Abazi amabanga ya FPR,b’abamariye ku icumu!

Patrick Mazimpaka wo muri FPR Inkotanyi yatabarutse

Patrick Mazimpaka watabarutse afitye imyaka 69

Patrick Mazimpaka, ni umwe mu Banyarwanda bamenyekanye cyane mu mateka y’umuryango FPR Inkotanyi.

Yahungiye muri Uganda muri 1962 afite imyaka 14.

Amashuli yayigiye muri Uganda aho yaminurije muri kaminuza ya Makere mu bijyanye n’ubumenyi mu by’amabuye.

Yanabaye umwarimu aho i Makerere, mu mwaka wa 1981 Mazimpaka yimukira muri Kenya aho yagiye gukorana n’ikigo cyo muri Canada cyari gishinzwe gucukura amabuye y’agaciro.

Nyuma yimukiye muri Canada. Mu myaka ya za 90, ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga intambara yo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, yari ashinzwe ububanyi n’amahanga.

 
Patrick Mazimpaka, ni umwe mu Banyarwanda bamenyekanye cyane mu mateka y’umuryango FPR Inkotanyi.

FPR iri hafi gufata ubutegetsi, Mazimpaka yagizwe umuyobozi wungirije wayo. Yanabaye intumwa idasanzwe ya Perezida Kagame mu karere k’ibiyaga bigari, anayobora za ministeri zitandukanye.

Muri 2003 yatorewe kuba umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Akanama ka Afurika yunze Ubumwe.

Mazimpaka yitabye Imana afite imyaka 69, asize umugore n’abana batatu.

Translate »
Skip to toolbar