Nta bihanga[2]mu nkono imwe!!!

Amakuru ikinyamakuru inyangeNewss.Com cyatohoje yo mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi,umukuru w’igihugu Uhuru Muigai Kenyatta yashyizeho leta ihuriwemo na baminisitiri bashya nabakera.Mu minsi yashyize yari yatangaje abaminisitiri[6]bashya abo yashakaga gushyira muri leta ye nshya.

Ariko byaje kuvugwa ko yabikoze hatabayeho ubwimvikane hagati ye,nicyegera cye SAMUEI William RUTO,cyane ko yari yakuye Henly RUTICH ushinzwe imali (Treasure) akaba akomoka mu ishyaka rya URP rya RUTO,amagambo yaje kuba menshi cyane yuko yagambaniye mugenziwe wamufashije kugera kuri uwo mwanya ndetse twibutse ko yari yanabarahije ariko nyuma biza gusubirwwamo abo yari yirukanye yabagaruye mu myanya yabo bari basanzwe.

Bamwe mu bashyizwe muzindi ministry batari basanzwe bazikoramo,harimo Amina Muhamed wari CS w’ububanyi na mahanga,Dr.MAtiang’I Fred wari ministry wamashuri akaba yajyanywe muri minisiteri y’umutekano(interior)naho Amina Muhamed amusimbura muri Education.

Hakaba hasigaye ko bazemezwa n’intekonshinga amategeko(Member of Parliament MP)nyuma yo gukorerwa igenzurwa (Vetting)  bakazabona gukomeza imilimo yabo bahaweho inshingano.

Gusa icyatangaje abantu ni uburyo Kenyatta muri Budget ya leta muri uyu mwaka yihaye Tiriyoni imwe nibice birindwi 1.7 TR ya mashilling yo gukora imirimo yo mu biro bikuru (Bureau) y’umukuru w’igihugu.

Ibyo bikiraho haravugwwa irahira rya Eng.Amolo RAILA Odinga watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ariko bakaza kkuyiba aho yatsinze urubanza murukiko rw’ikirenga aho rwategetse ko amatora asubirwamo taliki ya 26 ukwakira,2017 mu gihe ayabanje yari yabaye taliki 08 kanama,2017.

Raila yatangaje ko gusubiramo amatora hakwiye kubaho ubufatanye hagati yamashyaka atavuga rumwe na leta ya jubilee,kugirango batazongera kwiba ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu nkuko byari byagenze taliki 8 kanama ,2017 ariko yaba leta cyangwa komisiyo ya matora ya IEBC banze kwemera icyifuzo cya Raila uyoboye ihuriro rya NASA bituma atitabira amatora yabaye kuwa 26 ukwakira 2017 aho byavuzwe ko Kenyatta yatsinze na miliyoni [7].

Ariko amakuru inyangeNews ifitiye gihamya,ni uko Kenyatta yabonye amajwi ahwanye na 39 % bivuze ngo,ni miliyoni eshatu na magana cyenda zabatoye umukuru w’igihugu.Ariko aya majwi akaba ataramwemereraga kuba yarahizwa nkumukuru w’igihugu.

Ariko nubwo yarahijwe,nta bwo umuuhango wagenze nkuko byari bisanzwe,kuko INKOTA yagombaga kurahiriraho,ntabwo yarayifite akaba ariyompamvu yarahijwe na secretary wa David Maraga umukuru w’urukiko rw’ikirenga Maraga akaba yarasinye kuri certificate yahawe Kenyatta ko yarahijwe.

Bikaba birimo kuvugwa ko Raila iyo Nkota ariwe ufite ndetse ko ariyo azahiriraho twibutse ko iyo nkota ariyo mu bwoko bwa zahabu ubusanzwe ikaba ibikwa nigisirikare ariko mu myaka [5]ishize Kenyatta akaba atarigeze ayisubiza igisirikare akaba yarayikoresheje mukuyitangaho ingwate kugirango ahabwe miliyari [60] za maashilling kugirango asubire mu matora ya kabiri yabaye kuri 26 ukwakira,2017.

Translate »
Skip to toolbar