Rusesabagina Paul inkunda mugayo.

Amakuru aturuka I Kigali mu murwa mukuru w’uRwagasabo,agera ku kinyamakuru inyangenewss.Com,aratangaza ko,  hari mu mwaka wa 1994 mu kwezi kwa mbere ,umusaza tudashaka gushyira ahagaragara amazina ye,kubera impamvu z’umutekano we,yakoraga muri Hotel Des milles Collines aho yakoraga akazi k’ubuplanto yarahagarariye amasuku n’ibindi nk’ibyo bijyanye na housekeeping.

 Muri uko kwezi kwa mbere nibwo haje umuzungukazi wari uvuye muri kimwe mu bihugu by’iburayi nuko aza  gucumbika muri iyo hotel maze mu gihe yashakaga gutaha ngo asubire iwabo i burayi  yaje gutanga imyanbaro ye ngo bayijyane kuyimesesha muri dry cleaner imyenda y’uwo muzungukazi kimwe n’inyindi myenda yose bayijyanye kuyimesesha muri dry cleaner yitwaga Audiotex bishoboka ko iyo dry cleaner na magingo aya yaba ikiriho mu mugi rwagati hepho yahitwa kwa Venant (Alimentation chez Venant)

Nk’uko amakuru dukesha ababihagazeho,imyenda baje kuyigarura ngo bashyikirize wa muzungukazi. Ariko muri iyo myenda haje kuburamo agashati kuwo muzungukazi udushati tuzwi kw’izina rya blouse mu rurimi rw’icyongereza ndetse no mugifaransa maze uwo muzungukazi atera rwaserera bigera kuri Rusesabagina wari wungirije umuyobozi mukuru wa Hotel Des Milles Collines muri icyo gihe maze Rusesa afata icyemezo kigayitse cyo  gukata uwo musaza ibihumbi 21000frw mugihe yahembwaga  ibihumbi 25000frw urumva ko yasigaranye ibihumbi 4000frw gusa, kandi afite izindi nshingano  yagombaga gucyemura nkumugabo murugo, byaje no kumutera kwaka conge (furlough) ingana nukwezi kugirango yisuganye kuko urumva agashahara bari bakamwambuye ku maherere

 ikibabaje rero kuruta nuko kuri Audiotex  baje guhamagara kuri Milles Collines bababwira ko hari akambaro kabo kahasigaye ko bashobora kuza kugafata ariko byabaye ibyubusa amafaranga ye ntabwo Rusesabagina yigeze ayamusubiza byumvikana ko gukunda indamu kwe atari ibya none byahozeho umuntu rero ukunda ubutunzi kugeza naho atoteza umukozi gutyo ntibyashoboka ko yitwa intwari.

Rusesabagina ntabwo yaba inkunda mugayo,ngo narangiza yitwe intwari,ongeraho 5% ya filime yitwa hotel Rwanda yakoze akambura umuryango wa IBUKA iyo 5% kugeza magingo aya yanze kuyabaha kandi ajya gukina iyo filime bagiranye amazerano ko azatanga 5%,byumvikana ko Rusesabagina atanaba Ministiri w’intebe ku ngoma y’Umwami w’u Rwanda igiye kwima ingoma mu minsi ya vuba.Abanyarwanda bakwiye kuvuga ububi bwabayobozi batari inyangamugayo bagiye bahemukira abaturage kugirango mu gihe cya bukunzi batazigera bitwa abayobozi baerukira abaturage kuko babanyuzuza ugasanga twaravomeye mu kiva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar