Umujinya w’Uwiteka kubwami bw’uRwanda!!?

Jan 3, 2018 njyanwa mu iyerekwa gutambagizwa  mu gihugu cy’Africa y’Epfo,mbona ishyaka riyoboye icyo gihugu kuva cyabona ubwigenge 1994 ubwo umukambwe Nelson Mandera yafataga ubutegetsi.

 

Demonstrators protest against South African President Jacob Zuma in Pretoria, South Africa, on Tuesday, April 4, 2017. Zuma responded to the political crisis that erupted after he fired the finance minister, acknowledging that public disputes at the top of the government are a “serious weakness.” (AP Photo)

Mbona iryo shyaka rikora inama yihutirwa cyane,bafata umwanzuro wo gukuraho kubutegetsi JACKOB ZUMA uregwa ibirego bya ruswa ikabije,bikaba bishobora gutuma uwo mugambwe utakaza amajwi menshi yarikuzawufasha kongera gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka uza wa 2019.

Mbona bemeje kandi bafashe umwanzuro wo kumukuraho kumwanya w’umukuru w’igihugu,kugirango asimburwe numuyobozi wamusimbuye kumwanya w’umukuru w’ishyaka rya ANC uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona amazu yibitabashwa yamagorofa yubatswe hakoreshejwe uburiganya mu isi yabazima.Mbona ko haguye imvura nyinshi cyane,maze ayo mazu ararengerwa umwuzure uhamara igihe kitari gitoya.Igihe waringiriye nta nzu nimwe yarisigaye igifite agaciro kuko zose zari zarangiritse kubera amazi y’umwuzure niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo agiye gusenya ubutunzi bwose bukomoka kubadayimoni Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abushyizeho ishyrezo kugirango bimenyekane yuko mu Ijuru hari Imana yaremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jan 4, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo uherekejwe n’umwana w’umwega w’Igitarama Munyaneza Emmanuel wahoze asengera muri ADEPR mbere yuko atangira imirimo yubutasi muri bene se mu gihugu cy’Ubuperesi(Uganda).

Mbona niwe uyoboye igitero cyo guhitana Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA wahoze ar’inshuti ye,nubwo ubucuti bwa abega butaramba.Mbona bakora inama bashakisha uko bamutegera ku kibuga cy’indege,ariko mbona ko izo gahunda zabo ziburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana mwana w’umuntu,dore abega bamaze gukora inama yo kugutegera ku kibuga cy’indege cy’ibabylon kugirango bagucishe igihanga,ariko ntutinya kuko imigambi yabo isa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa RAILA Odinga arahizwa maze aba umukuru w’igihugu cy’ibabylon,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore gahunda zo kurahiza Odinga zirarimbanije,kandi ishyaka rya Jubilee rikozwe nisoni imbere yamahanga niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mwene Rutagambwa(Umwakagara) yambura yambura abaturage utwo bari basigaranye twose.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abo muri gakondo ya bakiranutsi bahuye na kaga gakomeye cyane kuko umwanzi(Umwakagara)abamereye nabi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ashyiraho civilians biyita ko ari aba police(impersonation)bakazajya bajya kwambura abaturage bambaye imyenda yigipolice kandi atarabapolice.Abandi bakajya kugurisha amasambu(plot)kandi ayo masambu cyangwa ayo matongo,Atari ayabo.Bagafatwa bagafungwa mukanya gato bagahita barekurwa.

Nerekwa umwuka w’ikinyoma ujyanwa mu nzira nyabagendwa yigitaka(gukiranirwa)mbona uwo mwuka ujyanwa muriyo nzira y’igitaka mbona ko utangiye kurya igitaka uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa inkoko kazi ibundikiye amajyi agiye guturagwa(kuvuka kwa badayimoni)ariko mukanya gato,mbona iyo nkoko ihindutsemo igisiga,ubundi ihindukamo imbata umudayimoni ushinzwe gutoteza abanyamasezerano.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bakoherereje umudayimoni ugushyiraho urutoto kugirango wangize gahunda zawe zose wateganyaga gutunganya bigashyirwa mubikorwa niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa imbwa [3] zirukankana urukwavu(imbwa zisobanura ubusambanyi,naho urukwavu rusobanura ubwenge).Mbona zifashe rwa rukwavu zirarutanyaguza zirarurya zirarumara.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubusambanyi bumazeho ubwenge bwa bari mu isi ya bazima niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi wuzuyemo ingabo nyinshi zasaga niziturutse hanze y’igihugu.Mbona igiti gishinze kandi cyameze hagati y’umurwa(ubutegetsi)mbona za ngabo ko zuriye cya giti zikigera mu mashami kandi zikwiragizwa mu murwa hose zikuraho ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiribihe byose abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imiryango nyarwanda yo mu bwoko bwabatsobe,babyara abana bibigoryi batavuga neza kubera batanzweho ibitambo kugirango barusheho guhabwa ubutunzi nasekibi wabigaruriye.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abakoze ibisa biryo ubacireho iteka ubahe numero yurubanza kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Nyiringabo aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Numero yabo yurubanza N°0091/0001/0018 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami YUHI VI ataha ajya kwima ingoma,mbona bamwe mu bajyanama be,bajya gushaka abakonikoni baza guterekerera ubwami bw’uRwanda.Mbona bazanye abashambo bashinzwe imirimo yo gukiranirwa,mbona baraje bafata rusake bashaka kuyica igihanga ngo batangire imihango yo kumena amaraso bita urugimbu.

Mbona ko Umuhanuzi Mukuru ahageze maze batinya gukomeza iyo mihango,ahubwo bamubeshya yuko ngo,iyo rusake yariyo gutegurira Umwami YUHI VI kuko yimye ingoma kandi agarutse muri gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’’uRwanda bwajyanywe mu buhungiro buhamaze imyaka [58] kubera gukora imirimo yo gukiranirwa,akaba ariyompamvu birukanywe muri gakondo ya bakiranutsi.

Babwire uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo abivuga,dore Uwiteka azabasubiza muri gakondo ya bakiranutsi mujye kwima ingoma.Ariko nimuhirahira kongera gukora imirimo yo gukiranirwa muzahura na kaga gakomeye kuko muzaba munyuranije nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Mbona umwiru mukuru Chancellor Boniface Benzinge ahunga gukora iyo mihango,kubera gutinya ukuboko k’Uwiteka Imana Nyiringabo ibyo yakoreye Umwami watanze Kigeli V Ndahindurwa uko niko Uhoraho abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,niyompamvu nabahaye Umuhanuzi kugirango mutazongera gukorana nimbaraga z’umwijima.Ariko nimwanga kumwumvira mugakora ibinyuranye nijambo ry’Uwiteka,ntakabuza yuko umujinya w’Uwiteka Imana Nyiringabo utazabura kugurumanira hejuru yanyu.

Kandi icyo gihe igihano cy’Uhoraho kizikuba inshuro [7] kuko ibyo muzaba mukora icyo gihe,muzaba mubizi Atari ukuvuga ko mwajijwe ahubwo muzaba mubikoreye ubushake no kutumvira Uwiteka Imana yabakiranutsi niko abivuga.

Ariko nimwumvira ijambo ryanjye ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo,muzarya ibyiza byo mu gihugu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umuryango nyarwanda witwa abajiji bacirwaho iteka bazira kwirengagiza ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Ndabwirwa ngo,kuko mwanze kumva iyo yo mu Ijuru ivuga,niyompamvu muzarya ntimuhage,inzira zanyu zizahinduka imisaka,amashyo yanyu azicwa ninzara kandi azashiraho.

Imirima yanyu ntabwo izaragarika,abakobwa banyu nta bwo bazaheka,kandi gusaza kwanyu muzacyinduka kuko mwanegurije izuru ijambo ry’Uhoraho nkaho mwiremye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ayo masengesho ugiye gukora sijye ukubwiye kuyakora ntiwirirwe uyakora kuko ntari buyasubize.Ahubwo uburire umuntu wese yaba umugore cyangwa umugabo bakomoka muri gakondo yabakiranutsi,ntihazagire ushakwa cyangwa ushaka abanyababylon kuko ari ubwoko bubi bwanga Uwiteka kandi bugamika amajosi yabwo kuko bwanga kuyoborwa n’Uwiteka bwuzuye gukiranirwa kandi bwirata ubwenge kandi ari injiji uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ni uko rero ntiwongere kubahanurira cyangwa kubasengera kuko ibya wabahanuyeho byose bigiye gusohoza umurimo wabwo kugirango bimenyekane yuko mu Ijuru hari Uwiteka Imana ijya itabara uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar