Ibimenyetso (2) gusa bisigaye kugirango twinjire mu masezerano y’Uwiteka Imana.

24th Jan,2015 Njyanwa mu iyerekwa,mbona ahawe amafi (2);iya mbere ya ntoya,iya kabiri yari nini cyane.Maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiriye neza umuhanuzi mukuru nk’uko yabivuze kuko igihe cye cyo guhabwa umugisha gisohoye uko niko Uwiteka avuze.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti mwana w’umuntu,dore ubwo umuhanuzi mukuru yinjiye mu masezerano yose akaba ari nta sezerano na rimwe risigaye gusohora,umenye neza ko ibyo wahanuye byose byegereje cyane gusohora uko niko Uwiteka avuze.

Ubwo nari munsi yigiti nkoreramo amasengesho,maze umwuka w’Uwiteka anjyana mu iyerekwa ,mbona inyandiko ndede cyane ya page nka (20) maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,dore umuhanuzi mukuru asinye amasezerano hagati ye,na society ikomeye kwisi ikora ibyikorana buhanga yinjiye mu masezerano kumugaragaro humura nawe urayinjiramo aho bukera.

Kandi umenye neza ko,igihe cy’abakiranutsi,nabakiranutsi-kazi kigeze ngo bahabwe ibyasezeranijwe kuko uko ariko Uwiteka avuze!

26th Jan,2015 nerekwa umulinzi mukuru yicaye ahantu hatuje ,maze nerekwa haza inyoni nyinshi zije gushuka shuka umwana w’inuma”dove”ngo bamukure mu maboko y’umulinzi mukuru kuko yarafashe uwo mwana w’inuma mu ntoki ze,ako kanya icyo cyana cy’inuma kimaze kubona za nyuni kigirango n’inuma zenewabo kirasimbuka kuko cyari kitaramera amababa maze kigeze kuri zanyoni gisanga Atari mwene wabo.

Ni mbona umulinzi mukuru ahagarutse afata wa mwana w’inuma ugereranywa n’umwuka w’Imana amukuru muri za nyoni maze za nyoni zibonye ko zinaniwe misiyo yari izizanye zihita zirigendera’zigereranywa n’imyuka mibi’.

(b) Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu ,dore uhanuzi mukuru ahawe ikizamini cya nyuma kugirango yinjire mu masezerano none aragitsinze,hanura uvuge yuko akaba kabaye kuko kiri muri bimwe mubimenyetso byanyuma uko niko Uwiteka avuze.

28th Jan,2015 Nerekwa intasi z’u Rwanda ziteraniye mukibuga bakiniramo umupira,bahamagara zimwe impunzi zikora umurimo wogutata banewazo,bahabwa amabwiriza yo gushakisha aho umuhanuzi Majeshi Leon yaba aherereye kugirango bamuce igihanga kuko ubuhanuzi ahanura bukomeje kubuza amahoro leta ya fpr,ariko abanyarwanda ubwo buhanuzi bukaba bubafitiye umumaro kandi bakaba babwemera,bityo mugerageze mushakishe uwo mujinga aho aherereye maze turebe icyo twakora kuko atubujije amahoro.

The word of the Lord came upon of me,and gave the Rhema word,called,’Meated’according the research it means to give thanks for existed because God He protected you in all calamities upon of your life.

29th Jan,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iminsi ishyize cyera,kandi igihe kibaye kirekire,none wandike kandi uhanure ubwire ubwoko bwanjye yuko igihe cyo gusohoza amasezerano nasezeranije abakiranutsi,ko,cyegereje kandi cyane.Uwezwa yezwe,kuko abakiranutsi bamwe bagiye gutaha abandi bagasigara kugirango bazahanye kugira neza n’imbabazi zanjye uko niko Uwiteka avuga.

29th Jan,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ko,wibagiwe intangiriro y’umuhamagaro w’ubuhanuzi?Mbese ntuzi yuko naguhamagaye nkakumenya mwizina?Dore ubutunzi burakwegereye kandi burakubyize cyane,mbese uzabukwiza he?Aya magambo wayahawe ubwo mwarimo musenga mucyumba cyo hejuru kwa Rubagura Vedaste mu idini rya Vivante muri 1998 mu mpera z’ugushyingo.Dore nzakugirira neza kugirango umenye ko arijye Uwiteka nakumenye mwizina.

Dore uzanyubakira inzu yanjye muri gakondo yawe,kandi icyo gihe urugomo no gukubagana birangwa muri gakondo ntizongera kuharangwa kuko Uwiteka ariwe Uwiteka ibyo byose azabicisha bugufi uko ni8ko Uwiteka avuze.

Kumanywa ntabwo izuba ariryo rizakubera urumuri,ninjoro ukwezi siko kuzakumurikira,ahubwo Uwiteka wenyine azakubera urumuri uko niko Uwiteka avuze.Dore ubutunzi buzaturuka mu Nyanja buzaza bukugana,amahanga azakubera umugisha kandi azagukeza uko niko Uwiteka avuze!Dore naguciye imanzi mukiganza ndetse wagize kumvira kwiza kuko wakebwe icyo wambariyeho iyo utaza kubikora ntabwo wari kuba umunyamugisha uko niko Uwiteka avuga.Dore nzabana nawe,abanzi bawe bazakwifuza kandi abana babo bazagukorere utazagukorera azarimbuka uko niko Uwiteka avuga.

30 Jan,2015Nerekwa u Rwanda rufata insore nsore zabanyarwanda zibabeshya ko zibahawe buruse zigiye kwiga mu mahanga,bamaze kwiyegeranya babatwara mubutayu aho bagiye kwigishwa imyitozo ya gisirikare,abenshi muri bo baratangara cyane kandi bagira ubwo bw’ibibabayeho.Batangira gutoroka bashakisha uburyo bakiza amagara yabo.

Igihe ibyo byabaga mu Rwanda,mu gihugu cya Kenya ho,harimo kuba imyagaragambyo yo kwamagana umukuru w’igihugu basaba ko,yava kubutegetsi uko niko Uwiteka avuze.

Nerekwa umwuka w’inzika y’inzigo yabatwaye ubutunzi butari ubwabo bugarurirwa benebwo,maze abarozi barababara cyane kuko bambuwe ibyari ibyabo kandi Atari ibyabo ahubwo aribyo bariganije uko niko Uwiteka avuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar