Twagiramungu Faustin ngo yaba agiye kuba umuhuza wa batavuga rumwe na leta y’Umwakagara n’ubwami bw’uRwanda.

Ikinyamakuru inyangeNews kimaze igihe gikora isesengura kumpindura matwara ikomeye igiye gukorwa murwagasabo.Nubwo ONU yasabye ko amashyaka yose atavuga rumwe na leta y’Abega,akorera hanze ko yakorera hamwe,ndetse akarebera hamwe ibibazo by’igihugu uko byakemurwa. Ariko kubera yubakiye ku kinyoma yananiwe gukorera hamwe kuko hafi ya yose adafite icyerekezo bajyanamo abanyarwanda.

Ngo impamvu ingana ururo,bamaze kumenya (aba REP) yuko ibiganiro basabwe gukora (Round Table,table round) bizaba bihagarariwe n’ubwami bw’uRwanda, bukorera mu buhungiro.Ibyo bikaba bisabwa na ONU ishingiye kuri petition ya Resolution ya (1579,1580,1605) yemerera ubwami bw’uRwanda gusubira ku ngoma nta mananiza.Bamenye ko ubwami bw’uRwanda ari bwo bwemerewe kuzahagararira ibyo biganiro bigiye guhuza imbaga yabanyarwanda,umuhuza akazaba Twagiramungu,baciwe integer nuko ubwami bw’uRwanda ari bwo bwemewe  n’amategeko,kandi ko repebulika y’uRwanda iriho mu buryo butemewe namategeko.

Bahise batangira kunaniza no kwanga gushyira hamwe,amakuru afite gihamya,avuga ko imitwe yapolitike cyane cyane RNC badashaka kwitabira ibyo biganiro basabwa na ONU ko bakorera hamwe kugirango bakemure ibibazo by’igihugu byokamye abanyarwanda mu myaka (58) ishize.

Aho kwemera gukorera hamwe,ahubwo RNC yashinze ishyirahamwe ry’udushyaka bise (P5)nyamara ntabwo bagaragaza uruhare rw’ubwami mu butegetsi buzasimbura umwakagara.Niyompamvu RNC bizayigora kuba yafata ubutegetsi kuko abanyarwanda bose batayibonamo.

Cyane yuko ifite uruhare mu maraso yamennywe na FPR,nyuma y’imyaka (23)ishize,na nubu amaraso akaba agikomeje kumeneka.

Ibintu (8) bizatuma RNC itafata ubutegetsi:

  1. RNC ntabwo abanyarwanda bose bayibonamo
  2. Ihagarariye igice kimwe cyabanyarwanda
  • Ishingiye cyangwa yubakiye ku kinyoma kivuguruye cya FPR
  1. Baracyafite umwuka w’igitugu basangiyena FPR
  2. Bashinjya amaraso yamenetse muri genocide yakorewe mu Rwanda
  3. Imyaka tumaze,usibye kunenga ubutegetsi buriho,ntabwo bigeze basaba imbabazi z’ibyaha by’ubufatanya cyaha
  • Sibo bonyine bazi kurasa,kuko nizibika zaramajyi
  • Perezida M7 nta bwo ariwe Imana y’uRwanda,kuburyo azahora adushyiriraho abadutegeka

Dore ibintu umwana w’Umwega adashobora kuzapfa akoze igihe cyose azaba akiri kubutegetsi:

  1. Ntashobora kugirana imishyikirano nabarwanya ubutegetsi bwe,
  2. Naho bazamutera bakamurusha imbaraga,ntashobora kwemera imishyikirano,
  • Umwakagara ntashobora kwegura kubutegetsi kugirango abanyarwanda bagire amahoro kandi nawe ayabonereho,ahubwo azahitamo kubisasira nkuko yabivuze ko azarusiga uko yarusanze,usibyeko ashobora kuzarusiga hanyuma yarwo
  1. Umwakagara ntashobora gutsinda urugamba kumwegereye bitewe ni uko ikinyoma cye cyose yakoresheje gufata ubutegetsi cyamaze kujya ahagaragara,bityo akaba ari nta munyarwanda wakwemera kumena amaraso hejuru y’ikinyoma cy’abega kimaze imyaka [23] kubutegetsi.

Usibye kuba bashaka kumena amaraso kubera gushaka kwitwa “NIGABO”ariko yaba Gen.Nyamwasa, Gen.Museven ndetse na Maj.Gen.Paul Kagame,nta cyo bazamarira abanyarwanda na bagande usibye kubashora mu ntambara bakahashirira kugirango barwane ku nyungu zabo.

Dufite ibyiringiro yuko umukambwe winararibonye muri politike Twagiramungu ugiye kuyobora inama rukokoma izahuza abanyarwanda binger zose,kabone naho RNC batazayitabira nta cyo bizaba bitwaye abanyarwanda kuko abatari muri RNC aribo benshi cyane kurusha abayirimo.

Padiri Nahimana Thomas na Gen.Nyamwasa Kayumba,bari mu nyungu zabo,kuko abafaransa aribo babarinyuma,kwirukana umufaransa umubiligi nukugosorera murucaca.

Gusa dufite ibyiringiro ko iyo nama izasiga ihaye abanyarwanda icyerekezo kandi namahanga ntazabura kuyishyigikira,kuko niba ONU yarategetse Joseph Kabila gusubizaho imyigaragambyo abaturage bagahabwa uburenganzira bwabo,byanze bikunze,nabanyarwanda bambuwe ubuhunzi bagahabwa ubwenegihugu kugirango babacire ishyanga,biraza gusobanuka.

Isesengura rikomeje gukorwa nikinyamakuru inyangeNews,ni uko abanyarwanda benshi bemera Twagiramungu,kandi bakamufata nkumwe mubanyarwanda bafite inararibonye muri politike,kandi akaba yarakoranye bya hafi na gatsiko kabicanyi ka FPR,kari kubutegetsi.

Ikindi kandi akaba yemera ko ubwami bw’uRwanda ari bwo bwemewe namategeko mu muryango wabibumbye,akaba rero ashobora kubera abanyarwanda umuhuza mwiza hagati yamashyaka ashaka impinduka murwatubyaye.

Ikindi ni uko,imitwe ya gisirikare yose,yagira abayihagararira muriyo nama,kandi nayo,hakabaho uburyo ya yborwamo kugirango igihugu kitazamera nka Somalia.Ibyo RNC ivuga ko bakorana na FDLR,ntawabyizera kuko Umwakagara namara gucibwa igihanga,ibintu bizahinduka umwanda kuko buri mutwe uzaba ushaka gufata ubutegetsi kandi bidashoboka.

Reka twibutse abo bose yuko nyuma yibyo byose bizasozwa nubutabera,nibareba nabi bashobora kuzisanga muri za gereza zinyuranye.Dore amahanga agiye kurekura impapuro zita muri yombi abasirikare bakuru ba RDF,bivuze ngo,na bandi bazitwara nkuko FPR yitwaye yatumye hapfa imbaga ya banyarwanda,mushobora kuzisanga muri Arusha ya ll aho muzaba muhanganye nubutabera bwisi yose,kandi icyo gihe nta cyo muzitwaza kuko ibaye mbere byari bikwiye kubabera urugero.

Translate »
Skip to toolbar