LONI irasaba Perezida Kabila kubahiriza amasezerano yo kurekura ubutegetsi

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yashishikarije perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubahiriza amasezerano yo kuva ku butegetsi.

Abivuze nyuma y’urupfu rw’abantu 8 baguye mu myigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwe.

Antonio Guterres yavuze ko amasezerano yumvikanyweho na perezida Joseph Kabila mu mezi 12 ashize, asezeranya kurekura ubutegetsi, ariyo nzira yonyine iboneye yo kugarura amahoro muri Congo.

Yahamagariye guverinoma n’inzego z’umutekano kwitwararika no kwifata mu kudakoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya mu murwa mukuru Kinshasa n’indi mijyi.

Translate »
Skip to toolbar