gufunga Col.Rugigana Ngabo,hari icyo byafasha Umwakagara kuzaramba ku ngoma?

Col Rugigana Ngabo, umuvandimwe wa Kayumba NYAMWASA, yabwiye urukiko rw’ikirenga ko afungiye mu kato aho adashobora guhura n’umwunganira mu mategeko, bituma adategura ubujurire.

Ku munsi wa mbere w’ubujurire, Col Rugigana Ngabo yagaragaye imbere y’abacamanza yambaye imyambaro y’ibara ry’icyatsi kibisi riranga imfungwa z’abasirikare bamaze gukatirwa.

Mbere yo gusaba impande zombi gusobanura ubujurire bwazo, umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Rugigana butagaragaza imyanzuro y’ikirego.

Col Ngabo yabwiye urukiko ko atashoboye gutegura imyanzuro, kuko atemerewe guhura n’abamwunganira mu mategeko.

Col Rugigana yabwiye urukiko ko afungiye mu kato ahatari muri Gereza ya Mulindi ifunga abasirikare nka we.Ngo nta muntu umugeraho, ndetse n’abamwunganira mu mategeko ntibemerewe ku mubona.

Mu myaka 6 amaze akatiwe, Col Ngabo ngo yemerewe kubona umwunganira ku wa Gatanu w’icyumweru gishize gusa mbere y’iminsi 2 ngo yitabe urukiko.

Imbere y’umucamanza Rugigana yakomeje kuzamura ijwi avuga ko atumva ibivugirwa mu rukiko kubera uburwayi bw’amatwi avuga ko yatewe n’uburyo bubi afunzwemo.

Uretse kutagerwaho n’abantu, Col Rugigana yaninubiye kuba adahabwa uburenganzira bwo kugira ibikoresho bimufasha gutegura urubanza rwe nka mudasobwa.

Umucamanza yavuze ko urubanza rudashobora gukomeza mu gihe ibiburamo byose bitabonetse.Yategetse ababurana kuzuza dosiye y’ubujurire mbere y’uko bongera kwitaba urukiko mu mpera z’ukwezi gutaha.

Col Ngabo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2010 nyuma y’ihunga rya mukuru we General Kayumba Nyamwasa.Iki cya nyuma ariko yaje kugihanagurwaho ariko ibindi bibiri biramuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka 9.

Urubanza rwe rwakunze kuburanishwa mu muhezo.Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwakomeje kuvuga ko hari ibyavugirwa mu ruhame bikaba byahungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa uregwa we akashimangira ko ukutemera kuburanishiriza uru rubanza mu ruhame ari ugushaka guhisha ibintu byahimbwe n’ubushinjacyaha kugira ngo atabwe muri yombi.

Translate »
Skip to toolbar