Umwuka w’Inzika y’Inzigo y’Umwami Mutara lll Rudahigwa,izamaraho abega bose,ntawuzasigara ku isi yabazima!!!

Dec  28, 2017 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ko abayobozi bakuru ba Rwanda National Congress(RNC)bakora inama maze bemeranya ko gakondo ya bakiranutsi bayigurishije bakayishyira mu maboko ya banyamahanga.Mbona ko inama bari kuyikorera hejuru mu giti,(mukirere)bisobanura ahantu hibanga,ariko nubwo byari mu bushorishori bwigiti,ntarufatiro bari bafite uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Mbona Umuhanuzi aragiye kugirango yumve ibivugirwa muriyo nama,asanga barimo gutera imirwi gakondo ya bakiranutsi,barimo kugabana intonorano bari bamaze guhabwa nabaterankunga baguze gakondo ya bakiranutsi.Mbasabye uwanjye mugabane barawunyima,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bakwimye umugabane kuri gakondo ya bakiranutsi.

Kandi Uwiteka Nyiringabo yarayishyize mu biganza byawe,ntabwo bazi yuko uyifiteho ububasha kuyiha uwo ushaka ukayima uwo udashaka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mu gihe batari barangiza kugabana izo ntonorano,mbona hamanutse uruzi rw’inyanja ruturutse hejuru mukirere ku ijuru,mbona banyagiwe niyo Nyanja iturutse mukirere,maze buri umwe afata umugabane yaramaze guhabwa bakizwa namaguru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu,ese umunyamuvumo yabasha kuba umunyamugisha kandi umuvumo ukimuriho?Ndasubiza nti oya ntibishoboka!

Ndabwirwa ngo,nuko uko bidashoboka,uko niko RNC badashobora guhabwa gakondo ya bakiranutsi ho umwandu kuko bavumwe n’Umuhanuzi,kandi banze kwihana bibwira yuko intwaro zabo,amagare na mafarashi byabo bishobora kunesha ijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nzika ya nzigo,atumwa muri misiyo,ariko ibyamujyanye biramunanira ntiyabasha kubikora.Maze arabwirwa ngo,ntacyo yabasha kugeraho Atari kumwe n’Umuhanuzi,aragaruka aza kureba Umuhanuzi amusaba yuko bajyanwa muri misiyo aho yaratumwe kugirango abashe gusohoza ubutumwa.

Mbona ko Umuhanuzi amwemereye barajyana ariko bageze mu nzira,mbona Umuhanuzi aramwikinze maze nzika ya nzigo,agiye wenyine uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ni uko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore  umugenzi kazi,arikumwe na nzika ya nzigo,kandi bagambiriye kugucisha igihanga,kuko ari nta cyo bashobora gukora ukiri mu isi ya bazima.

Nuko rero ntutinye kandi ube maso cyane,ubemerere mugendane uko babishaka ariko wowe umenye icyo bashaka kugeraho kugirango uburizemo imigambi yabo mibi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Eng.Raila Odinga ararahijwe,kandi abari bagambiliye guteza imidugararo ngo havuke intambara,baburijwemo nijambo ry’Ubuhanuzi kandi arahijwe vuba vuba ndetse abanzi bijambo ry’Uwiteka ntabwo bazamenya uko bigenze,kandi ntibazamenya byanarangiye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma wicaye mu ndiba y’umutima w’ubugingo,maze mbaza uwo mwuka wikinyoma nti,ni kuki wagiye kwarika mu ndiba y’umutima w’umugenzi kazi kandi ari umunyabugingo? Niko umwuka w’Uhoraho Nyiringabo abaza!

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubutayu bugufiya imbere yanjye buza bunsatira,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu ube maso cyane kuko muri iyi minsi ya nyuma y’ingoma ya abega,umwanzi alimo gukora ibishoboka byose akoresheje abantu batandukanye kugirango akwambure ubugingo.

Ariko ntutinye kuko intare yo mu muryango wa David inkomoko y’Umuhanuzi ari maso kandi alinze bugingo bwawe kuburyo bukomeye cyane niko Uhoraho Nyiribihe byose abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imodoka(ubuyobozi)ilimo za magigiri ziyobowe n’umugore winzobe(ikigina)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uhindure ibirindiro byawe kuko umwanzi yaguhagurukiye utaza kugwa mu mutego wabo murizi mpera z’uyu mwaka wa 2017 niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dec 29,2017 nerekwa umwuka w’ikinyoma ubyibushye,mbona mukanya ko guhumbya uhise unanuka mbona uvuye munzira nyabagendwa (Kaburimbo)maze mbona ugiye mugahanda kigitaka utangiye kurya umukungugu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona INZOKA ziri kumurongo(umwuka wuburiganya)mbona zoherezwa k’Umuhanuzi,uko buri nzoka yasohoraga ururimi,niko umukasi(ijambo ry’Ubuhanuzi)wacaga urwo rurimi.

Mbona inzoka zose uko zari nyinshi cyane zashyizwe kumurongo,mbona zose zicibwa indimi zose zirapfa zishiraho.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara zari ziguhagurukiye zose zicishijwe bugufiya nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko abivuze!

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho y’iminsi [3] kugirango Uwiteka agukorere igitangaza cyihuse vuba,kuko imbaraga z’umwijima zahagaritse umugisha wawe wagombaga guhabwa mbere yuko umwaka urangira uko niko Uwiteka abitegetse.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo y’Umwami Mutara lll Rudahigwa afitiye abega barwanije  ubwami bw’uRwanda,ndetse bakongeraho no gutwara imitungo ye yasize.

Araza asanga ndi kumarembo ya gakondo y’ubwami bw’uRwanda,ariko hari harahindutse amatongo,aza azanye nabacamanza  baje guca urubanza rw’ingoma ya abega n’ubwami bw’uRwanda.

Baraza bareba gakondo ya bakiranutsi,ifatanye nagakondo y’ubwami bw’uRwanda,basanga byose byigaruriwe na abega bari ku ngoma y’ikinyoma itemewe muri gakondo ya bakiranutsi,ndetse no mu ijuru ikaba itazwi.

Umwami Rudahigwa araza asanga abega barakuye Imana Uwiteka Nyiringabo mu itegekonshinga kandi ariyo shingiro rya gakondo ya bakiranutsi.

Abacamanza bamaze kubona ibyo byose,baricara baca imanza zitabera,maze abega batsinda nurubanza,bamburwa gakondo ya bakiranutsi maze bahabwa igihano cyo koherezwa mu butayu bugufiya bakazamarayo ibihe [7×1000] nkuko Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo yabitegetse uko niko Uhoraho Nyiribihe byose abivuze!

Ijambo  ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubonye n’Inzigo y’ubwami bw’’uRwanda ihagurukiye abega kandi izarangiraho ar’uko abega bashizeho batazongera kuvugwa muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya nyakwigenera Rwigara Assinapol aza kundeba,maze arambwira ati,yewe mugaragu  w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,dore narenganijwe n’Abega banca igihanga kandi ntarigeze mbakiranirwaho,ahubwo nabafashije kwima ingoma,nonendakwinginze ngo,uzavugane n’Umwami YUHI VI azamporere.

Naramuka atabikoze,uzabwire Umwami uzamusimbura azamporere ampe ubutabera ndetse umuryango wanjye nasize awuhe ubutabera nzi neza yuko ubutumwa bwanjye uzabusohoza kuko ari wowe wabahanuye kandi ariwowe wabimitse binyuze mu ijambo ry’Uwiteka Imana yawe Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Nerekwa inkozi z’ibibi zohereza umwuka w’indwara ya sida(HIV)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi bumusaraba bohereje umudayimoni wubusambanyi wikoreye sida kugirango baguhumanye ntuzasohoze mu isezerano ryawe unezerewe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa idini ry’ibabylon ricikamo ibice [2] bamwe bakurikira Raila Odinga,abandi basigarana na Kenyatta,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore igihugu cy’ibabylon gicitsemo kabiri kubera bimitse umwuka w’ikinyoma nuburiganya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa INKA ituruka mu butayu bugufiya(demon)mbona ko yoherejwe na abega,iza  ishaka kugirango inyice,maze igeze hafi yanjye isanga ndi mu bwiza no mbaraga z’Uhoraho irashonga irarangira ishiraho.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abega bakoreshe imbaraga zabo zose maze barebe ko bazagushyigura,kuko Uhoraho yakugize akanwa ke,ntabwo imbaraga zabo cyangwa izabadayimoni biringira zishobora kugira nibura na kimwe kigihumbi cy’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ngo zibe zakugiraho ingaruka niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu butayu bugufiya bwo mu nmajyepfo yuburasira zuba bw’Africa yuburasira zuba bwo hagati(EAC)mbona turi abagabo [3] ducukura izahabu,nijye wari ubahagarariye nka supervisor maze nzana isaho dushyiramo izo zahabu.

Ariko iruhande rwacu hari abagore(bisobanura inkozi z’ibibi zabanyamadini) mbona Umuhanuzi  afashe za  zahabu arizikorera ariko b’abagore bashaka ko bazigabana ariko Umuanuzi arazibima arazihungisha ahura nabadayimoni mu nzira batangira kurwanya b’abagore maze Umuhanuzi arabacika arigendera.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuhanuzi bwo mu gihugu cy’ibabylon burasohoye kuko bugereranywa nizahabu itunganijwe neza,benshi bazashaka kwiyitirira ko bari barabihanuye nyamara nta cyubahiro ndetse nishimwe bazabona ahubwo bazaatwa nabadayimoni kuko bashatse kwiyitirira ibitari ibyabo(spiritual Properties)uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona mukirere cy’ibabylon hari igicu cy’umukara,mbona haje umugore ategeka ko ibyo bicu birekurana,kimwe cyari umweru(Raila Odinga)ikindi cyari umukara(Uhuru Kenyatta)

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kenyatta na Raila baratandukanye burundu,kandi ntaho bazongera guhurira kuko uko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryabitegetse(Jeremiah 8:3) uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

 nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar