Akanama ka ONU,kakuriye inzira kumulima leta y’u Rwanda yifuzaga ko,barasa FDLR.

Umunyamabanga mukuru w’akanama gashinzwe amahoro muri Loni, Herve Ladsous mu nama yabereye i New York yatangaje ko kugaba ibitero simusiga kuri FDLR bigomba gusaba igihe gihagije hirindwa ko hakongera kubaho ikosa nk’iryakozwe mu mwaka wa 2009 ubwo hicwaga abasivile batagira ingano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

FDLRMbere na mbere ngo icyo uyu muyobozi ashingiraho ni uko izi nyeshyamba FDLR zibana n’ abaturage ariko ikingenzi nyamukuru ngo ni uko zitahita ziraswaho kugirango hatongera gukorwa ikosa nk’iryakozwe muri 2009.

Herve Ladsous uvuga ko kugaba ibitero kuri FDLR bizasaba igihe.

Ubu leta y’u Rwanda yasubije amerwe mu isaho,kuko ibyo yifuzaga amahanga yerekanye ko,atagendera kubitekerezo bya leta y’u Rwanda.Ibi bikaba bifite icyo bivuze muri politike nyarwanda,na politike mpuzamahanga.

Ikigaragara ni uko umwakagara yamaze kubitera ijisho cyera cyane,mu gihe inyeshyamba za LRA zigenda zifatwa ubutitsa,izirwanya leta y’u Rwanda zisaba imyishyikirano kuko intambara isenya ikaba itubaka,zirigaramiye.

Ndetse zirindiwe umutekano uhagije rwose,ibi bikaba biterwa n’ubufatanya cyaha buri hagati ya fdlr na fpr,mugutegura no gushyira mubikorwa umugambi wa jenocide yakorewe abatutsi mu w’1994,nyuma y’iymyaka (20) akaba ariho amahanga yahishuye ibanga riri hagati ya MRND na FPR mugutegura umugambi washyize mubikorwa n’impande zombi gutsemba abatutsi bari mu Rwagasabo.

Ibi bikaba bidashobora kwihanganirwa nabanyarwanda,dore ko bivugwa ko,fdlr yubungubu bose icyo gihe barabana,bivuga ngo rero fpr igomba kuryozwa ibyo yikoreje abanyarwanda bamwe bakaba baboreye mubihome bazira amaherere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar