NIKI KIHISHE INYUMA Y’IYIRUKANWA RYA JAMES MUSONI?

Amakuru aturuka mu rwanda,aravugako uwahoze ari minisitiri w’ibikorwa remezo James MUSONI ko yasezerewe mu mirimo yarashinzwe gukora kuruyu wagatanu taliki 06 Mata 2018.

Nyuma yo kutubahiriza neza inshingano ze,perezida Paul KAGAME yatangarije inteko ko uyu James M.ahagaritswe mukazi ke,akaba yasimbwujwe n’uwo bita GATETE Claver.

James MUSONI ni umwe muba minisitiri wari urambye muri guverinoma yagatsiko ka fpr kuko yarayimazemo igihe kitari gitoya.

Amakuru yatohojwe dufitiye gihamya,aravuga ko uyu mugabo yaba yarakorewe itekinika nk’uko bimenyerewe muri leta ya FPR-inkotanyi mu rwego rwo guharabika abakozi bayo batagifiteho inyungu,biravugwa ko yatezwe utugori(umugore)mu nzira kugira ngo haboneke impamvu nyamukuru y’isezererwa mu kazi ke.

Nk’uko uwaduhaye amakuru utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara ku impamvu z’umutekano we,yakomeje atubwira ko ngo yaba yaragaragaweho n’umwete muke mu mirimo yarashinzwe kubera ubuhehesi n’ubushurashuzi bushingiye ku gusenya ingo zabandi zubatse,bikaba byateje urujijo mubantu bari bamuziho kuba umukozi w’intangarugero?!Bikaba bimuviriyemo gufatirwa kunyama aka wa mutima muke wo murutiba!

Turagira ngo twibutse abanyarwanda ko ubundi mu mahame ya FPR,abakuwe mu myanya bari basanzwe mo,akenshi bashakirwa iyindi myanya mu kazi.Tukaba tuboneyeho n’umwanya wo guhumuriza James MUSONI ko ejo bazamuha umwanya wa nyumba kumi.

umunyamakuru w’ikinyamakuru inyangeNewss.com Muri France.

Translate »
Skip to toolbar