Amabanga y’ubugizi bwa nabi,Uwiteka yaburijemo ku muryango wa Rwigara

April 26, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona abafarisayo mu bwoko bw’Abakikuyu bo mu gihugu cy’ibabylon bahanuye yuko Uhuru Kenyatta azaba umukuru w’igihugu cy’Ibabylon akazayobora manda ya ll bakorwa nisoni.Mbona umupastor wo mu bwoko bw’abamasayi azana (Ihene) umwuka w’ikinyoma ngo tuwuce igihanga,maze pastor w’Umukikuyu twarikumwe abonye ko tugiye guca igihanga iyo hene arahunaga yanga kudufasha ngo icibwe igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Kenyatta akorwa nisoni kunshuro ya lll

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mufarisayo,ahunze kuko n’umwe mu bantu bahanuye yuko Kenyatta azaba umukuru w’igihugu imyaka [5] none akozwe nisoni kuko Kenyatta agiye gutanga ubutegetsi kandi amakuru akaba yamaze kuba kimomo hirya no hino mu gihugu byamenyekanye ko Raila yahawe ubutegetsi hasigaye kubishyira ahagaragara(officialy)uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu giye gutaha muri gakondo ya bakiranutsi,nimumara kugerayo,uzagarukane nitisinda mu gihugu cy’Ibabylon uze kubereka ubutayu bwose wanyuzemo uhereye mu murwa w’Ibabylon kugirango bazamenye uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yagendanye nawe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwerekwa uko umwuka w’ikinyoma ugiye gukorwa nisoni hirya no hino ku isi,uhereye mu gihugu cy’Ibabylon aho umwuka w’Imana yavuze yuko Kenyatta azakorwa nisoni mu marembo ya mahanga,bwa mbere yibye amajwi aratsindwa nurubanza murukiko rukuru rw’ikirenga,asubiye mu matora wenyine nabwo akorwa nisoni maze ijambo ry’Uhoraho rikora ibyo ryasabwaga gukora umulimo waryo kugirango ibyahanuwe bisohoze umulimo wabyo nk’uko Uwiteka Imana Nyiringabo yabivuze!

Pastor Mbabazi Jules aburirwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo

Njyanwa mu iyerekwa mbona Pastor Mbabazi Jules wo muri gakondo ya bakiranutsi,akomeza umulimo we w’ivugabutumwa yarasanzwe awukorera mu muhanda,ariko mbona ko akomeje kuwuvanga numulimo w’ubugambanyi nk’uko yagambaniye ubuhanuzi.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Pastor Mbabazi Jules,agiye gucirwaho iteka ryihuse niba atihannye imilimo ye mibi.Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.Nuko rero umuburire yihannye vuba cyane,kuko akaga,ibyago,amakuba,bimutegereje niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

imana z’Abega zipfira mu butayu burebure (Ishyamba)

Njyanwa mu iyerekwa  mbona abega bahunga gakondo ya bakiranutsi,maze bahungana n’Inzoka [2] nini cyane(bisobanura imana zabo)ariko bageze mu buhunzi hagati,mbona ko za mana zaba(Inzoka)zo mu bwoko bw’Uruziramire(Python)zihise zipfa ako kanya maze abega basigara badafite imana basenga kuko ibigirwimana byabo byari biciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka abivuga,ucireho iteka,ibyo bigirwamana by’Abega,kugirango imbaraga zabo biratanaga zabadayimoni zirangire burundu.Kandi unabihe numero y’urubanza yuko biciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Dore numero yuko batsinzwe nurubanza(imana za abega) N°0136/0004/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo Imana yabakiranutsi abitegetse,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umulima wa masaka yeze ariko akaba yarabuze uyasarura yaraheze mu mulima.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibisarurwa bibaye byinshi cyane,ariko abasaruzi babaye bacye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ngaho burira ubwoko bw’Uhoraho yuko igihe kisarura cyageze abantu bitunganye kandi biyeze kuko Nyirigusarura aje vuba cyane gutwara ibisarurwa nubwo abasaruzi ari bacyeya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Imigambi mibisha y’Umwakagara kumuryango wa Rwigara

Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo Umwakagara yateze imitego myinshi cyane,ariko iyo mitego yose Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yagiye ayitegura.Iyo mitego yaririmo amarozi bari bateze Adeline Mukangemanyi Rwigara,ndetse n’umunyapolitike Umwali “SHIMA DIANE RWIGARA”bakoresheje abantu benshi cyane bahawe ubutumwa bwo kujya kubahumanya,ariko bamwe Uwiteka yabateje ibyago byihuse,abandi abateza ubwoba bwinshi cyane ku buryo bananiwe gusohoza imigambi yabo kumuryango wa Rwigara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Imilimo Uwiteka yakoze kumuryango wa Rwigara ikomeye cyane

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara ahagaritse umutima cyane,kandi ukuboko k’Uhoraho kumaze kumuremerera cyane.Nuko rero uburire abo mumuryango wa Rwigara uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.

Dore ngiye gukora ibikomeye cyane bidashobora gusobanukirwa ubwenge bw’umwana w’umuntu,nuko rero mukomeze kwizera no kunyiringira nkuko mwanyiringiye mukagaragaza muruhame yuko mwiringiye Uwiteka Imana yabakiranutsi,nanjye niyompamvu ngiye kwigaragaza yuko Imana mwiringiye idashobora kubakoza isoni uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Amaboko y’Umwakagara ngiye kuyavunagura nyacemo kabiri kugirango muzatange ubuhamya yuko Uhoraho Uwiteka Imana ariwe Iman yanyu kandi muzankorera mu mahanga hose muzavuga ibikomeye Uwiteka Imana yabakoreye uko niko Uhoraho Imana Nyiringabo abivuga.

Dore hari uruhishiro nabahishiye ubwo muzava muri iryo shuli rikomeye(kaminuza)nzabaha kuri iyo mpisho nabahishiye kandi muzayihabwa n’umugaragu wanjye “AINESHA”kuko ariwe nizera kandi ariwe ubitse ibibitsanyo (ubutumwa) byabakiranutsi igihe nigisohora Uhoraho azabahuza nawe maze ababwire icyo mukwiye kuzakora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Umwuka w’ikinyoma wo mu gihugu cy’ibabylon acirwaho iteka

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma ulimo kuzerera mu gihugu cy’Ibabylon,mbona wabuze icyerekezo,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iki nicyo gihe cyo guciraho iteka umwuka w’ikinyoma mu gihugu cy’ibabylon kuko iby’Uwiteka yavuze bisohoje umulimo wabyo none inkozi z’ibibi zibuze aho zerekera kandi zibuze icyo zikora uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikinyoma kiraje kandi niwowe gishaka kuko baje ku kuriganya aho ku kubwiza ukuri ngo bakwihaneho,ahubwo balimo gutegura umugambi w’ikinyoma kuko ariyo mpano yabo none ube maso cyane kuko bazaza bigize abicishije bugufiya cyane ariko azaba aramayeri yo gushaka kugaruka mu maso yawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Umuhanuzi yambuka ikiraro

Nerekwa mbona ngeze imbere gatoya nambuka akararo kamazi gatoya kunyuraho amazi yimvura kandi kakaba katubatse,mbona ko ngiye gukandagira mu mazi,ariko mbona ibuye(urufatiro)ndikandagiraho sinakandagira muri ya mazi ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wambutse akaga,ibyago,namakuba byari biteganijwe n’umwuka w’ikinyoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi niko abivuga.

Icyo Uwiteka avuga kubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro

Njyanwa mu iyerekwa mbona imfizi y’ikimasa cy’Imbogo(Buffalo)maze mbona kilimo kidegembya ku karubanda,mbona gikomeje kwidegembya kiragenda kigeze imbere gihutaza igiti kinini kimaze gushinga imizi kandi kimaze kuzamuka,mbona ko gisekuye cya giti umutwe kugirango kigwe hasi,ariko ako kanya amahembe yacyo acikamo kabiri atandukana nigihimba cy’umubiri mbona ukuboko gufite inkota guciye umutwe wiyo MBOGO(Bufalo) maze igihanga gitandukana nigihimba cy’umubiri uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire ubwami bw’URwanda bukorera mu buhungiro bumazemo ibihe byinshi uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga,dore umwana w’umwega yohereje imyuka mibi yo mu bwoko bw’abadayimoni kugirango abateze akaga ibyago na makuba mutatane munanirwe kumvikana ariko uwo mudayimoni aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Abadayimoni bo mu bwoko bw’abashambo bacirwaho iteka

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyana zimitavu zinjira murutoki(umulimo w’Uhoraho)zitangira kurya insina,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bakiri batoya,bo mu bwoko bw’Abashambo babuze icyerekezo bashakishije uko bakwinjirira nuko bakuriganya ariko byabananiye kuko wamaze kubaciraho iteka rya burundu uko niko Uwiteka Imana yawe abivuga.

Abega bakubirwa inshuro 7,z’ibyo bakoreye ubwoko bw’Uwiteka

April 27, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona buryo ki,Umwakagara akomeje kujujubya ubwoko bw’Uhoraho,maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,humuriza abaturage ubabwire uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo avuga.Dore ngiye kubahorera ibyo abega babakorera uyumunsi,nzabakubira inshuro 1×7×7 kugirango muzamenye yuko nd’Uwiteka uca imanza zitabera kandi abega mureba uyumunsi nta bwo muzongera kubareba ukundi kuko bagiye guhinduka amateka yanyu muri gakondo ya bakiranutsi kuko muzajya mwumvisha ibyabo amatwi yanyu ariko ijisho ryanyu ntabwo rizifuza kongera kongera kubareba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abacuruzi basigaye muri gakondo ya bakiranutsi,bacuruze za stock zabo bazirangize ntazongere kugura ibindi bicuruzwa kuko igihe cyagiye kandi imvura yamaze kugera hasi ushidikanya iramunyagira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Abacuruzi bacuruze ibiri muri stock ntibazarangure ibindi

Dore ngiye kuboherereza abakiliya nabababona bazamenye yuko Uhoraho Nyiringabo ariwe ubohereje kugirango bacuruze stock bafite bayirangize,ntibahirahire kurangura ibindi bicuruzwa kuko bameze nkibwa itava mu mayezi.Nibaramuka batabyumviye ibyo bazarangura nta bakiliya bazabona bo kubigura kuko nzahita manura imvura ikagwa kandi nzahita mbateza inyatsi abantu babure ipfo naruguru kuko nifitiye umugaragu wanjye ukiranirwa muri byose(Umwakagara)nzamubateza abajujubye kugirango muhure ningaruka zo kutumvira ijambo ry’Uhoraho,ikigeretse kuribyo,ntabwo muzahonoka iyo mvura uko niko Uwiteka Imana yanjye Nyiringabo ababuriye.

Abega bajujubya abadeleva batwara abantu NYAMIJOSI

Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo ibinyabiziga bitwara abantu bajya inyamirambo(NYAMIJOSI)uko leta y’abega ibajujubya,ibabuza kunyura mu nzira nyabagendwa babacisha ahantu habi kugirango babure abagenzi bakabahombya babishaka bagambiliya kubasubiza ku isuka kandi bari barayivuyeho.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abanyamirambo ubabwire uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo abahumuriza ati,mukomere kandi mukomeze kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mukomeze gukoresha amaboko yanyu kuko niko Uwiteka yavuze ko abazakoresha umwete azabaha umugisha,ariko kandi mwibuke yuko ibihe biha ibindi,kandi izuba rirarenze umugoroba uraje ndetse nimunsi yegereje nuko rero mube abanyabwenge kugirango mutanyagirwa mukazikoma Uwiteka Imana Ihoraho y’iteka ryose kandi yari yababuriye uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire umuntu wese ufite amafaranga kuri konti(Account)muri bank cyane cyane ababitsa muri bank ya baturage,babikuze ayo bafite yose bayashyire kumufuka kugirango azababere impamba kuko hagiye kwaka izuba ryinshi cyane kandi amazi yose yibishanga azakama abantu bazicwa ni nyota ariko uzaba afite impamba kumfuka azanesha ibikomeye biturutse ikantarange bizanywe n’ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Uwiteka aragira inama abitwa ba LASTA

Njyanwa mu iyerekwa mbona uko abitwa ba “LASTA”bahumanijwe ni nkozi z’ibibi babashyizemo imyuka ibahindura kudatekereza bahinduka nkinyamaswa,maze babatwara imigisha yabo yose,abandi basigara banywa urumogi barya nibyatsi byitwa (Mirah) na marijuana maze banyurwa no kuba abakene mu isi yabazima.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abitwa ba LASTA bose bareke ibyo bakora byose kuko igihe cyabo cyo kubohorwa bagahabwa umugisha nijuru kiraje kandi kirasohoye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Abashambo bongera gucirwaho iteka

Nerekwa inkozi z’ibibi z’Abashambo zongera gucirwaho iteka,kubera ibikorwa bakomeje gukorera mu isi yumwijima.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ucireho iteka abo bashambo buzuye umwuka w’uburiganya bakomeje kuriganya ubwoko bwanjye bakoresheje imyuka mibi kandi ko bongey gucirwaho iteka,dore numero yabo yubutabera N°0137/0004/0018 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko ukwezi gutanze urumuli mu gihe izuba ryali rimaze kurengera mu masaha ya nimunsi,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwe azinjira undi asohoke,kandi bazajya basimburana iteka kugirango hatazagira umwijima ubazamo maze ishimwe ry’Uhoraho rizabahoraho ibihe byose,maze ikubunda kziashaka kubundikira ubwiza bw’Uhoraho,Inyenyeri yo muruturuturu izaba baba hafi itange urumuli rwirukana umwijima wikibunda mu gihe cya ninjoro cyangwa bwije uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Irahira rya H.E Raila Odinga rizaba riteye ubwoba

Nerekwa irahira rya H.E Odinga uko rizagenda igihe cyo kurahira hazaba hari ibyamakuru mpuzamahanga harimo na CNN kandi irahira rye rizakurikiranwa cyane na mahanga yose yo ku isi kuko ijambo ry’Uhoraho rizaba rihoje umulimo waryo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara akurwaho maze uwigeze kuba ingabo akava kurugerero ariko akaba yarabaye impumyi,ababazwa nuko atagifite amaso ngo ajye gutabara akureho Umwakagara wabahumukiye agatuma bakurwamo amaso kandi ntagire icyo abamarira maze ahita yiyahura kubera yumvise ko abahungu batabariye gakondo ya bakiranutsi we atabarimo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abahungu barababaye cyane,kandi babuze umugabo utari ikigwari ngo abagende imbere batabarire gakondo ya bakiranutsi bakureho Umwakagara wiyicaje ku ntebe ya bukunzi.

Ubabwire uti,Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,niwe wabikoze kugirango hatazongera uwongera gutwara icyubahiro cye,akivuga mu izina nkuko Gen.James Kabarebe yabyirase mu w’2002 ubwo yarahagaze kumupaka uhuza DRCongo n’uRwagasabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ubabwire batuze kandi bagire amahoro mu mutima kuko Umwakagara babona uyumunsi ko batazongera kumubona ukundi.Kandi Uhoraho agiye gukoresha amahanga akomeye cyane mu isi ya bazima gukuraho abega kandi isi yose izamenya yuko Uwiteka ariwe ubikoze kandi namwe aho muri hose muzashima Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Imana yabakiranutsi abivuga.

Translate »
Skip to toolbar