Deparitoma ya leta zunz’ubumwe z’America,ishinzwe uburenganzira bwa muntu yaciye amarenga ku iherezo ry’ingoma ya abega!!?

Amakuru yatangajawe n’ijwi ry’America VOA,aragaragaza icyegeranyo cyakozwe na leta zunz’ubumwe z’America deparitoma ishinzwe uburenganzira bwa muntu.Icyo cyegeranyo kigaragaza ko uburenganzira bwa muntu bugeraniwe mu Rwanda kuko hakorwa ifungwa rya hato na hato,kandi abaturage ndetse na banyapolitike muri rusange bakaba badafite ubwinyagamburiro bamwe baricwa,abandi bakaburirwa irengero bikozwe ninzego zishinzwe umutekano.

Abanega leta nabo ni uko nibo bahuye ningorane zikomeye baarimo Dr.Nitegeka,Ingabire Umuhoza Victoire,Deo Mushayidi,Mukangemanyi Adeline Rwigara,Umwali Shima Diane Rwigara,abasirikare hakzamo Col.Tom Byabagamba,Gen.Frank Rusagara akaba na muramu wa Tom Byabagamba.

Aba bose bakaba bafungiwe bazira kunenga leta y’abega ikaba ihuriwemo nabahenza nguni bibumbiye mu mutwe witerabwoba witwa RPF.Usesenguye neza iki cyegeranyo gisa naho ar’icyanyuma cyaba gikozwe na leta zunz’ubumwe z’America deparitoma ishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Ukitereje neza,ushobora guhita ubonamo amarembera y’ingoma y’igitugu y’Abega imaze imyaka [24] kubutegetsi.Iri sesengura turarihuza nitangazo rya deparitoma y’America ishinzwe ububanyi namhanga aho mu mwaka ushize yasabaga abanyamakuru nabaturage muri rusange gutinyuka bagashyira ahagaragara imikorere mibi ya leta bashobora kuba batishimira kuba bayobozwa igitugu nibindi bijyanye nabyo.

Ibi ubihuje ni nyandiko ya nyuma yigice cy’ubuhanuzi cya (82) ushobora guhita wibonera igisubizo kibigiye kuba murwagasabo,cyane ko Leta zunz’ubumwe z’America zasabye abanyarwanda gushyira ahagaragara ibitangenda mbere yuko habaho amatora yabashingamateka muri uyu mwaka wa 2018.

Nubwo abantu bafite amaso,ariko bashobora kuba batabona,kubigaragara bafite amatwi,ariko bashobora kuba batumva.Kuko ufite amaso adashobora kubwirwa ngo reba.

Usomye neza Igice cya (83) cy’ubuhanuzi twatangiye,naho ushobora kuhasanga ibyakugirira umumaro kuburyo byagufasha gufata icyemezo giturutse mu mutima wawe.

Abongereza nibo baciye umugani ngo”Time will Tell”reka tubitege amaso urebe aho uyu muyaga wuzuyemo imvura aho waba werekeza kkugirango tuzamenye aho twakugama iyi mvura yuzuyemo amahuhwezi,numuyaga mwinshi cyane utibagiwe nurubura rugeretse nah’Imana umugani wa mwana w’umunyarwanda.

Burya igifite itangiriro,kigira niherezo!Ese aho ntibyaba bishoboka uko bigaragara ko agatsiko kabicanyi kari kubutegetsi,kuba kaba kageze mu marembera?Twibutse yuko umwaka ushize ubuhanuzi bwagaragaje yuko harimo gutegurwa urukiko ruzafungwa abategetsi bari kungo ya RPF.

Nyamara agatinze kazaza na menyo yaruguru,kandi burya ujya kwica ubukombe arabwagaza.Twibutse yuko igice cya (1-3) havuga yuko uwabahaye ubutegetsi(USA&UK)ari nawe uzabubambura.

Ntagushidikanya yuko igihe ar’iki,kandi kikaba gisohoye kugirango ikinyoma kimaze imyaka [59] cya (Rep) itemewe namategeko gikubitirwe ahareba inzega maze uRwagasabo rwongere rube igihugu cyiza gitemba amata nubuki aho gutemba amaraso uko bwije uko bucyeye.

Translate »
Skip to toolbar