Umugabo iyo akwirukanye murugo rwe,biramworohera cyane no kugusanga iwawe.

Perezida Paul Kagame yirukanywe muri Congo none asigaye acungiye ku mipaka,ibi bigaragaza ko imbaraga yajyaga abwira abanyarwanda ko,zaba zimaze gushira.Kuburyo namahanga yamaze kumutera utwatsi izi zikaba ar’ingaruka zo kwica uwahoze arumukuru wa maneko y’u Rwanda nyakwigendera Col.Patrick Karegeya wababaje abantu benshi.

Amakuru afite gihamya,avuga ko,Col.Karegeya amaze gufungurwa mu gihome yamazemo amezi 18 yahise ahungishwa n’uRwego rwubutasi rwa CIA aho yahise ahinduka umukozi wurwo rwego,America rero yababajwe cyane n’urupfu rwe kuburyo kagame agomba kubyishyura yanze akunzi.

PKMu kiganiro umukuru w’Igihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’ abanyamakuru mu masaha y’ agasusuruko kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mutarama 2015.

Abanyamakuru biniguye kubibazo bibazaga bigendanye n’Umutekano, Iterambere, Iyegura ry’ikubagahu mu bayobozi b’uturere n’ifungwa ryabo, Ibibazo bya FDLR, Abikorera kugiti cyabo, n’Impinduka ishobora kuba mumwaka w’2017, ubwo hazaba amatora y’umukuru w’Igihugu mu Rwanda.

Umukuru w’ igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Kuri iki cy’impinduka ishobora kuba mu mwaka w’2017, Perezida Paul Kagame yagize ati : “niba impinduka igomba kuba tugomba kuyitegura, tukagendana nayo, igihe iyo mpinduka izaba kuko u Rwanda rufite icyo ruvuze, ntitugomba gutinya impinduka cyangwa se guhangana n’ingorane muri 2017, nigera ntabwo ari ibintu bimbuza gusinzira,icyatuma u Rwanda ruba rwiza kurushaho, rugera kw’iterambere rikwiye ntakibazo.

Ku kibazo cya FDLR n’irimburwa ryayo, Perezida Kagame yirinze guhamiriza abanyamakuru ko ibintu bigiye kumera neza, avuga ko yaba akabije avuze ko yizeye ko ibintu bigiye kumera neza , ashingiye kumateka y’iki kibazo cya FDLR, ikibazo kirenze imyaka 10, ibibazo bituruka kubugome ndenga kamere bwakoranywe Jenoside.

Ati : Hari amatsinda anyuranye yagiye atera ibibazo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, M23, ADF, FDLR, Yagize ati : “iyo bigeze kuri FDLR baratangira bati, murabona ngo abakuru babyaye abana ntabwo ari base, harimo abasaza, abana, bavanze n’abasivili, bivuze ko harimo ikindi kintu……tugendeye kubyo twagiye tubona, nta wagira icyizere ijana ku ijana ko bizakorwa.”

Perezida Paul yagize icyo avuga ku iyegura ry’abayobozi batandukanye cyane cyane iry’abayobozi b’uturere bamaze iminsi begura bakavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite, Kagame akaba abinyomoza ko bategura ku mpamvu zabo bwite.

Asubiza kukibazo cy’umutekano mucye wagiye ugaragara mu Ntara y’amajyaruguru havugwamo n’abayobozi bakuru babifitemo uruhare, Perezida Kagame yasubije ko ntamutekano muke uri muguhugu cyacu, ko ingamba zashyizwe mubikorwa, abantu bamwe barakurikiranwe, abandi bumva uruhare rwabo babisabira imbabazi.

Abajiwe ku kibazo cy’abameya bamaze iminsi begura bakavuga ko babikoze ku mpamvu zabo bwite nyamara bamwe nyuma bagafatwa bagafungwa , bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, Perezida Kagame yabihakanye avuga ko begura kubera amakosa baba barakoze. Yagize ati : “Kuvuga ngo beguye, bigasa naho ari ku giti cyabo cyangwa nabo bahisemo kwegura, ntabwo ariko biba byagenze. Begura kubera ko bafite ibibazo badashobora gusubiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar