Diane Rwigara na nyina bongeye kumvirizwa mu bujurire

Mu Rwanda urukiko rukuru rwa Kigali rwumvise ubujurire bwa Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara baregwa ibyaha birimo guteza imidugararo muri rubanda.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gukomeza kumva ubujurire nyuma y’impaka hagati y’uruhande ruregwa n’ubushinjacyaha, bwavugaga ko bahakana nkana ko batahawe imyanzuro.

Abaregwa barasaba ko baba bafunguwe by’agateganyo kuko ngo urukiko rwababuranishije rutari rufite ubwo bubasha.

Kandi ngo hari n’ibindi bitubahirijwe birimo uburyo bwo gusakwa no kumviriza ibiganiro bagiye bakorera ku materefoni yabo.

Ni urubanza rwaranzwe n’impaka hagati y’abunganira abaregwa n’ubushinjacyaha.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline RWIGARA bombi bari mu mwambaro w’iroze w’imfungwa.

Ariko Adeline utari wabonetse mu rukiko ubuheruka yagaragaraga nk’ufite integer nke.

 
Adeline Rwigara yagaragaye nkufite intege nke

Yabwiye urukiko ko kubera ikibazo cy’uburwayi yakuye mucyo yita iyicarubozo yakorewe ubwo yafatwaga n’inzego z’iperereza, ngo adafite imbaraga zo kuburana.

Ingingo yo kudashyikizwa imyanzuro ku ruhande rw’abaregwa yabaye nk’ifata umwanya muremure.

Iyo ngingo kimwe n’iy’uko abunganizi babo ngo batabonye imyanzuro y’ubushinjacyaha mu buryo bw’ikoranabuhanga nizo zari yateje impaka.

Urukiko ruvuye kwiherera rwayiteye utwatsi rusaba ko urubanza rukomeza.

Adeline Rwigara yavuze ko kugeza ubu adahabwa uburenganzira bwuzuye bwo kwivuza.

Ntamenyeshwa ibiri mu bizamini bya muganga

Yabwiye umucamanza ko ngo ahura na muganga ahagarikiwe n’abakozi ba gereza kandi ko ari nabo bashyikirizwa impapuro ze z’uburwayi, we ntamenye ibizikubiyemo.

Abunganira abaregwa baravuga ko ubujurire ku gifungo cy’iminsi 30 cya Diane na nyina bushingiye ku cyo bita kwica amategeko nkana kwabaye mu rukiko rwisumbuye.

Bavuga ko habayeho gusimbuka intera kuko ngo bari kubanza kuburanira mu rw’ibanze.

Abaregwa bombi bashinjwa guteza imidugararo muri rubanda, ivangura n’amacakubiri.

Kuri Diane Rwigara hazaho n’icy’inyandiko mpimbano kijyanye n’imikono ngo yaba yarerekanye ku bamusinyiye ubwo yashakaga guhatanira kuyobora igihugu uyu mwaka, ubushinjacyaha bukavuga ko ari iy’abantu bapfuye yahimbye.

Diane Rwigara avuga ko ari ibyo bamuhimbira kugirango bamucecekeshe mu rubuga rwa politiki.

Yasabye urukiko ko rwafata icyemezo cyo kumurekura ngo nubwo ngo atizeye ko umucamanza afite ubwo bubasha.

Diane ni umukobwa w’umucuruzi Asnapol Rwigara wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ubucuruzi bw’itabi, yapfuye mu myaka ibiri ishize.

Inzego za Leta zemeje ko yazize impanuka y’imodoka, ariko umugore we Adeline Rwigara Mukangemanyi yongeye gushimangira imbere y’umucamanza ko umugabo we yiciwe mu maso ye ko kandi abifitiye ibimenyetso.

Urubanza ruzasomwa kuri 21 z’iuku kwezi.

nccleon@gmail.com, inyangenewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar