Rwanda: Icyuka Kibi hagati ya Ntaganzwa N’ubwunganizi

Rwanda Ladislas Ntaganzwa
      Ntaganzwa

Ubu bwumvikane buke hagati ya Bwana Ladislas Ntaganzwa na Me Laurent Bugabo umwunganira mu rubanza aburana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bukubiye mu ibaruwa uregwa yashyikirije urukiko yakuruye impaka ndende.

Umucamanza yasabye Ntaganzwa kuyisobanura maze avuga ko Me Bugabo atubahiriza gahunda y’imiburanire. Arakeka ko yaba afite imirimo myinshi ariko Me Bugabo we atemera.

Ntaganzwa yabwiye urukiko ko mbere y’uko aza kuburana aba atabanje kubonana n’umwunganira ngo babanze gutegura urubanza. Yavuze ko mu maburanisha icumi yose yashize batahuye ngo bategure kandi ngo Me Bugabo ahorana impamvu zidashira uregwa adashobora kumva

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa Yari mu rukiko.

Translate »
Skip to toolbar