Niki cyaba cyihishe inyuma y’imishyikirano hagati ya leta ya fpr,n’Umwami w’u Rwanda?

Amakuru aturuka mu biro by’Umwami w’u Rwanda Kigeli V.Ndahindurwa agera ku kinyamakuru inyangenewss.com,atangwa n’inzego z’Umwami w’u Rwanda mu rwego rushinzwe itumanaho bakorera I Washington DC.Mu gihugu cya America.

10923759_1549838138598049_1589667841028523462_nBaratangaza yuko bakomeje gutangazwa cyane n’imishyikirano ya hato na hato ya leta y’u Rwanda iyobowe n’umwakagara General major Paul Kagame,itigera igira icyo igeraho.Urwego rw’itumanaho rw’Umwami w’u Rwanda rwatangarije ikinyamakuru inyangenewss.com,ko,umwaka ushize leta ya fpr yaje gusaba imishyikirano hagati y’Umwami w’u Rwanda na leta ya FPR inshuro zigera kuri (3).

Ariko igitangaje izo nshuro zose nta mwanzuro numwe wigeze ushyirwa mu bikorwa bashingiye kubyo bavuganye cyangwa bumvikanye,kugeza ubu inzego z’Umwami ntabwo zumva icyaba cyihishe inyuma yiyi mishyikirano itarigeze ibyara umusaruro uhereye kuvaho kagame yarakiri visi perezida kungoma ya Pasteur Bizimungu.

Icyo umuntu yakwita agashya kibabaje ka kozwe na leta y’u Rwanda,leta ya fpr ivuga ko u Rwanda rufite Umwami uheze mubuhungiro bananiwe kumucyura mu Rwanda mucyubahiro,ariko burigihe bakabeshya abanyarwanda rubanda rw’Umwami ko ngo Umwami yanze gutaha.

Ese Umwami yataha ate? Mu gihe leta ivuga ko yataha nka rubanda rwose rwagiseseka,ubwo se,n’Umwami cyangwa nirubanda?Nyamara ku maradiyo no mu binyamakuru bavuga ko Kigeli V.Ndahindurwa ar’Umwami w’u Rwanda,ariko byagera aho bifuza ko yathuka agakomeza imirimo ye yarahiriye kuyobora ubwami bugendera ku itegeko nshinga bakavuga ko atar’Umwami ahubwo ari umunyarwanda nkabandi bose.

Yewe naho yaba Bizimungu mu gihugu kigendera kumategeko akwiye guhabwa icyubahiro kuko yabaye umukuru w’igihugu.Ngaho rero tekereza Umwami w’u Rwanda utarigeze yamburwa ubwami bwe nabanyarwanda bamugize kuba Umwami ngo natahe nkabanyarwanda bose bagiseseka.

Niba fpr idafite ubwoba bw’Umwami w’u Rwanda,niki cyaba cyihishe inyuma yiyo mishyikirano?FPR ndetse nabanyarwanda bose bazi neza ko Umwami w’u Rwanda igihe cye cyo gutaha cyegereje nk’uko Imana yabivuze,nubwo bica amatwi,ndetse bakigira nkaho ibyo Imana yasezeranijwe abanyarwanda batabyitayeho,ndetse ntibatinya no kuvuga yuko ibyo Imana yabihinduye ubigenzuye neza usanga umuriro waratangiye kwaka mubikomangoma bya FPR.

Igisigaye gusa n’uko umwotsi ucumbika ukagaragaza icyo watwitse!Naho ubundi karabaye,ndetse ibyo umukuru w’igihugu umwakagara aherutse kwirurira abanyaakuru ubwo yagiranaga ikiganiro nabanyamakuru kuwa 15 mutarama ababwira yuko biteguye kujyana n’impinduka zibegereye mbere ya 2017.Ibi bigaragaza neza ntagushidikanya ko intambara yamaze gutangira mu bwenge no mubitekerezo mubayobozi bakuru buRwanda.

Nyamara fpr yiyibagiza yuko ubwo bazaga baturuka Uganda ,nta kintu bari bafite nubwo nyakwigendera Habyarimana yabemereye imyanya muri leta,ntabwo banyuzwe ahubwo baruhutse aruko bamwikijije none dore ingaruka zokwiharira umugati w’igihugu zitangiye kubagaruka.

Umwami w’u Rwanda n’inzego akorana nazo,bakomeje kwibaza impamvu yibi bintu byose leta ya fpr ikomeje kwishongora no gusuzugura Umwami w’U Rwanda,nyamara agatinze kazaza n’amenyo yaruguru,kandi ngo iryamukuru riratinda ariko ntirihera”Kinywa yam zee inanuka lakini inasema kweri”wahenga warisema.

Translate »
Skip to toolbar