Ibyo Uwiteka agiye gukorera FPR,n’Abega,uzabibona cyangwa uzabyumvisha amatwi azumirwa!

Nov 6,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona inyama z’impyiko zigabanywamo imirwi ibiri, ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore habaye ubugambanyi bukomeye cyane.Kandi umwanzi araguhagurukiye cyane ndetse bikabije ariko ntugire ubwoba kuko Uwiteka ari kumwe nawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa uko birirwa bashakisha numero za telephone zanjye ariko bagaheba.Ijambo ry’Uwiteka  Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana za magigiri zimerewe nabi cyane na bashebuja kuko bigaragara ko ari nta kazi bakora bigatuma uhabwa rugari ugakora ibyo badashaka ko ukora niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umugore w’umugenzi Kazi ajyanwa mu butayu bugufiya,amaze kubugeramo asa nupfuye,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mugenzi kazi,yagiye impaka numwuka w’Uwiteka Imana yawe ukorera,niyompamvu ajyanywe mu butayu bugufiya kugirango amenye yuko umwuka w’Uwiteka akorera muri wowe niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona habaho inama ikomeye yabanyamakuru mpuzamahanga barimo kwiga ku kibazo cy’itangaza makuru ryo muri gakondo yabakiranutsi babujijwe amahwemo nubutegetsi bwa gatsiko kabicanyi ka FPR n’Umwakagara ariko mbona iyo nama ikorerwa mu butayu bugufiya nikoUwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zitangatanga inzira zose nyabagendwa zaho nabaga naho nagiye nyura hose,ngo zirebe yuko zabasha kumbona ngo zince igihanga.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kuva washyira ahagaragara yuko Umwakagara azacibwa igihanga mu mwaka wa 2018,nta bwo ibintu bimeze neza,kuko barushijeho guhagarika umutima bikomeye kuko bazi neza yuko ijambo ry’umwuka w’Uhoraho rikorera muri wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ni uko rero ntutarabuke kandi ntugire aho werekera kugirango izo nkozi z’ibibi zibanze zive mu nzira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwanzi amaze kujegejwa cyane nijambo ry’ubuhanuzi,none alimo kuguhigira hasi no hejeru ngo arimbure ubugingo bwawe niko Uwitekaavuga.

Numva umwe avuga ngo,wa mugabo sinkunzi,ariko uwuriwe wese,ubanza ukomeye!Kuko urebye ingabo zashyizweho ngo ziguhige,nta bwo ur’umuntu usanzwe!Uwanyereka ingabo zikurinze birashoboka ko zaba zirusha amabako iziguhiga uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira impunzi zose zabanyarwanda,cyane urubyiruko yuko umwanzi abahagurukiye muri bihe bikomeye yitegura gukurwa ku ngoma kuko azi neza yuko urubyiruko nyarwanda runyotewe gukuraho ingoma ya abega imaze kumena amaraso atagira ingabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nerekwa abacuruzi bo muri gakondo ya bakiranutsi bafatwa nubwoba bwibigiye kubaho mu isi yabazima.Mbona ko batangiye gukora za (Money Transfer) batwara amafaranga   yabo hanze y’igihugu kuko bamazekubona neza yuko intambara irimbanije hagati ya Uganda n’uRwanda bakaba batagifite gushidiknya yuko nta ntambara ihari nkuko abambari bagatsikobasanzwe babivuga.

Nerekwa IHENE ifite amahembe [2];mbona unjeho,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,witondere umwuka wikinyoma ukujeho ku kuriganya kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ukuntu FPR yafashe ubutegetsi yigarurira gakondo yabakiranutsi,batwara imitungo ya baturage,nta cyintu nakimwe cyasigaye gifite agaciro batatwaye.Mbona ko batwirukanye muri gakondo yacu,duhungira mu itongo ry’ubwami bw’uRwanda rifatanye na gakondo ya barepubulike.

Tukajya dufata uduti tudafashe tukaduhinduramo imyambi akaba ariyo turasa FPR,nyamara nubwo twayirasaga twihagazaho,nta nubwo iyo myambi yabashaga no kuyigeraho.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira ubwoko bwanjye nabantu banjye uti,agahinda mufite numubabaro byose ndabizi kandi ndabireba.Niyompamvu ngiye gukora ibikomeye mu isi ya bazima uzabyumva wese aziziba amatwi anahumirize kugirango atabireba kuko bizaba biteye ubwoba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko abahutu batuye muri gakondo,kugirango bahungishe imitungo yabo,bibasaba gutanga    ruswa mu bantu bo muri FPR,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo ntonorano baka rubanda rw’Umwami ntaho zizabageza kuko iminsi yabo yamaze kugerwa kumashyi kandi uwaraye ariye bucya atacyibuka ibyo yarariye uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona urusengero rwa Christian Life Assemble CLA rukorera INYARUTARAMA rw’umuzungu w’umunyacanada ko rukorera ANTI-CHRIST,mbona bafungura movie cetre hirya no hino mu murwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi kugirango bayobye urubyiruko cyane ahitwa GIKONDO niko Uwiteka avuga.

Ndabwirwa ngo,mburire abo muri gakondo ya bakiranutsi,ukunda ubugingo bwe,ave muri iryo dini ashake ahandi yasengera kuko abazarigumamo bose bazarimbuka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira ngo mbacireho iteka mbahe numero yurubanza N.0079/0011/17 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi niko abivuze

nccleon@gmail.com , inyangenewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar