Mwese mwanze kumvira Uwiteka Nyiringabo,none muzafatanya igihombo!!!

Jan 9, 2018 nerekwa mpuza mugore ufite yubukene ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,uramenye umugore muri buhure umwirinde kuko afite imyuka  yubukene kugirango agukureho umugisha  uko niko Uwiteka Nyiringabo  abivuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira umuntu wese ufite isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rijyanye n’umugisha,bakore amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Uwiteka Imana iminsi (3) bari imbere y’Uhoraho kugirango babashe kwinjizwa mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,cyane aya masengesho arareba abantu bahawe isezerano ryo gushaka no gushakwa(kubaka urugo)kugirango Uwiteka abasohoreze ibyo yabasezeranije uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu butayu bugufiya ku nkengero zabwo,mbona hagati mu butayu harimo abagabo bari kubugendamo hagati,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,muri bariya bantu harimo umugabo w’inshuti yawe Bigirimana Tharsis none umwibuke umusengere kugirango Uhoraho amugirire neza amukure muri buriya butayu niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mukayira (kigitaka)bisobanura ubuyobe,mbona mfite envelope mu ntoke ilimo umugisha mwinshi,ngeze imbere gatoya,mbona abapastori [3] barimo guhisha amafaranga bari bakuye murusengero bayahisha murwo bacukuye ikuzimu kugirango hatazagira umenya aho bayabika.

Bambonye babona ko mfite envelope yamashillingi mu ntoke,bagirango ndayabazaniye,mbona umwe muri abo ba Pastor avuye muri rwa rwobo bayahishamo aza kunsanganira ngo yakire ayo mashillingi.Aho kugirango abanze andamutse ahubwo aza kwakira envelope ndayimwima mubwira ko ntari uwo mu babo.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo ninkomeze imbere riranyereka ibindi bikomeye barimo gukora,ngeze imbere mpasanga abandi ba Pastori bihishe inyuma yurusengero barimo batongana kubera bapfaga amaturo umwe muri bo wavugaga ko ariwe nyiri rusengero yari ywatwaye menshi kubarusha.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,uko niko aba bashumba ba madini bajya basigara  murusengero kugirango babanze bamenye amafaranga yatanzwe nabakiliya babo kugirango babone uko bayagabana.

Niyompamvu badashobora kugira uwo bafasha kuko ibyakabaye bifasha abantu,nibo babyitwarira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ndabwirwa ngo,bakora ibishoboka byose ngo bariganye ubwoko bw’Uwiteka,bakoresheje amagambo yo gushyeshya kugirango bigarurire imitima yabo.Ariko igihe kirageze kandi kiraje ngo bacirweho iteka n’Uhoraho,kuko abakoragutyo,mwana w’umuntu,warukwiye kubacira urubanza kugirango imikorere yabo icirweho iteka niko Uwiteka abitegetse.Dore numero yabo yurubanza(file number)ko baciriweho iteka kubera gukiranirwa kwabo.N°0096/0001/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya ba pastor wabonye [3] bagiye gutandukana kubera inda nini,kuko muribo ari ntarukundo rubarimo kandi buri wese akaba ashaka kwiharira umugisha uturutse mu ntama bayobora.Niyompamvu babiri bagiye gushinga urwabo rusengero kugirango umuyobozi wabo bamusenyere urwo rusengero yiratana asigare wenyine niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu butayu burebure nsangayo umugore ufite umwana w’umuhungu(itorero ry’umwuka wera)namubonaga arimo gutunganya ingano zahushwe numuyaga ariko akaboko kamwe kibumoso,kari gafashe uwo mwana naho akiburyo ariko karimo kubagarira ingano.

Ndagenda mbikora nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryantegetse,mufasha wa mwana maze abagarira izo ngano neza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore itorero rya Kristo ririmo gutegurwa neza cyane kuko rimaze igihe kinini mugishanga cyamazi(bisobanura akaga ibyago namakuba)none Uwiteka agiye kurishyira hejuru rijye ahagaragara niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mwishwa wanjye Mukeshimana Jeannette ajya gushakisha imbaraga z’umwijima kugirango yongere agaruze umugisha yari yaratwaye awukuye kuri Nyirarume.

Mbona asubiye mubagore b’abanyamurengeKazi bamwigishije guhumanya abantu b’Imana Uwiteka Nyiringabo.Mbona umujinya w’Uwiteka umumanukiraho,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ukore amasengesho usenye imbaraga z’umwijima uriya mugore yakoherereje maze usubirane umugisha wawe niko Uwiteka abivuga.

Mbona bohereje akanyamaswa kitwa KANGAROO gashushanije ku kibiriti,gakunze kuba mu gihugu cya Australia,karaza kangezeho gahura numuriro gahita gasubirayo kadakoze icyakazanye uko niko Uwiteka arinda abantu be,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu kibaya cyo kwerekerwamo munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona nta mbaraga mfite ntabasha kugenda,mbona na za magigiri nazo zari zinkurikiye nazo zitagifite imbaraga zo ku nkurikirana,ndetse mbona na badayimoni bari muri icyo kibaya cyo kwerekerwamo nabo batagifite imbaraga zo kwica abantu no kubagirira nabi.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubonye dore uko bisobanurwa,intambara irabaye kandi ihitanye abantu benshi cyane,yaba abega izabahitana,yaba abarwanya ingoma ya abega izahitana abavandimwe nimiryango yabo,yaba za magigiri zirirwa zikwirukaho nabo izabahitana ndetse nimiryango yabo mwese mugiye guhura nakaga gakomeye cyane,kandi mugiye gucika intege ndetse mucike ururondogoro kuko mutazabona umwanya wo kwishimira urupfu rw’Umwakagara no guhirima kw’ingoma ya abega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ngiye kwinjizwa mu ishuli,ariko abo twari kumwe bemererwa kwandikwa ariko jyewe baranyagira kuko ntabwo narimfite amakayi yo kwandikamo,kandi sinari nishyuye amashillingi yishuri (fees) ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta shuli uri bwinjiremo(ikigeragezo)kuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za mayibobo ziri mu murwa mukuru mu gihugu cy’ibabylon witwa SHUSHAN,mbona za mayibobo(Street Kids)zinkurikira ndazihunga ndiruka  ndazicika.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni baraguhagurukiyebaje kugushaka ariko uhumure ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko uhishwe mu mababa no mubwihisho bwisumba byose ushobora byose niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mvuye  aho mpura na Traffic Police alimo kuyobora imodoka,maze arambwira ati,ihute uve munzira ugende uruhuke kuko ejo ufite ikizamini gikomeye cyane,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,za magigiri zabucyereye ejo ntuzave murugo kuko bazaba bagose imihanda yose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jan 11,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona INKA [2] zinanutse cyane,zoherezwa kuza k’Umuhanuzi,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abadayimoni bamaze igihe  kirekire baguhiga bakubura bagasubirayo bagakubitwa inkoni zitagira umubare.None nubu baragarutse ariko nta mbaraga bafite zo kuba bakubona  uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe n’umukuru w’ibabylon Kenyatta turyamye kugitanda kimwe,haza umupolice ukora muri CID aho twari turi muriyo nzu,uwo mu police araza Kenyatta yumvise ko ari umupolice kandi ko ari uwo mu bwoko bwa abajaluwo, asohoka mucyumba twari turuhukiyemo arirukanka.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhuru Kenyatta afite ubwoba bwinshi cyane ko Raila agiye kurahira,kandi ngo yamenye yuko aba police bo mu bwoko bwa abajaluwo bashobora kuzakurikira RAILA Odinga naramuka aciyemo igihugu kabiri bakikorera igihugu cyabo uko Nikon Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona integuza ije mu butayu gusura Umuhanuzi,kandi kuza kw’iyo nteguza,bisobanura ko ije gutegurira  “NYAMPINGA”kuko igihe cye kigeze mu marembo yubutayu,kandi iyo nteguza akaba ariyo kimenyetso cya nyuma cyo kuza kwa “NYAMPINGA”uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko hagiye kubaho guhangana gukomeye cyane hagati FPR,nigihugu cya France,mbona umukuru w’igihugu cya France afite imyumvire numwuka bya nyakwigendera Mitrad maze mbona igihugu cy’Ubufaransa gihamagaje abaregwa murukiko rwabo kuba aribo bahanuye indege yaritwaye perezida Habyarimana.

Mbona banga kujya muri urwo rubanza,mbona umurwa mukuru w’IPARIS ufite imihanda isobekeranye iyindi iri munsi yubutaka munda yisi,kuburyo udashobora gupfa kuba wamenya uko iyo mihanda yubatse!

Mbona ko igihugu cya France cyashakishije abatangabuhamya bakomoka mu batutsi kazi,ndetse no mu bahutu kazi,hamwe na bagabo bakomoka mu moko yombi bemeza ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya genocide yakorewe mu Rwanda kandi ikaba ishinjwa FPR,ko aribo bayikoze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

      France
      France2
      France

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar