Umugambi wo kuriganya ubwami bw’uRwanda mu nama y’UMUSITA(M7) na Gen.Kayumba Nyamwasa!?

Dec 14, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mw’isinagogi ry’umupastor warurimo abwiriza ijambo ry’Uhoraho  Uwiteka Nyiringabo.Numva abwiriza kandi abahanurira abantu ababwira ko bagiye gukira,abandi bagiye kuba abacuruzi bakomeye cyane kurwego rw’isi.Numva Pastor abwira abaririmbyi ko bagiye kuba abaririmbyi bakomeye bakazajya batumirwa namahanga cyane yo muri America.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ng’uko uko abantu bigize abahanuzi,aho bafata amagambo meza bakayabwira abantu kuko aribyo baba bishakira maze bakabyita ubuhanuzi.Kugirango babanezeze bityo babone uko babakuramo umugati uko niko Uwiteka Nyiringabo abaneguye.

Dec 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abega begeranya intonorano (Inyama ziterekerejwe)mbona ziherekejwe n’umugisha uvanze n’umuvumo,ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bwa abega buraje kandi buje buherekejwe n’intonorano uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo,wongeye kuzamuka,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntozongere gusubira kwimoza aho wajyaga ujya kwimoza,kuko za ntasi zamaze kuhagera zikavugana na wa mwogoshi usanzwe agukorera isuku muri saloon bamaze kumuha intonorano ngo azakugurishe ubwo uzaba ugiyeyo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore ejo uwo mwogoshi azakoherereza ubutumwa bukubaza impamvu utakijyayo.Nyuma yo kuva mu mayerekwa, mbona nakiriye ubutumwa buturutse kuri uwo mwogoshi bumbaza aho nagiye nimpamvu ntakiboneka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ahitwa Igoma,ingabo za abega zambuka zijyayo zihica abanyarwanda bose bahaturiye ntihagira numwe uharokoka.Gusa nza kubona mu nkengero zaho hari mugabo wo mu bwoko bwa abatutsi waharokotse hamwe numugore umwe aribo basigaye kumusozi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bakomeje gahunda yabo yo kwica abantu batuye Igoma muri Congo,kuko bashaka guteza ubwicanyi kugirango babone abasore bakwinjira mu gisirikare cyabo.Ndetse bakaba banashaka uko bagenzura aho muri Goma bakahashyira ingabo zabo bitwaje ko harangwa umutekano mucye kugirango bafunge amayira yingabo za Gen.Nyamwasa n’umwana w’UMUSITA(M7)uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

A opposition supporter reacts after burning tyres during demonstrations in Mombasa, Kenya, Thursday, Oct. 26, 2017 Kenya is holding the rerun of its disputed presidential election Thursday, despite a boycott by the main opposition party and rising political tensions in the East African country. (AP Photo)

Nerekwa igicu cy’abadaymoni mu gihugu cy’ibabylon,mbona hasa naho haba habaye impunduka muri politike,cyangwa se habaye coup d’état ya gisirikare.Abantu bose batuye mu murwa w’ISHUSHAN,nta bwo bari bazi icyabaye,mbona bakizwa namagurubafata za motor birukanka bahunga umurwa mukuru w’ibabylon.

Nerekwa mbona ubusambanyi bukorerwa muri icyo gihugu nkubucuruzi bukomeye cyane,nabwo bucirwaho iteka nUhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nd’umulinzi w’Isooko ya mazi meza(Well Spring) mbona abantu baza kuvumo kuri iyo sooko ya yo mazi(ubuhanuzi)ariko mbona haje abagabo [2] bakora umwuga wubumagigiri boherejwe ningoma ya abega bazanywe no kubuza abantu baje kuvoma amazi kuri iryo riba(Spring) ndrwana nabo kuko narimfite inkota y’umuriro nindi isanzwe(umwuka wubuhanuzi hamwe nijambo ry’Uhoraho).Maze ngirirwa ubuntu n’Uwiteka Imana Nyiringabo ndabanesha uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mushiki wanjye mwene data azengurutswe nabagore(abarozi kazi) ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,mama Deborah azengurutse nabarozi kazi,kandi ntabwo yashobora kubirukana kuko ari mu ntegenke cyane,kandi dore araje ku kureba kugirango umurwaneho umukize izo nyanga birama niko Uhoraho Nyiringabo abivuga kuko bakorewe cyane niko Uwiteka abivuze.

Dec 16,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi umwakagara ashyiraho amabwiriza namategeko menshi cyane akoreshwa mu gihe hari umutekano mucye.Mbona bayashyize kubikuta byinzu,no kumihanda hose kugirango abantu babisome bamenye icyo umwakagara yifuza.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwakagara ubwoba bwamutashye agiye gushyiraho amategeko akomeye cyane abuza abantu kwidagadura,ndetse no kuvugana kubera atizeye abaturage kuko azi neza ko batamukunda kandi akaba asigaye yikanga urupfu rwa hato na hato kuko intambara ikaba igeze mu irango ryo mu irembo rya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’UMUSITA (M7) hamwe na Gen.Kayumba Nyamwasa bakora inama ikomeye cyane,maze numva bavuga ngo,bakwiye gushaka Umwami w’uRwanda hamwe na Chancellor(Umwiru mukuru Boniface Benzinge).

ngo bavugane nabo kuko ngo ibyo ubuhanuzi buvuga yuko hariho umutwe wingabo uharanira ubwami bw’uRwanda buriya nibo bawushinze kandi ushobora kuzatuma badafata ubutegetsi bityo bababeshye ko bashaka kwifatanya nabo kugirango bamenye ibyizo ngabo zitirirwa ingabo z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abihishuye,kandi ni uko abivuze.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel hamwe n’umwiru mukuru Benzinge Boniface uti,uku niko Uwitekaavuga.

Dore yabahaye gakondo ya bakiranutsi,ubwami yabushyize mubiganza byanyu,muramuka mwumvikanye na banyabinyoma b’abarepubulike(REP) umuvumo Umugaragu wanjye (Umuhanuzi AINESHA) yabavumye uzahita ubajyaho kandi muzahita mwaburwa ubwami musigarane umuvumo wa barepubulike kuko muzaba mwanze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

 e-mail: nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar