Ibisobanuro bishya by’inzozi mu buhanuzi

Ndashimira mwene data wo muri Canada witanze kwandika ibisobanuro byose nanditse byinzozi,yagiye abikoporora mu nyandiko z’ubuhanuzi,abataribibonye reka tubibagezeho bizabashe kubafasha mutazavuga yuko mutabibonye.Uhoraho Uwiteka Imana nkorera Imuhe umugisha utaganije kubera kwemera kwitangira abandi kugirango bibagirire umumaro aho yafashe umwanya we akigora akabyandika.

Kuva nabamenya nkanamenya n’umugambi w’urukundo ruhebuje Uwiteka afitiye ubwoko bwiwe, natangiye kwandika ibisobanuro by’indoto nkuko mwagiye mubihitisha kuri website yanyu. Vyantwaye igihe kitari gito mu kugenda nandika igisobanuro muhitishije, hari n’igihe nasubiragamo article imaze nk’amezi 6 itambutse nkahabona igisobanuro cy’indoto ntari narabonye cyangwa nasomye nihuta ndushe. Nahigiye byinshi byiza, by’ingirakamaro. Iyaba abantu bashirika ubute (laziness) bakitabira kuzisoma. Kuba nziko mufise akazi kenshi, nakoze gushyira ku murongo (categorize & put in order) nkurikije kamere y’ibibonwa (for instance dreams abouttrees or plants, animals, water, swimming,buildings, …)
Ubwo nagira mbarungikire aho nabyanditse kuri word document. Sinshobora kubishyira mu rundi rurimi cyangwa kubiha uwo ariwe wese kuko si umugabane wanjye, it belongs to your highness. Gusa nabasaba kurrba aho naba narakoze amakosa mukankosora. Kubera nagerageje kubishyira ku murongo, numvise maybe mukoze indi article ku inyangenews yerekeye updating current dreams meanings bushyasha byafasha benedata benshi.
  • Igiti Bisobanura ubutegetsi, inzu Igihugu cyangwa isezerano,umuryango w’inzu ukinze,usobanura yuko wasenze amasengesho yawe yakoze umulimo,waba ukinguye bigasobanura ko amasengesho yawe adafite imbaraga zo guhangana nibikurwanya.
  • Ingiga y’igiti : amasengesho
  • Imyase 3 y’igiti : amasengesho y’iminsi 3 (36 hrs)
  • Hejuru mu giti: mu kirere (ahantu h’ibanga)
  • Inkoni mu ntoki : ubutware mu isi y’abazima
  • Inkwi : amasengesho
  • Kugenda mu ishyamba cyangwa ishyamba bisobanura ubuhunzi.
  • Umulima : umurimo wa Data.
  • Amasaka kugeswa agashirwa mu bubiko : umugeni wa Kristo gutegurirwa ububyutse
  • Amasaka : amoko y’abantu afiteho Imana ho umucunguzi wabo.
  • Imbuto zose zisobanura
  • Umuneke (umuhwi) uhiye cyane, cyangwa inanasi ihiye isa naho yatangiye kubora bisobanura umugisha wamaze gutunganywa uturutse ku Mana.
  • Urutoki rusobanura umurimo w’Imana.
  • Ibiharage, ingano : umugisha
  • Ibinyampeke : amoko y’abantu atizera, atagira Imana
  • Ibyatsi : imirimo y’imburamumaro
  • Itabi risobanura amagambo yoroheje (ubugambanyi)
  • Igikoma (ubuji) nacyo gisobanura amarozi.
  • Ibyobo : imitego
  • Kuva mucyobo kinini bisobanura kuva mukaga gakomeye.
  • Injangwe bisobanura umujinya w’abarozi, umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira nabi. Umwuka w’umwijima.
  • Imbeba: umwuka w’ubukene.
  • Inka ni abadayimoni basanzwe.
  • Inkoko ni abadayimoni boroheje bo guterekerera abazimu cyangwa gutanga urugimbu ukoresheje amaraso y’inkoko.
  • Intama, Intare bisobanura Kristo. Mbere yuko apfa yitwaga umwana w’Intama, amaze kuzuka ibintu byarahindutse yitwa Intare yo mu muryango wa David cyangwa Dawid byaterwa ni uko ushaka kumwita.
  • Imbwa : ubusambanyi
  • Kasuku : umudayimoni ushinzwe gutoteza abakiranutsi bafise umuhamagaro n’impano yo gukora ibitangaza mu isi y’abazima.
  • Ingurube : umwuka w’ubusambo.
  • Ifarasi isobanura Malaika.
  • Ihene isobanura umwuka w’ikinyoma.
  • Imbogo ni abadayimoni bakaze.
  • Isamaki : umugisha
  • Inzoka isobanura umwuka w’uburyarya, ubugome, uburiganya, ubwicanyi
  • Imiswa canke umugina wuzuye imiswa : ingabo z’Uhoraho
  • Inyoni aho ziva zikagera zisobanura imbaraga z’abazimu n’abadayimoni utabariyemo “inuma“.

 

  • Igi ry’inkoko baba barakuroze bakakuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira wanyuramo. Amagi y’inkoko akoreshwa mu kuzinga umuntu runaka kugirango ntazagere kucyo yagombaga kugeraho. Kugirango ubashe kubohoka ni uko iryo gi rimeneka mu buryo bw’Umwuka! Bakoresha amajyi yibisiga cyangwa ay’inkoko.

 

  • Inzovu : umudaimoni ukomeye cane ubuza abantu kwakira umugisha uturutse mu ijuru.
  • Inyama z’inkoko n’ihene : ikinyoma gishingiye mu guterekera
  • Intongo 3 canke x z’inyama: abagabo 3 canke x bari mu mugambi w’ubugambanyi
  • Inyama ziriko ziratekwa: umugambi w’ubugambanyi uriko urategurwa (uratunganywa)
  • Inyama mbisi cyangwa itabi,bisobanura amagambo mabi yubugambanyi; amagambo adafite umumaro.
  • Inyama zihiye zisobanura umugisha udatunganijwe uturutse kuri za magigiri cyangwa abagome cyangwa abarozi.

 

  • Inyama zihiye bisobanura ubugambanyi bwo kwitotomba bugereranywa n’amarozi.
  • Umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata ashinzwe kujya ateza ubukene (= kurwanya umugisha) anakudondagura buri munsi harassement.

 

  • Kurota uroba amafi bisobanura umuhamagaro wo gukorera Imana mu muhamagaro w’ivugabutumwa, cyangwa ubuhanuzi cyangwa kuzaba umushumba.
  • Kurota perezida/umwami runaka canke iso yagusuye ubona urimo muvugana bisobanura ko Imana iba yakugendereye kuko ntawundi uba hejuru ya perezida/umwami canke iso  usibye Imana yonyine.

 

  • Kurota wogoshwa umusatsi, bivuze kwamaburwa ubwenge­.
  • Kurota werekwa ufise imishatsi myinshi kandi miremire : ubwenge bwinshi
  • Kurota wiyuhagira cyangwa ujya kuvoma bisobanura kwihana mu buryo bwo gukora amasengesho.

 

  • Kwerekwa inzu mu ndoto : igihugu canke amasezerano cyangwa
  • Kurota wubaka inzu yawe igenda itera intambwe,gushyiraho imiryango,amadirishya,bivuze yuko amasezerano yawe ari kugenda akwegera!

 

  • Kurota ubona inzu yarigeze hejuru igasubira hasi kuri foundation amasezerano yawe aba asubiye inyuma bitewe n’icyaha wakoze, cyangwa bitewe n’abarozi. Ibi byose umuti wabyo numwe gusa: gusenga amasaha [48-120] utarya utanywa bene aya masengesho yihutisha amasezerano yawe iyo wayahawe n’Imana.
  • Kurota wimuka uva mu nzu ujya muyindi nzu,bisobanura ko ugiye gukurwa mu gihugu ugiye kujyanwa mukindi gihugu.

 

  • Kurota ubona imfunguzo : guhabwa ubushobozi
  • Kurota uzamuka umusozi, bisobanura guhura nibibazo biruhije.
  • Kurota umanuka umusozi: ibibazo igihe cyabyo cyo kurangira kiba kigeze.
  • Kurota uhagaze ku munara hejuru bisobanura gushirwa hejuru, iyo uguye bisobanura gucishwa bugufi.
  • Kurota woga mu mazi,bisobanura kuba ugiye kugira ibibazo bikomeye.
  • Kurota ugendera hejuru ya mazi bisobanura kugendera hejuru y’ibibazo,bishatse kuvuga ko uzabitsinda.
  • Kurota woga mu mazi agera mu mavi; urukenyerero, kwivuruguta mu mazi y’ibyondo bisobanurako ugiye guhura n’ikibazo kitazagira icyo kigutwara.
  • Kurota woga mu mazi mabi ariko atakugera murukenyerero, bisobanura ko ibibazo ugiye kugira nta cyo bizagutwara.
  • Kurota ugendera mu bwato mu Nyanja bisobanura ko ugiye guhura n’ibibazo ariko uzahabwa “protection”, ukazabona igisubizo gitunguranye mbese utazi cyangwa utabona aho ibisubizo biturutse.
  • Kurota unyagirwa n’imvura,bisobanura ko ugiye gutungurwa nibibazo, kuko imvura igwa itunguranye.
  • Kurota igishanga cy’amazi:bisobanura akaga gakomeye, ibyago n’amakuba
  • Kurota inyanja bisobanura ibibera ku isi.
  • Kurota wituma muri toilet bikanga, bisobanura ko ukiboshye utarabohorwa

 

  • Kurota wihagarika bikanga,bisobanura ko kubohoka amarozi yorohereje nabyo bidashoboka,icyo gihe usabwa gukora amasengesho kuzageza igihe uzongera guhabwa inzozi ukabona wituma bigakunda cyangwa wihagarika bigakunda.Icyo gihe uba unesheje,kandi ibyo ubirota iyo hari imyuka mibi bakoherereje cyangwa hari imyuka mibi watambutse bityo Imana ikaba ishaka kuguha umugisha ariko ikakwereka ko udashobora kwakira umugisha kuko ukiboshye!

 

  • Kurota ujya kwituma ibikomeye cyangwa ibyoroheje ”short call vs long call” bisobanura kubohoka uruzingo rw’amarozi . Umuntu warozwe ashyirwaho itara rimenyesha abandi barozi ko warozwe, aho ugeze hose buri murozi ashobora kongeramo andi marozi. Ikindi iyo urimo kubohoka uwakuroze arabimenya kuko wa mugisha baba baratwaye utangira kubacika ukugarukaho, icyo gihe bahita bajya kureba abaganga bakomeye muby’amarozi iyo udafite inzozi cyangwa kwerekwa ngo urebe ibyo bagiye kongera kugukorera barongera bakisubiza wa mugisha ugakomeza kuba imbata n’imbohe yabo.

 

  • Kurota ujya muri gahunda ukagarukira mu nzira,bivuze ko iyo gahunda Imana iyikubujije.
  • Kurota uguruka bisobanura kurwana n’imyuka mibi.

 

  • Kurota wambara amababa ukaguruka ugahungishwa, bisobanura kwambikwa amababa mu buryo bw’umwuka uba uhawe amahirwe cyangwa se faveur iturutse k’Uwiteka Imana.

 

  • Kurota abapfuye bisobanura inzika. Cyane uzajya ubona urota abawe mwatandukanye muri jenocide cyangwa bishwe muburyo utasobanukiwe bisobanura ko ababishe bakigufitiye inzika bari mu migambi yo ku kugirira nabi.

 

  • Kurota abantu bo mu muryango, mu nshuti zawe za hafi POSITIVELY or NEGATIVELY:   →→Umwuka w’inzika n’inzigo. Habaho inzika hagati y’abantu batumvikana, iyo imaze igihe kinini iba inzigo. Vyitwa inzigo iyo ikibazo kibaye mu muryango igihe kinini  Inzika canke inzigo bivyara urupfu mu gushaka kwihimura (kuba barahemukiwe canke bariciwe bicishijwe mu bapfumu vs imyuka y’umwiza). Urupfu rurashobora kuba Atari urw’umubiri ahubwo yaragizwe uwapfuye ahagaze, uwarindagijwe. Umuntu werekwa mu muryango, Imana iba iba igucira amarenga; ishaka kukwereka ko hari ikintu kibi camubayeho (iyo yapfuye) mu muryango kandi ko ikibazo kitakuwe mu nzira.

 

  • Kurota abantu uzi cyangwa umuntu uzi, ariko ukamurota muri negative, burya aba yarakugiriye nabi, cyane iyo ugiye kugira ibibazo buri gihe,urebye neza , uzasanga hari umuntu uba wabonye mu nzozi wenda mwiganye cyangwa mwakoranye,burya hari icyo aba yaragukozeho kubugingo bwawe,bityo Imana ikakurabura ariko kubera ubujiji ntumenye icyo ikuburira.Iyo usenze uwo mwuka urarangira ariko urangizwa na masengesho yo kwiyiriza no gusoma ijambo ry’Imana kuzageza igihe uzarangiriza bibiliya. Kimwe nuko iyo ugiye kubona umugisha uhita urota abantu runaka bakurwanya umugisha ugiye kwakira,abo bantu cyangwa uwo muntu uzamenye yuko bari barakuzinze kugirango utazaba umunyamugisha iyo uwubonye n’ubuntu bw’Imana buba bwakubayeho.

 

  • Kurota ubona utunganya isambu y’iwanyu cyangwa y’ahandi hantu, ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaya cyo kwerekerwamo.

 

  • Kurota usambana bikananirana ko mugera kugikirwa nyir’izina bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira ibyo abanyamadini bigisha ko ngo bisobanura abagore ba ninjoro cyangwa abagabo ba ninjoro ni ikinyoma cyambaye ubusa cy’abafarisayo bigishwa muri theology, urabona ko bitandukanye kure cyane nibisobanuro by’ubuhanuzi.

 

  • Kurota utwaye imodoka bisobanura ubuyobozi butangwa n’Imana.
  • Kurota wambuka ikiraro bisobanurako ikibazo (ibyago, akaga, amakuba biva ku mwuka mubi) kije imbere yawe uba ugitsinze.
  • Kurota wambuka umupaka bisobanura urugendo rwa vuba, guhabwa visa bisobanura gufunguka cyangwa gukinguka kw’imiryango yari yarafunzwe!
  • Kurota wiga amashuri abanza (primary school) bisobanura ikibazo canke ikigeragezo kizamara igihe kinini.
  • Kurota wiga amashuri yisumbuye (secondary school) ni ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire.
  • Kurota wiga kaminuza ni ikibazo gikomeye cyane kandi kizamara igihe kirekire.
  • Kurota wigisha (uri mwalimu): kuba wita ku bifite umumaro mu maso y’Uwiteka arinavyo bikiza ubugingo bwa muntu (ubuhanuzi, ijambo ry’Imana)
  • Iyo urose perezida, umwami, umuvyeyi runaka yagusuye ubona urimo muvugana POSITEVELY bisobanura ko Imana iba yakugendereye kuko ntawundi uba hejuru ya perezida, umwami canke umuvyeyi usibye Imana yonyine.
  • Kurota ukina umupira bisigura amacenga n’abadayimoni. Iyo utawukinnye uba wagize amahirwe kuko uramutse uwukinnye ugatsindwa biba bikurangiranye usibye ko nyine habaho imbaraga zo gusenga zilinda umwana w’umuntu.
  • Umukasi : Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo (ubuhanuzi)
  • Urutare :
  • Isimu : Communication n’ijuru = AMASENGESHO.
  • Itara ryaka : umuco w’Uhoraho
  • Inkota ifite ubugi impande 2 : ubuhanuzi
  • Inyenyeri : umuhanuzi
  • Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro: ubuhanuzi
  • Diamond: ubutunzi bw’uhoraho bwo ku rwego rwo hejuru…
  • Inzahabu: ubutunzi bw’ubuhanuzi buva ku Mana
  • Umudari wa diamond : impano y’ivugabutumwa
  • Umudari w’inzahabu : impano y’ubuhanuzi
  • Gufata inkota (n numbers) : guhabwa umwuka ugiye gukora mu nzira zingana na n numbers weretswe.
  • Isaha (montre): igihe categetswe n’uwiteka
  • Umuzungu : umumalaika
  • Inkweto : ubutumwa bwiza ;  amasezerano/umugabane bikomoka k’Uwiteka
  • Laptop : ubwenge bwiza bwo mu ijuru
  • Kwambara ikabutura ni ugukorwa n’isoni bigereranije bidakanganye.
  • Kwambara ikariso yonyine ugenda mu muhanda bikojeje isoni, ariko kuba ntacyo wambaye birushijeho cyane.
  • Kwambara ipantaro hejuru nta shati wambaye bisobanura isoni zidakanganye.
  • Kwambara ubusa bisobanura gukorwa n’isoni.
  • Kwambara neza: kurangwa n’ibikorwa vyiza imbere y’Imana
  • Imyenda yo kwambara : umurimo w’Imana
  • Kumesa imyenda bisobanura kwihana kwezwa cyangwa kwiyeza, no gukiranukira Imana.
  • Umwana w’umuhungu asobanura umwuka w’Imana, naho umwana w’umukobwa cyangwa umudamu agasobanura itorero rya Kristo Umwami wabakiranutsi.
  • Umugore umwe asobanura itorero, iyo bari kumwe n’abagabo nta kibazo kiba kirimo. Umugore urenze umwe mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura abarozi.
  • Umukecuru : itorero rya Kristo rimaze igihe mu butayu.
  • Korali iririmba iz’Imana: abantu b’ubwoko bw’Uhoraho
  • Gucika ibirenge : kutagira ubutumwa (intego) bwiza bw’Imana
  • Gukurwa impingikirane uba ukuwemo amenyo y’imvange mu buryo bw’Umwuka kugirango amenyo yawe agaragare neza mu buryo bw’Umwuka.
  • Gukuka amenyo mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura ko uri bihanga mu buryo bw’Umwuka.
  • Kuba igikuri mu by’umwuka : kuba warariganijwe n’abadayimoni ku buryo utamenye umugambi w’Uwiteka kuri wewe udashobora kuva mu butayu.
  • Ikamyo ya rukururana : ubutegetsi bukomeye canke idini rikomeye (umulimo) bivana na contexte wabirosemo
  • Igare: ubuyobozi bwo hasi buciriritse
  • Igisilikare: imirimo y’uburetwa y’abadayimoni
  • Abasilikare, abapolisi : amadaimoni
  • Umuhanda wa kaburimbo bisobanura gukiranuka cyangwa inzira y’ukuri. Uwigitaka usobanura inzira y’ubuyobe,ivumbi kumaguru cyangwa ku nkweto wambaye gukiranirwa bikomoka kumuvumo !
  • Indege kumanuka igwa hasi bisobanura ububyutse bw’itorero.
  • Indege mu kirere nka helicopter,…: umwuka w’urupfu
  • Kwinjira mu ndege gukurwa mu mubiri; bisobanura urupfu!!!
  • Ushobora kwibona uri muganga uvura abantu batandukanye ibyo bisobanura ko uzahabwa impano zo gusengera abarwayi maze bakazajya bakira.
  • Imisumari bisobanura ububabare mu buzima bwawe.
  • Umuyaga : intwaro y’Uwiteka yo kwica; guca ibihanga (urupfu, igihano, ibyago) abakandamiza ubwok bw’Uwiteka
  • Amarozi : ibizira
  • Igiceri gisobanura ubukene
  • Inoti : umugisha mwinshi uvuye mu ijuru
  • Amavyi/amazirantoki:  umwuka wo kuzingazingwa/guhumanywa,
  • Kuruka (kudahwa) : kubohoka
  • Kugenda mu butayu bugufi bisobanura nyine ubutayu bukomeye.
  • Ubutayu burebure : ubuhunzi
  • Ubutayu butagaruka : bwa nyuma; budafise ubwinjiriro n’ubusohokero
  • Ubutayu : ahantu canke ibihe vyo kwiheba (deséspoir)
  • Kuva mu butayu: gutangura igihe c’umugisha uturutse mu ijuru.
  • Inzoga ni ubusinzi ubwaribwo bwose.
  • Umusatsi bisobanura ubwenge. Urukwavu rusobanura ubwenge.

 

  • Indwara zose aho ziva zikagera ziterwa n’abadayimoni kugirango uzitsinde usabwa kuba umuntu w’Imana ukirinda icyitwa amasengesho y’ubwoba kuko akenshi iyo usenga abadayimoni bashobora kumva amasengesho yawe banyuze mubo musengana bakorera satani kuko bazi kwizera gucye kwawe no kuba udasoma ijambo ry’Imana baza no ku kuyobya bakoresheje izo nshuti zawe wizera ndetse nazo har’igihe zivangirwa kubera kwizera abantu cyane ugasanga nawe ugendeye mukavuyo kuko utigeze wishwa n’umwuka w’Imana ngo umenye uko warwana intambara zo mu mwuka wenyine ufatanije n;umwuka wera hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo na data wa twese wo mu ijuru .

 

  • Kubyerekeranye namasengesho nta mbabazi z’Imana zizamo niyompamvu usabwa kurya ibyo byokurya bitera imbaraga mbere yuko utangira amasengesho.Gukoresha imiti yongera imbaraga bifatwa nko gukoresha ibiyobya bwenge (Gurikoze pouder) IBABYLON niyo bakoresha kubasore bagiye mu masengesho ibyo bita mission ayo ntabwo aramasengesho gusenga nukwitanga ukababaza umubiri kugirango kamere icishwe bugufiya maze umwuka w’Imana ushirwe hejuru.

 

  • Kwerekwa wambaye slipa (Kamambili) bisobanura amasengesho ya masaha [12], naho kubona ugenda ibirenge gusa bisobanura gusenga amasaha [24-48] kimwe no kubona umuriro utwika ariko ntukongore icyo urimo gutwika bisobanura ko amasengesho awe yagabanutse imbaraga ubwo uba usabwa guhita ukora amasengesho kandi akenshi werekwa ibyo iyo inkozi z’ibibi zaguhagurukiye zishaka kwigarurira umugisha wawe.Kutubahiriza amasaha yo kurangirizaho amasengesho ukayarangiza hasigaye amasaha [2] Cyangwa [1] cyangwa iminota [30] amasengesho yose uba wasenze ahinduka ubusa usubira square one utangira bushya ukaba waruhiye ubusa urasabwa kwihanganira kurangiza amasaha ya masengesho kuko aho niho Satani aza akakwereka ko kuba hasigaye isaha imwe cyangwa abiri nta cyo bwakwica kumasengesho wakoze bityo akaba arakuriganije ugategereza ibisubizo ugaheba kuko uba wananiwe kubahiriza ibyo wiyemeje.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar