E.A Ngong tudafite aho turi burare Imana ikora igitangaza kumunota wanyuma tubona icumbi.Twerekera muri guest house uwo munsi burira buracya tubona ukuboko k’Uwiteka Nyiringabo.

May 09,2014 nibwo twahuye n’umugabo witwa Michel  hari umunsi wo kuwa gatanu (5),yigira umuntu mwiza ko ashaka kudufasha twari duhuriye muri restorant aho twafataga amafunguro ya mugitondo.Ndetse nayakumanywa

May 10,2014 Michael wari yigize umuntu mwiza cyane kuri twe,ndetse anagaragaza cyane kutugirira impuhwe,yahamagaye undi mudamu bakorana imirimo y’umwijima wumukikuyu witwa LUCY kugirango aze amwereke abantu b’abanyamahanga bakorera Imana kandi bafite umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Uwo Michael akaba umumasayi biyambaza umsaza wundi w’umumasayi kugirango abafashe badukuye mu mujyi wa Ngong badutwara mugiturage aho bashakaga kuzatwicira nta muntu ushobora kudutabara.

 

May 14,2014 nibwo twabacitse saa 07:14 zigitondo bari bamaze kwitegura kuza kudufata batubeshya ngo batujyanye kujya gukora umurimo w’Imana,naho bari batujyanye kutugurisha muri ba ILLUMINATI aho bashinzwe gutanga abantu b’Imana maze bagahabwa akayabo kamashillingi atubutse ajyanye ni uko bayasabye umwanzi wa bakiranutsi Satani.

 

May 17,2014 twavuye Ngong saa 3:07 twerekeze mu murwa mukuru wa Nairobi,tujya ahitwa Kawangware tuhamara minsi micye arinaho twaje gutandukanira na madame ndibuka ko,uwo munsi Uwiteka yambwiye ati,uyu munsi uratandukana na madame wawe kuko nagambiriye kugushyira mu butayu bukomeye cyane kugirango azageraho akureka yigendere asubire iwabo maze ubone uko uzankorera kuko nubundi yari kuzakugambanira akoreshejwe nabasaza be,kandi nubundi aratashye ariko namara kugerayo bizakubra ikimenyetso cyibyo nakubwiye azamarayo igihe gito ahite agaruka uko niko Uwiteka avuga.

 

May 19,2014/ May 20,2014 iyi minsi yarankomereye cyane mu murwa mukuru wa Nairobi.Naraye mu gihuru ibyumweru[2];nyagirwa n’imvura!!Amanywa nijoro burinda bunkeraho ahitwa Upper Hill nza kwimukira Uhuru Park naho mpasanga udushishi twinshi cyane tumbuza kuryama mu byatsi kandi ubwo niko imvura yagwaga nta hantu nahamwe nakwihisha kandi ubwo imikwabu yo guhiga Al-Shabaab nayo ntabwo yari yoroshye.

Ibyo byose byaberaga haruguru y’umurwa mukuru wa Nairobi nka metero 30 ugana inzira ijya Ngong.Mu biti birebire bihari iruhande rw’ibumoso uzamuka ujya Ngong.

08 May ,2014 Mwana w’umuntu witinya wigira ubwoba kuko ndinze ubugingo kuko abanzi bawe bagambiriye kukugirira nabi,ariko uhumure kuko ndikumwe nawe uko niko Uwiteka avuze.

 Twahuye na Michael  09 May, 2014,hari umunsi wo kuwa gatanu :

 May 10,2014  badukuye mu mujyi wa Ngong badutwara mugiturage ahotwamaze iminsi (3) May 14,2014 lmana yadukijije urupfu rwari rwateguwe na Lucy,Michel,Paul bashaka kudutambaho ibitambo kugirango babashe kubona ubuunzi, tubicika bataratugeraho.

Imana iratubwira iti,nmuhsguruke muve hano hantu kuko bamaze gutegura umugambi wo kubagirira nabi uko niko Uwiteka avuze.

 

May 22, 2014 Nagiye kuri RCK bashinzwe gufasha impunzi mu buryo bwa mategeko,akaba ri urwego rukorera munsi ya UNHCR, mpahurira n’intasi y’uRwanda ikorera leta zombi iya Uganda niy’uRwanda yiyita Shaban,afatanije na Nduwayezu Emmanuel bashatse guhita banta muriyombi mpita ndabacika.

May 29 ,2014 niho nyampinga yajyanywe muri gakondo ansiga mubutayu njyenyine icyo kikaba cyariikimenyetso kindi cy’Intambara.

May 05,2014 Abanzi bazantegera kumeza yanjye iriho ibyo kurya.Nibwo nahuraga n’Umwega kazi wigize Pastor,witwa Marie Claire woherejwe kuneka muri Kenya aturutse mu gihugu cy’Uburundi aho yaramaze gutandukana n’umugabo bari barashakanye maze bamwohereza gutata impunzi ziba muri Kenya(Babylon);ubwo twahuriraga nawe kuri Nairobi Cinema haba urusengero yaragiye gusengerayo maze turahahurira atujyanayo kuko tutari tuzi ko hakorerwa amasengesho.Mubiganiro bye byose yarahuzagurikaga kandi ukumva abogamiye kuri leta y’Umwakagara.

PK

 

 

 

Jan 17,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu,andika aya magambo ngiye ku kubwira kandi ngiye ku kwereka kugirango ubwoko bwanjye bubashe kumenya ibigiye kubaho mu isi yabazima.

Dore urubyiruko Nyarwanda banjiye idini rya satani Illuminati,kubera imishinga bakoze leta yayiteye utwatsi nyamara ubukene bubamereye nabi,babwire ko uwihangana akageza imperuka nzamugororera!Uko niko Uwiteka avuga.

jenocide

 

 

 

Kubera ko ubutegetsi buriho buruhije abantu banjye,niyompamvu igihugu nzagihindura amatongo masa masa kandi ababateye gukiranirwa bose nta mbabazi nzabagirira kuko bazabura aho bahungira.Bibwira ko amafaranga bafite azabakiza kumunsi wamakuba,ariko nzabateza isi yose ibamagane ntibazabona n’umwobo bazihishamo uko niko Uwiteka avuze!

illuminati

 

 

 

 

Jan 18, 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu,andika aya magambo ngiye ku kubwira kandi ngiye ku kwereka kugirango ubwoko bwanjye bubashe kumenya ibigiye kubaho mu isi yabazima.Dore urubyiruko Nyarwanda banjiye idini rya satani Illuminati,kubera imishinga bakoze leta yayiteye utwatsi nyamara ubukene bubamereye nabi,babwire ko uwihangana akageza imperuka nzamugororera!Uko niko Uwiteka avuga.

jenocide

 

 

 

Kubera ko ubutegetsi buriho buruhije abantu banjye,niyompamvu igihugu nzagihindura amatongo masa masa kandi ababateye gukiranirwa bose nta mbabazi nzabagirira kuko bazabura aho bahungira.Bibwira ko amafaranga bafite azabakiza kumunsi wamakuba,ariko nzabateza isi yose ibamagane ntibazabona n’umwobo bazihishamo uko niko Uwiteka avuze!

19 Jan,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore leta y’u Rwanda ifashe abana bato nabakuru bose ibashyize mu ngabo z’u Rwanda za RDF.Ibi ibikoze kubera ubwoba no gutinya ibigiye kubabaho mu minsi irimbere.Batekerezako ubwinshi bw’ingabo bushobora kubafasha,nyamara ntibibuka ko,nakirishije Abisrael ingabo 300 mu gihe Gidion yari yazanye ibihumbi 20.000 by’ingabo.

Jan 20,2015 The Rhema word,came to me,and told me the word called.”Pillen” in the research showed that means the control bit,Pillen is used to enable its Operation .Or Disable its Operation.

The Rhema word came to me,once again,and said.You are my (shield) means protection being safely,Ancestors of the word shield indeed the old English scied,amilla to scief ‘or shell’ in which sing as it the meaning of the word .

desert

 

 

 

(ii) umwuka w’Uwiteka aramfata anjyana mukibaya cy’ubutayu bugufiya,maze anyereka Uwiteka Imana asura umuhanuzi mukuru,maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu dore umuhanuzi mukuru ahawe kwinjira mu masezerano burundu.

Ubukene burarangiye,igisebo kirarangiye,urubwa rurarangiye.Kandi dore agizwe umwe mubakomeye babatunzi mu isi yabazima.Uko niko Uwiteka avuze.

IMG_20150131_151212

 

 

 

 

 

Ubwo nari munsi y’igiti,ndi mu masengesho yo kwiyiriza no gushima Imana,nabonye message ivuye mu gihugu cya Cameroon yanditse mu cyongereza”+23722945889 “Life Ends When You Stop Dreaming,Hope Ends,When You Stop Believing,And Love Ends When You Stop Caring.”

Numva ndatangaye kubwayo magambo y’Uwiteka wakoresheje umuntu ntazi kugirango anyoherereze amagambo ansubizamo imbaraga zingana gutyo nkoze ubushakashatsi nsanga iyo N° ya telephone iyo code ariyo muri Cameroon.

Jan 21,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu kora amasengesho y’iminsi (3) utarya utanywa ushime Uwiteka Imana yawe kuko agaruye umugisha wawe bari baratwaye igihe kinini none uragarutse,ubwo nakoze amasengesho iminsi (3) nyarangije nibwo nahise nsinya kontaro ya pubulicite na society yo mu Buhinde,nyuma y’icyumweru nongera gusinya kontaro na society y’ikoranabuhanga yitwa Google.com’adsense.

Nyuma abadayimoni bakora ibishoboka byose barawusubirana ariko Uwiteka Imana Nyiringabo awugarura mu bundi buryo.

Jan 22,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura uvuge yuko igihe cyamasezerano yo guhabwa gakondo kirageze kandi kirasohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!Dore ubwoko bwanjye bwamaze igihe kinini butegereje ayo masezerano none igihe ngishyizeho iherezo uko niko Uwiteka avuga.Abategereje bose mbahaye umugisha uyu munsi wa none uhereweho ubu butumwa uko niko Uwiteka avuze.

ibise

 

 

 

 

NB:Bwira abari n’abatega rugori ko bagiye gusubira kubise nubwo badatwite!bazababara cyane ariko abiringiye Uwiteka bamaze nk’umusozi zioni utabasha kunyeganyega,dore nzabana nabo mbagirire neza muri akaga niho bazamenya ko nitwa Uwiteka umunyemababazi wa Israel wa yakobo uko niko Uwiteka avuze.

(ii) Dore umuhanuzi mukuru,umuhanuzi,Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe bakoze umurimo ukomeye cyane wo kulinda ibyasezeranijwe ndetse no gukomeza abakiranutsi niyompamvu nanjye mbagiriye neza nkaba mbahaye umugisha mu isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi nuko abivuga.Ntacyo bazigera bifuza mu mibereho yabo kuko babaye intwarane mu gihe intwari zari zinaniwe uko niko Uwiteka Imana ya Israel avuze.

10806453_1551062518504695_2345287942050522620_n

 

 

 

 

Jan 24,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umufasha w’umukuru w’igihugu Nyaramongi Jeannette Kagame,niwe usigaye utegeka igihugu hamwe na musaza we,Murefu Richard,kagame byaramurangiranye ntambaraga afite zo gutegeka nibo bakuru b’ingabo,yaba izirinda umukuru w’igihugu,cyangwa ingabo zitwa izigihugu.

(i) Nibo basigaye bikorera patrol kandi batetesheje bamwe,abandi barabareka bibwira ko ,hari icyo bizabamarira,bamwe baryama kubitanda byaguzwe hanze y’igihugu,ndetse banywa amata igitondo n’ikigoroba abandi bicira isazi mu maso.

(ii) Ariko dore izo ngabo ziguwe neza none nizo zigushije ishyano kuko zizabasha kurwana urugamba rubasatiriye rugeza mu marembo y’umurwa mukuru w’igihugu uko niko Uwiteka avuze.Mwana w’umuntu dore igihugu ngishyize mu maboko yabakiranutsi nk’uko nabibasezeranije,dore igihe muzamara kugera mu gihugu nzabaha ihumure kugirango mumenye ko nd’Uwiteka ushobora byose uko niko Uwiteka avuze.

(iii) Dore umuvumo waruri ku gihugu wazanywe nabanyampinga bambara uko bishakiye uvuye k gihugu ntabwo uzongera kubaho ukundi kuko kilazira yongeye kugaruka mu gihugu yari yaraciwe na kiliziya akaba ariyompamvu igihugu cyari gifite umuvumo kuva mu myaka yose ishize irenga 55 uko niko Uwiteka avuze.

desert

 

 

 

(iv) umwuka w’Uwiteka aramfata anjyana mukibaya cy’ubutayu bugufiya,maze anyereka Uwiteka Imana asura umuhanuzi mukuru,maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu dore umuhanuzi mukuru ahawe kwinjira mu masezerano burundu.

Ubukene burarangiye,igisebo kirarangiye,urubwa rurarangiye.Kandi dore agizwe umwe mubakomeye b’abatunzi mu isi yabazima.Uko niko Uwiteka yavuze.

Jan 21,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu kora amasengesho y’iminsi (3) utarya utanywa ushime Uwiteka Imana yawe kuko agaruye umugisha wawe bari baratwaye igihe kinini none uragarutse,ubwo nakoze amasengesho iminsi (3) nyarangije nibwo nahise nsinya kontaro ya pubulicite na society yo mu Buhinde,nyuma y’icyumweru nongera gusinya kontaro na society y’ikoranabuhanga yitwa Google.com’adsense.

hanura

 

 

 

 

22 Jan,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura uvuge yuko igihe cyamasezerano yo guhabwa gakondo kigeze kandigisohoye!Dore ubwoko bwanjye bwamaze igihe kinini butegereje ayo masezerano none igihe ngishyizeho iherezo uko niko Uwiteka avuga.Abategereje bose mbahaye umugisha uyu munsi wa none uhereweho ubu butumwa uko niko Uwiteka avuze.

RG

 

 

 

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,dore ingabo zilinda umukuru w’igihugu cya gakondo yawe,barindisha umukuru w’igihugu amara masa kuko nta ntwaro bafite,nyamara umukuru w’igihugu yibwira yuko alinzwe ariko habe namba ntabwo arinzwe kuko uzatera igihugu ntazabura kubanesha kuko basigaye bakaraba amazi ashyushye bari kuri patrol ya ni njoro.

gakondo

 

 

 

Mwana w’umuntu dore igihugu ngishyize mu maboko ya bakiranutsi nk’uko nabibasezeranije,dore igihe muzamara kugera mu gihugu nzabaha ihumure kugirango mumenye ko nd’Uwiteka ushobora byose uko niko Uwiteka avuze.Dore umuvumo waruri ku gihugu wazanywe nabanyampinga bambara uko bishakiye uvuye k gihugu ntabwo uzongera kubaho ukundi kuko kilazira yongeye kugaruka mu gihugu yari yaraciwe na kiliziya akaba ariyompamvu igihugu cyari gifite umuvumo kuva mu myaka yose ishize irenga 55 uko niko Uwiteka avuze.

m

 

 

 

31 Jan,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe,Esther Murebwayire Marie, akomeje kwijujuta ko adakorera leta y’u Rwanda.Kandi azi neza yuko ibimuvugwaho ari ukuri,dore arushijeho ku kwanga cyaneeeee!!!!

Yabuze aho yahera ngo akuvuguruze kuko abizi neza yuko umwuka w’Imana uba muri wowe uko niko Uwiteka avuze.

Ikindi kandi warukwiye kumenya,s’ubwambere integenke ze,zigaragara mu gitabo cyawe cy’ubuhanuzi,ahubwo ntiwigeze ubyitaho.Nta gihe Uwiteka atamuvuzeho ariko akanga agakomeza gukorera intonorano z’inkozi zikibi.

 

 

 

(i) Mwana w’umuntu bwira ubwoko bwanjye bube maso kandi bareke gukora ibyaha kuko igihe cy’imanza z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo cyaratangiye batazacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuze.

Dore nyuma yo guca imanza zo mu itorero rya Yesu kristo,hazakurikiraho guca imanza z’isi,kandi zizacibwa nabakiranutsi uko niko Uwiteka avuze.Ibyo bikazakurikirwa n’umunsi w’imperuka.

images_4

 

 

 

(ii) Nerekwa inkozi zikibi,zongera kwiyambaza inyoni yo mu bwoko bw’Inkanga,kugirango bongere bakore imihango yo guhumanya umuhanuzi mukuru kugirango atezwe akaga, ibyago, amakuba nubwo yinjiye mu masezerano ariko arusheho guhura nibibazo,maze Uwiteka Imana arambwira ati,ngaho musengere kugirango mbashe kumurinda no kumugirira neza uvume kandi urimbure ziriya nkozi zikibi uko niko Uwiteka avuze.

(iii) Ubwo nari munsi y’igiti,ndigusengera abakinaranutsi,umwuka w’Uwiteka antwara mu iyerekwa, mbona umwe mu nkozi zikibi,agambiriye guhumanya umulinzi mukuru,maze umwuka w’Imana arambwira ati,mwana w’umuntu dore umulinzi mukuru bamutwaye umugisha ugera ku nka ijana 100,none musengere ugaruzwe ubwo butunzi,nubwo yari yarabugaruje ariko dore bongeye gukora imihango yo gushaka kongera gusubirana ubutunzi butarubwabo uko niko Uwiteka avuze.

01 Feb,2015 Mwana w’umuntu,hanura uvuge ko Itorero rya kristo ryari rimaze igihe mu bwihisho,none rishyizwe ahagaragara,kandi abantu bose bazariribesha amaso yabo kugirango bimenyekana yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuze.

Nerekwa umuhanuzi mukuru ahabwa ingemwe y’igiti cy’itunda,maze umwuka w’Imana arambwira ati,mwana w’umuntu,dore uko ubonye iriya ngemwe y’igiti cy’itunda itewe kandi ikaba igiye gukura ninako umuhanuzi mukuru agiye kuzamurwa no guhabwa umgisha uko niko Uwiteka avuze.

j

 

 

 

02 Feb,2015 Nerekwa umwuka w’inzika y’inzigo y’Abahutu yo muri 1961,uhagurutse wihishe muri gakondo yamasezerano.

Nerekwa abanyagakondorero bategurirwa imeza ya mafunguro y’ibyishimo ko gakondo igarujwe mu maboko yabakiranutsi,maze nerekwa wa mwuka w’inzika y’Abahutu w’vanga mu banyamasezerano kugirango nawo winjire ufate kumafunguro ya banyagakondorero basezeranijwe igihugu cy’Abakiranutsi.

Nerekwa umunyagikari azana urumuri aruha umuhanuzi mukuru,maze umuhanuzi mukuru amurika hose muri gakondo,abona umuzimu w’Abarepublike baje kwivanga nabanyamasezerano kugirango banezeranwe n’abanyamasezerano,uwo muzimu yahawe intebe kuwa 28 01, 1961 nuko mbona wa muzimu w’Abahutu utangira gushongaa gahoro gahoro ari nako uzamura ijwi rirenga uvuga ngo “IBYA ABAHUTU BIRARANGIYE,IBYA ABAHUTU BIRARANGIYE” uko niko Uwiteka avuze.

ma

 

 

 

(ii) Nerekwa imyuka miba yaririrnze urwagasabo,maze umwuka w’Imana arambwira ati,reka nkereke imyuka mibi irinze urwagasabo,nditegereza mbona iyo myuka yo muburyo bwinshi uburyo igenda yihinduriza ikagenda yihindura inyoni cyangwa inyamaswa kugirango abantu batayitahura,ubundi yihinduraga ingona,ubundi ikihinduramo inzoka,maze nerekwa imbaraga z’Uwiteka zimanuka mu Rwagasabo maze ya myuka yose ihita ihunga iragenda iva muri gakondo yerekeza mu gihugu cyabaturanyi cyegerenya na gakondo uko niko Uwiteka avuze.

serp

 

 

 

Nuko ndakomeza ndayikurikirana kugeza muri gakonndo yabaturanyi maze umuhanuzi mukuru arampamagara arambwira ati garuka kuko aho uhagaze atari muri gakondo yawe. Iyo niyabaturanyi kandi umugabane wabo wararimbutse garuka kuko aho ntamugabane uhafite uko niko Uwiteka avuze

Umwuka w’Uwiteka anzaho arambwira ati,dore umufasha w’umukuru w’igihugu Nyiramongi Jeannete Kagame niwe usigaye atanga akazi kandi ubu igihugu kirayoborwa nabavuye mu gihugu cy’Uburundi gusa nibo batanga akazi ndetse bagaha uwo bashatse bakakima uwo bashatse.Dore niyompamvu bashaka gufunga no kwica abanyarwanda baturutse muri Uganda kugirango bigarurire igihugu cyose,ariko barashinga umuhunda kukirenge kuko bitazabahira uko niko Uwiteka avuze.

d

 

 

 

04 Feb,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatuye isi,barushijeho kwijandika mu byaha none hanura ubwire abakiranutsi birinde kwijandika mu byaha kandi birindi ibyisi kuko nibyo bitumye abisi bijandika mu byaha kubera gukunda ibyisi bategereze umugisha w’Uwiteka kugirango batarimbuka uko niko Uwiteka avuze.

Nuko njyanwa mu iyerekwa nerekwa inyanja ndende cyane ibujyakuzimu,mbona abantu baturuka hejuru bakinaga muriyo Nyanja batabanje kureba aho inkombe ziherereye kugirango baze kubasha kuvamo,mbona iyo Nyanja yagutse mubugari bwayo,kandi nta nkombe aho abantu banbukira hahari.

lake

 

 

 

 

Uwinagagamo yakomezaga koga ariko kuvamo bikaba bitamukundira kugirango abashe gusubira ku hanze y’inyanja,maze umwuka w’Imana arambwira ati,dore uko ubibonye niko bimeze iyo bamaze kwijandika mu byisi ntabwo biba bikibashobokeye yuko babasha kuyivamo ngo bagaruke inyuma babashe gushaka mu maso h’Uwiteka kuko ibyabo biba birangiye uko niko Uwiteka avuze.

Nerekwa iruhande rwiyo Nyanja hateye igiti cy’Ubugingo cya nyunyuzaga yamazi ya yanyanja,maze nerekwa icyo giti giteye iruhande rwiyo Nyanja gifite amatunda meza ariko abantu ntibabashaga kuyabona ngo bayasorome ahubwo babaga birangariye kureba ya Nyanja no gushaka kwinjiramo koga.

boy

 

 

 

Mbona umwana w’umuhungu w’imyaka (4) waruhagaze imbere yanjye ambuza kwinjira muriyo Nyanja,kuko narimfite ubwoba bwinshi ko nshobora kuyigamo kandi kuyivamo bidashoboka,ntangazwa nuwo mwana muto uri imbere yanjye umbuza kwinjira muriyo Nyanja kandi nawe nabonaga ntaho afashe kuburyo bitamubuza kugwa muri iyo nyanja(umwana w’umuhungu bisobanura umwuka w’Uhoraho).

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Uwiteka Nyiringabo,wagutanze ku nyanja kugirango utagwa mu nyanja (ibibazo bikomeye byo mu isi) maze ndabwirwa ngo,dore Uwiteka Nyiringabo akubereye umurengezi kugirango akomeze ubugingo bwawe,kandi nawe ukomeze kumwiringira kandi ukomeze umurimo we yaguhamagariye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

05 Feb,2015 Mwana w’umuntu dore inkozi z’ikibi ziraguhagurukiye,ariko ntibigishoboka yuko hari icyo bagutwara,kandi bahagurukiye abakiranutsi,bfaurira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bafate umunsi wa masengesho basengere abakiranutsi b’Itorero rya kristo kugirango Uwiteka arusheho kubarinda no kubagirira neza uko niko Uwiteka avuze.

(ii) Mwana w’umuntu dore umugore witwa Suzana Thomas  ya guhumanijwe ukiri mutoya,dore hashize imyaka (6) uri mu butayu bugufiya,umaze kugaruza umugisha wawe wose yari yarakwambuye,none nta cyintu basigaranye.Nerekwa ko bagiye kongera  gukora iyindi mihango ya gipagani kugirango yongere akwambure umugisha none haguruka ujye mu masengesho yo kwiyiriza kugirango wice kandi urimbure imbaraga ze z’umwijima uko niko Uwiteka avuze kuko ari kuruhande rwawe.

(iii) Mwana w’umuntu,dore igihe kiragezze ngo utangire ufashe ubwoko bw’Imana bwahumanijwe ubigishe uburyo bashobora kwibohora,Uwiteka Imana avugana nabo ariko ntibatahure icyo ababwira,abantu benshi bafite umuvumo wo guhumana barahumanijwe,kandi bakeneye umugisha nyamara ntibashobora kuwubona batarabohoka kuko baraboshye.Tangira utange amasomo kuri za nkoranya mbaga ubabwire uburyo bashobora kwibohora kugirango babashe kwinjira mu masezerano y’Imana bataboshye uko niko Uwiteka avuze.

Kigeli

 

 

 

 

06 Feb,2015 Nerekwa Nyirurwanda yasubiye ku ngoma,igihugu cyose kirarumbuka,amashyo ararumbuka ibyatsi biramera,ariko igihugu cyarimo abantu bacye cyane.

Nerekwa Nyirurwanda afite imodoka (3) zimuherekeza aho agiye,ariko imodoka (2) ntabwo abantu bari bazirimo bataga cyane kumurimo wabo,ndetse mu modoka y’imbere yarimo umuhanuzi mukuru harimo nyampinga warufitanye ubucuti n’umusore wari mu modoka ya kabiri,kuburyo wabonaga batazi icyo bakora ndetse nakazi bari bashinzwe ntabwo bagakoraga neza nk’uko bikwriye .

Yewe nabari bashinzwe kurinda Nyir’uRwanda ntabwo bari abasirikare kuko nabonaga bidamarariye batazi umurimo wabo.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwo nyirurwanda azaba amaze kwima ingoma,hazabaho amahoro menshi abantu benshi basinda amahoro kugeza ubwo bazananirwa gutunganya umurimo wabo nk’uko bikwiriye uko niko Uwiteka avuze.

 

 

 

 

Nerekwa igihugu gihabwa umugisha maze Uwiteka arambwira ati dore abantu biberaga mu murwa mukuru w’Urwagasabo kubera amahoro menshi n’umugisha mwinshi igihugu kizaba gifite,dore abantu bazamanuka bajye kwibera mu byaro kuko ubuhinzi buzagira agaciro cyane kurusha kuba mu murwa uko niko Uwiteka avuze.

 

 

 

 

 

Dore umuvumo waruri ku gihugu ukuweho,iyo niyompamvu abantu benshi bazajya kwibera mugiturage kugirango babashe korora noguhinga kuko icyo bazakora cyose kizarumbuka ndetse cyigahabwa umugisha uko niko Uwiteka avuze.

Uhuru Kenyatta.

Kenta

 

 

 

13 Feb,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cya Kenya cyiratutumbamo intamabara,reba abanyamuryango ba Jeblee iyobowe na Uhuru Kenyatta ,bazava muri iryo shyaka bisangire uwo batavugaga rumwe kuko leta ya Uhuru ikomeje kurangwa no kumena amaraso.

RIP

 

 

 

Senator:Kajwanga Ortieno Dore mu mpera z’ukuboza umwaka ushize,bishe Sinate Kajwanga Otieno.

Nyuma y’ibyumweru (3);bivugana umuhungu wa Raila witwa Fedel Castro Odinga,hatarashira ukwezi umudepite wo munteko nshinga mategeko witwa Kabete Muchai nawe baba baramuhitanye.

Depite:Kabete Muchai

Kabete

 

 

 

Kubera iyo mpamvu bamwe mubayobozi bitwaga abinkoramutima ba Jublee bagiye kuva muri iryo shyaka bisangire mucyeb abatavugaga rumwe kandi uwo mugabo azakomezwa no gukiranirwa kwa leta iriho bityo igihugu kizasubira mu mwiryane w’intambara uko niko Uwiteka avuze.

Mwana w’umuntu dore Uwiteka aguhaye umugisha uzubaka Hotel ikomeye cyane kandi Uwiteka aguhaye gakondo yawe ndetse izaba iteganye nabanzi bawe kugirango bareba kandi bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe.Aka kanya nkimara kuvugana n’ijambo ry’Uwiteka nerekwa inkozi zibibi ziza kuburizamo uwo mugisha cyangwa ayo masezerano ubwo nahise mpangana nabo ndabanesha uko niko Uwiteka avuze.

nccleon@gmail.com

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar