Ibihe Bidasanzwe Muri Etiyopiya

Imyigaragambyo imaze iminsi iri mu byatumye igihugu kijya mu bibazo bya politike
Ministiri w’ingabo wa Etiyopiya yamaganye amakuru avuga ko igisilikali gishobora gufata ubutegetsi nyuma yuko hatangajwe ibihe bidasanzwe.

Ministiri w’ingabo Siraj Fegessa yatangaje ko ibihe bidasanzwe bizamara nibura amezi atandatu. Muri icyo gihe nta myigaragambyo yemewe gukorwa.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yahise yamagana icyemezo cyo kubuza abantu uburenganzira bwo kubuza abantu gutambutsa ubutumwa bwabo mu buryo bw’imyigaragambyo.

Ibyo byose bibaye nyuma yuko Hailemariam Desalegn wari Ministiri w’intebe wa Etiyopiya yeguye ku mirimo ye no kubuyobozi bw’ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi EPRDF.

Ihuriro EPRDF rigizwe n’amashyaka ane.

Atangaza ubwegure bwe kuri televiziyo y’igihugu, Hailemariam yavuze ko yeguye mu rwego rwo korohereza impinduka zigamije guhoshya imvururu za politike zimaze iminsi zigaragaza mu gihugu.

Hari hashize igihe Etiyopiya yugarijwe n’ibibazo bya politike, imiyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi n’ubushyamirane bushingiye ku moko.
Izo mvururu zaguyemo abantu benshi, abandi bakurwa mu byabo, zangiza n’imitungo myinshi.

Translate »
Skip to toolbar