Kabila na Kenyatta mu butayu bugufiya!!!

30 OCT. 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cya Congo Joseph Kabila hmwe na Kenyatta utegeka igihugu cy’ibabylon bose bajyanwa mu butayu bugufiya kugirango bajye kwigishwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ifeza nizahabu ntabwo bitanga amahoro,kuko iyo amahoro yagurwaga abo bagabo bombi bari kuyagura kugirango bazabone amahoro bamaze kuva kubutegetsi cyangwa bakanagura ubutegetsi bakazaburambaho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko Ijuru ryicaye rigakora inama k’Umuhanuzi AINESHA kugirango batange itegeko ministeri ya Finance irekure umushahara w’Umuhanuzi kugirango ashobore gukora no gutunganya imilimo yahaawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugire ubwoba kandi ntutinye kuko data wo mu Ijuru yamaze gutegeka ngo wohererezwe umugisha uko niko Uwiteka nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yarakajwe cyane nijambo ry’ubuhanuzi rivuga ko Col.Pastor.Dodo Twahirwa ariwe wahitanye Gen.Gisa Fred Rwigema ku itegeko rye hamwe n’UMUSITA none batanze itegeko ko aho bakubona bahita bakurasa bakazisobanura hanyuma uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka ushakisha uko wakwitura inzika k’Umuhanuzi Majeshi Leon.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugire ubwoba kandi ntutinye gushyira ukuri guturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka Nyiringabo yakugize umucamanza wa bari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira ibya NYAMPINGA wahuye ninzitizi ubwo yaramaze kuva mu bwato ubwo yuriraga Train kugirango aze ansange mu butayu bugufiya,yahise ahura ninzitizi zashyizzweho n’Uwiteka Nyiringabo kuko imandwa za abega zari zamaze kumenya yuko aje ageze mu nzira kugusura mu butayu maze bahita bashyira za baliyeri mu nzira kugirango azbagwe mu ntoke bamuce igihanga ariko ntutinye kandi ntugre ubwoba kuko wa muyaga wabadayimoni washyizweho nizo nkozi z’ibibi wamaze gutuza akaba agiye gutangira urugendo ngo aze ku kureba kuko yagambiriye mu mutima kureba Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo umaze imyaka [8] mu butayu bugufiya amutegereje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nuko rero mwana w’umuntu kora amasengesho usengere urugendo rwa NYAMPINGA kugirango ruzamubere ruhire kandi azakugereho amahoro uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Ako kanya mpita ntangira amasengesho nkuko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kwiyiriza no gusenga Uwiteka Imana Nyiringabo.Njya mu iyerekwa mbona ubukwe butahwa kandi habaho gusaba no gukwa kandi byose bikorerwa mu butayu bugufiya kandi umwana w’Umwami nawe yarahari uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mfite inkwi (amasengesho) nshyiriye bene data,ariko ngeze kurugo rwabo,nsanga hazitiye ni mbaho nyinshi(amasengesho) y’igihe kirekire.Maze nshakisha uko nabageraho ngo ninjire murugo rwabo birananira.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bene data ntibakubabaze kuko Uwiteka yafatiye ibyemezo byo kujyanwa mu butayu.

Ibijyanye no kubafasha ubyihorere kuko bajyanywe kwigishwa mu butayu uko umuntu akwiye kubana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.No kugirango bamenye imibabaro Umuhanuzi yababarijwe mubutayu kuko wabahaye ubuhamya ntibabiha agaciro bakumva ko ari ibintu bisanzwe bakumva ko nabo babinyuramo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona njyanwa mu ishuli inshuro [3] ngarukira kumuryango sininjire mu ishuli.Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko ikigeragezo kizanywe nabadayimoni kidashobora ku kugeraho kuko Uwiteka Nyiringabo yamaze kugirakuraho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abanyamadini bo mu gihugu cy’ibabylon abo mu bwoko bwa bakikuyu bifuza yuko Kenyatta yatsinda amatora maze RAILA Odinga ntazapfe abaye umukuru w’igihugu cy’ibabylon.Ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo banyamadini barifuza ibiturutse mu mitima yabo bitandukanye nicyo amategeko avuga.

Mbona abanyamategeko bahuriye mu ihuriro ryitwa LSK nabo basaba Chairman wa IEBC kubahiriza amategeko kubijyanye nibizava mu matora.Numva bamusaba ko adakwiye guhengamira uruhande rumwe ngo yemeze ko Kenyatta yatsinze amatora kandi atatsinze kuko yatowe na moko abiri gusa mu gihugu gifite ntara zigera kuri [47] uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko Chairman wa IEBC Wafula Chibukati,nawe yemera ibyo asabwa na banyamadini ariko atari ko bimeze mu mutima we.Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nubwo Chibukati abemerera ibyo bamusaba ariko ntabwo yiteguye kugira icyo akora nakimwe ahubwo Kenyatta agiye kujyanwa mu butayu bukomeye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igisirikare cy’ibabylon cyitwa KDF gifatanije nurukiko birukana Vice President w’ibabylon(Kenya) William Ruto.Mbona Vice President asohotse mu nzu abamo yagenewe Vice President,maze ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo Jehova rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko niko bigiye kugenda niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umudamu twaririmbanaga muri korali tugisengera kwa Rubangura Building hagikorera Eglise Vivante,uwo mudamu yitwa Agnes ubu asengera muri Assembles Of God Inyamirambo.Nerekwa ajyanwa mu butayu bugifiya cyane kugirango yigishwe ko agomba kubaha umuntu wese kuko atazi icyo Uwiteka aba amutekerezaho.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hashize imyaka [17] yaragututse ndetse arakunegura ubwo yabikoraga Uwiteka yarumvise none ajyanywe mu butayu gusa ntumucireho iteka kuko icyaha yakoze atari icyo kumwicisha ariko akwiye kujyanwa mu butayu bugufiya ndetse yamaze kubugeramo kugirango amenye yuko yakoze ibyo gukiranirwa ubwo yatukaga Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wagaragaje kwihangana gukomeye kandi wemeye inzira zose Uwiteka Nyiringabo yakunyujijemo,niyompamvu uyumunsi Uwiteka Imana yawe aguhaye umuryango mugari kandi wagutse ndetse munini kugirango ubwigunge watewe nabadayimoni burangire kuko umwanzi wo gukiranuka umuryango wawe yawugize inkokore uko niko Uwiteka abutegetse!

Translate »
Skip to toolbar